Kurarana ikariso bishobora gukurura ingorane zinyuranye

0
8395

Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Hari inkuru twavuzemo ibyiza byo kurara utambaye ikariso nyamara bamwe bagiye babaza niba kuyambara uryamye hari ingaruka byaba bigira ku buzima. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Soma hano akamaro ko kurara wambaye ubusa https://umutihealth.com/kuryama-wambaye-ubusa/

Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

Ku bagore

Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n’ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y’ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

Ibimeze nk’ibihushi cyangwa ise ni imwe mu ndwara zongerwa no kurarana ikariso

Ku bagabo

Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku mabya ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y’amabya.

Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk’uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

Kurarana ikariso byongera ibyago byo kutabyara

Ikindi ku bagabo ni icyerekeye DNA yo mu masohoro yabo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

Umwanzuro

Kutararana ikariso ni byiza kandi bifite ibindi byiza byinshi nkuko wabisoma hano Kuryama wambaye ubusa dore akamaro bifite ushobora kuba utazi.

Gusa niba utabasha kurara utambaye ubusa buri buri wakambara ikanzu yo kurarana cyangwa undi mwenda ariko utakwegereye kuko n’umubiri nawo ukenera guhumeka no kwisanzura.