Kuribwa mu nda ni ibintu biba kuri buri muntu mu buzima, ugasanga bamwe barabyita ko ari inzoka zibarya, abandi bakavuga ngo ni amara nyamara kuribwa mu nda muri rusange biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye.
Ushobora kuribwa mu nda hose, cyangwa se ukaribwa igice runaka, niyo mpamvu mu gihe bibaye ngombwa ko ujya kwivuza uba usabwa kubwira muganga neza uburyo uribwamo kugirango abone aho ahera agusuzuma.
Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibimenyetso bijyana no kuribwa mu nda, impamvu zishobora kubitera, ubutabazi bw’ibanze, n’igihe biba ari ngombwa guhita ujya kwa muganga.
Gusa ntabwo buri gihe uburyo uribwamo aribwo bwerekana ko uburwayi bworoshye cyangwa bukomeye, kuko no guherwamo n’ibiryo bishobora kugutera kuribwa cyane nyamara wafata ibituma ibiryo bikuvamo ugahita ukira bwa buribwe, mu gihe ushobora kuribwa buhoro cyane noneho wazisuzumisha bagasanga ni amara arwaye cyangwa se urwaye appendice.
-
Ibimenyetso bindi bijyana no kuribwa mu nda
Mu gihe uri kuribwa, bimwe muri ibi nabyo bishobora kwigaragaza:
- Uburibwe bufata igice kinini cyo mu nda, ni ukuvuga hafi mu nda hose uhereye aho igifu gitereye kugeza hafi ku ruhago. Ibi akenshi biba biva kuri virusi zo mu gifu, igogorwa ryagenze nabi, cyangwa kugira ibyuka mu nda. Iyo uburibwe bwiyongera bishobora kuva ku mara yifunze
- Hari igihe uburibwe buba buri mu gice kimwe gusa, butahimuka. Ubu buribwe akenshi buba buturuka ku nyama iherereye aho yarwaye, nk’igifu, appendice cyangwa uruhago
- Uburibwe bumeze nk’ibinya cyangwa imbwa akenshi buherekezwa no guhitwa, ntabwo buba buteye ubwoba cyane kuko bwo akenshi buturuka ku gutumba no kugira ibyuka mu nda. Nubwo bushobora no kugutera kugira umuriro, ariko ntibirenza amasaha 24 akenshi bitarakira.
- Hari uburibwe buba bumeze nk’ubuzenguruka, kandi butamara igihe kinini gusa bubabaza cyane. Buraza bukagufata ukumva ni ikintu kikugundiriye, bikarekura bikaza kugaruka gutyo gutyo. Akenshi biterwa n’utubuye two mu mpyiko no mu ruhago.
Uretse ibi bimenyetso bindi biherekeza kuribwa, bishobora kukwereka igice gifite ikibazo, ubusanzwe kuribwa mu nda biterwa n’impamvu zinyuranye

-
Impamvu zitera kuribwa mu nda
Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera kuribwa mu nda. Gusa icy’ingenzi ni ukumenya igihe ari ngombwa kujya kwa muganga kuko hari igihe bitaba ari ngombwa.
Mu mpamvu zidakanganye cyane harimo:
- Kutituma no kwituma impatwe
- Ubwivumbure ku byo wariye cyangwa wanyoye (nk’abanywa amata cyangwa ubuki bakaribwa mu nda)
- Uburwayi bwa mikorobi zinyuranye ziza mu gifu zikagutera guhitwa no kuruka bijyana no kuribwa mu nda ari byo benshi bitiranya no kurwara inzoka
- Kurya ibiryo bihumanye
Izindi mpamvu zishoboka harimo :
- Kurwara appendice
- Kanseri y’igifu, amara cyangwa izindi nyama zo mu nda
- Kwifunga kw’amara cyangwa gutoboka kwayo
- Kubyimba uruhago
- Ikirungurira
- Kutagogorwa kw’ibyo wariye
- Utubuye mu mpyiko
- Kubyimba cyangwa kurwara impindura
- Ibisebe mu gifu cyangwa mu mara
Nyamara kandi rimwe na rimwe kuribwa mu nda bishobora no guturuka ku kibazo kiri ahandi mu mubiri nko mu gatuza cyangwa igice cyo hafi y’imyanya myibarukiro. Muri byo twavuga:
- Indwara y’umutima
- Imihango ibabaza
- Indwara izwi nka endometriosis ikunze gufata abamaze kubyara
- Ikibazo ku mikaya
- Kubyimba bimwe mu bice byo mu myanya myibarukiro
- Umusonga
- Gutwitira inyuma (ectopic pregnancy)
- Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

-
Ubutabazi bw’ibanze
Mu gihe uri kumva uburibwe ufite budakabije cyane, si ngombwa guhita wirukira kujya kwa muganga, hari ibyo wakikorera bikakugabanyiriza uburibwe
- Nywa amazi ahagije cyangwa ibindi byo kunywa (utagotomera) ariko bitari inzoga n’amata
- Irinde ibiryo bikomeye mu gihe uri kuribwa
- Niba wanarutse, tegereza amasaha byibuze 6, noneho urye ibinyampeke bicye nk’umuceri cyangwa amakaroni. Wirinde na none ibikomoka ku mata
- Niba uribwa mu gice cyo hejuru kandi bikakubaho nyuma yo kurya, bikagendana no kubyimba cyangwa ikirungurira wafata imiti igabanya aside nka maalox, phospharugel, bicarbonate n’indi wabona. Ukirinda amafiriti, amacunga n’indimu, inzoga, caffeine n’ibindi byose byo kunywa birimo gazi.
- Niba uzi ko utarwaye umwijima cyangwa atari wo ugutera kuribwa wanywa ibinini bya paracetamol, gusa ukirinda kuba wanywa aspirin, ibuprofen cyangwa diclofenac keretse muganga agusuzumye agasanga atari igifu

-
Ni ryari wajya kwa muganga?
Nubwo hari ighe wakikorera ubutabazi iwawe, nyamara hari ibyo utagomba kwihererana. Mu gihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwa muganga :
- Mu gihe uri gufata imiti ya kanseri
- Kwituma byanze ahubwo ukaruka
- Mu gihe uruka cyangwa wituma hakazamo amaraso
- Iyo biherekejwe no kuribwa n’ibikanu, mu gatuza no ku ntugu
- Iyo buje ako kanya ariko bufite ingufu nyinshi
- Mu gihe uribwa mu bitugu hagati y’intugu bikagendana no kuruka
- Iyo inda ikomeye kandi yabyimbye
- Utwite cyangwa se ubikeka
- Uherutse gukomereka ku nda
- Uri kunanirwa guhumeka
Nanone kandi uzihutire kujya kwa muganga mu gihe:
- Uburibwe burengeje icyumweru butagabanyuka
- Mu masaha hagati ya 24 na 48 nta mpinduka ziri kugaragara ahubwo uburibwe bwiyongera ndetse hakaba haniyongereyeho kuruka no guhitwa
- Inda yatumbye kandi havugamo ibintu bikamara iminsi irenze 2
- Unyara ukokera cyangwa uri kunyaragurika cyane
- Iyo impiswi irengeje iminsi 5
- Ufite umuriro uri hejuru ya 37.8° C ku bakuru na 38°C ku bana bikajyana no kuribwa
- Kugira ikizibakanwa igihe kinini
- Uri kuzana amaraso mu gitsina (ku bagore) igihe kinini
- Utakaza ibiro ku buryo budasobanutse
-
Ni gute nakirinda kuribwa munda
Nubwo bishobora kuza igihe bishakiye ariko hari ibyo wakora ukaba wirinze kuribwa mu nda.
- Irinde ibinyamavuta menshi
- Jya unywa amazi ahagije buri munsi
- Aho kurya byinshi icyarimwe, warya bicye inshuro nyinshi mu gihe ugira ikibazo cyo kuribwa nyuma yo kurya
- Kora siporo ku buryo buhoraho
- Gabanya ibyokurya bitera kuzana ibyuka mu nda
- Ku mafunguro jya wita ku yakungahaye kuri fibre, harimo imboga n’imbuto