Amazi ni ubuzima; akamaro ko kunywa amazi n’igipimo cy’ayo ugomba kunywa ku munsi

0
21904
kunywa amazi

Kunywa amazi ni ingenzi cyane ku buzima, nubwo bizwi ko nta ntungamubiri afite nyamara ni ikinyobwa cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Amazi biratangaza ukuntu ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe ntitwabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

amazi mu mubiri
Bimwe mu bice by’umubiri n’amazi abigize

Amazi agira uruhare runini mu mikorere y’umubiri wacu, nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry’ibiryo, gusohora imyanda mu mubiri, kugira uruhu rwiza, n’ibindi binyuranye.

 

Akamaro ko kunywa amazi ku mubiri

Kuringaniza igipimo cya pH

Umubiri w’umuntu ugomba kugira pH iri hagati ya 7.35 na 7.45 kugira ngo ukore neza.  Iyo pH igiye munsi bitera imikorere mibi y’umubiri nko gukoresha nabi intungamubiri zinjiye yaba imyunyungugu na za vitamini. Kugira pH iri muri kiriya kigero, bifasha umubiri kwinjiza umwuka mwiza, bigatera ingufu umubiri bikanawurinda indwara. Ubigeraho iyo unywa amazi.

Ubushyuhe bw’umubiri

Nkuko twabibonye igice kinini cy’umubiri wacu kigizwe n’amazi. Abantu turi intahinduranyabushyuhe; bivuze ko ubushyuhe bwacu buba butagomba kuba bwinshi cyangwa bucye. Mu gihe cy’impeshyi cyangwa iyo dukoresheje ingufu cyane usanga tubira ibyuya kugirango ubushyuhe bwiyongereye bugabanuke. Ibi byose bigerwaho neza iyo unywa amazi.

Kurinda amagufa

Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko bagira amagufa adakomeye ku buryo kuvunika kwabo biba byoroshye ndetse niyo bavunitse ntibungwa. Kunywa amazi byongerera amagufa gukomera.

Guhumeka

Iyo duhumeka twinjiza umwuka mwiza wa oxygen hagasohoka gaz carbonique. Amazi niyo atuma uyu mwuka mwiza ukwirakwira mu mubiri bikanatera umubiri kongera ingufu.

Imikorere y’umubiri

Amazi atwara oxygen, intungamubiri hamwe n’imisemburo akabikwirakwiza mu mubiri ndetse akanaba inzira inyuzwamo imyanda, uturemangingo dupfuye bisohoka mu mubiri. Ibyo byose hamwe no gukoreshwa kwa enzymes na poroteyine bikenera amazi.

Kurinda umugongo

Umugongo wacu ufatiye ku ruti rw’umugongo rugizwe n’utugasire tugerekeranye. Utwo tugasire tugizwe ahanini n’amazi mo imbere (umusokoro) bityo kubura kwayo biri mu bitera kuribwa umugongo. Kuyanywa ni umwe mu miti ivura kuribwa umugongo

Kwituma impatwe, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, kuribwa igifu byose biterwa no kubura amazi mu mubiri. Kuyanywa ni ukubyirinda no kubivura

Utubuye mu mpyiko

Mu kwirinda ko impyiko zikora nabi cyangwa zangirika ni byiza kunywa byibuze litiro 2 z’amazi buri munsi ku muntu ufite ibiro biri hejuru ya 70. Ayo mazi akamaro kayo ni ugusukura no gutuma impyiko zikora neza kuko imyunyu igeramo yivanga na ya mazi bigasohokana

Indwara z’umutima

Amazi atuma amaraso atembera neza akayarinda kwipfundika no kuvura bya hato na hato ndetse anatuma ibiyagize bitembera neza mu mubiri. Ibi rero bigira uruhare mu kurinda zimwe mu ndwara z’umutima

Rubagimpande

Iyi ni indwara ifata mu ngingo hakabyimba ndetse hakaryana. Aho amagufa ahurira ni ahantu hasaba guhora hari amavuta kandi hahehereye ari byo bituma gukubanaho kwayo iyo uhinnye bitayangiza. Ibi uzabigeraho nunywa amazi ahagije.

Abagore batwite n’abonsa

Umugore utwite aba afite ubundi buzima muri we imbere kandi ubwo buzima bukoresha ibyo yinjiza. Akenshi abagore batwite barwara hemorhoids, kwituma impatwe, kugira infection zinyuranye cyane cyane iy’umuyoboro w’inkari , ibyo byose kunywa amazi birabirwanya bihagije. Rero ni kimwe no ku mugore wonsa, kunywa amazi birinda umwana we kugomera.

Uruhu rwiza

Kurwara umwera, gusatagurika iminwa, kugira uruhu rukanyaraye byose byerekana ko mu mubiri wawe nta mazi ahagije arimo. Kuyanywa birabikurinda

Kongera ububobere

Ku bagore, kunywa amazi ahagije bituma ububobere bwo mu gitsina cyabo buba bwiza bityo bikarinda kuba yakomereka mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nanywa urugero rungana rute

Ubusanzwe nta mazi menshi abaho. Gusa hari igihe, ushobora kuyanywa menshi bikagira ingaruka mbi nko mu gihe uyanywa mbere gato yo kurya, kuko bituma igifu cyuzura ukarya bike ubwo n’intungamubiri zikaba nke, ugakurizamo gutakaza ibiro. Gusa ibi biba byiza nanone ku bantu bifuza gutakaza ibiro.

Ariko hari ibipimo fatizo bigendeye ku biro nkuko biboneka mu mbonerahamwe iri hano hepfo.

amazi
Igipimo cy’amazi ku munsi, ukurikije ibiro

Icyitonderwa

Amazi avugwa hano ni amazi meza, atetse cyangwa yatunganyijwe ashyirwamo imiti. Ayanyuze mu ruganda nubwo ari meza ariko hari ibikurwamo n’ibyongerwamo bituma atakaza umwimerere, wayanywa mu gihe andi atabonetse.

Zirikana ko iyo unyoye ibindi binyobwa bidasembuye nubundi uba hari amazi winjije, bityo mu kunywa amazi ujye wibuka niba wananyoye igikoma icyayi cyangwa umutobe. Icyakora inzoga zo aho kuyongera ahubwo zirayagabanya niyo mpamvu mu gihe wazinyoye ugomba kunywa amazi menshi kugirango wirinde umwuma.

water-should-i-drink
Amazi ni meza kuri twese