Kubira ibyuya bikabije ni indwara nk’izindi zose ushobora kwivuza

4
12719
kubira ibyuya bikabije

Kubira ibyuya bikabije ni indwara izwi mu cyongereza nka hyperhidrosis.

Iyi ndwara igaragazwa no kugira ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi, ni indwara ishobora kuza mu buto cg uri ingimbi.

Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw’ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cg inkokora).

Kubira ibyuya bikabije biterwa n’iki?

Kubira ibyuya bikabije bishobora kuba indwara yizanye, iturutse ku bundi burwayi waba ufite, ikibazo mu mikorere y’umubiri cg se ikoreshwa ry’imiti.

Bigaragara mu bwoko 3:
  • Kubira ibyuya bikabije bitewe n’ibyiyumviro (nk’ubwoba, stress, kubona umuntu ukunda cg se guhagaraga imbere y’abantu, nibindi.) ibi akenshi bikunze kuza mu biganza, mu ihiniro no ku gahanga.
  • Kubira ibyuya bikabije mu bice bimwe; ni ukwangirika gukurikirwa no kugaragara ku bwinshi ku dutsi duto tw’ubwonko dushinzwe kugena ubushyuhe umubiri ugomba kuba uriho muri ako gace runaka
  • Kubira ibyuya ahantu hose icyarimwe; ibi akenshi biterwa n’imikorere mibi y’ingingo zishinzwe kugena ubushyuhe mu mubiri, cg se bishobora guterwa n’indi ndwara ushobora kuba ufite

Nubwo iyi ndwara itica, ariko ibangamira uyifite.

Ni izihe ndwara zitera kubira ibyuya bikabije?

Nubwo kuri bamwe byizana ariko hari indwara zishobora gutera iki kibazo, zimwe muri zo twavuga:

  • Indwara z’udutsi duto tw’ubwonko ndetse n’indwara ya neoplastic (uku ni ukwiyongera gukabije k’uturemangingo ahantu runaka aribyo kenshi bibyara kanseri)
  • Ubushyuhe bw’umubiri kuba buri hasi cyane (iyi ni indwara idakunze kuboneka cyane ituruka mu duce tw’ubwonko dushinzwe ubushyuhe mu mubiri tuba tudakora neza rimwe na rimwe)
  • Indwara zitera imihandagurikire mu mikorere y’umubiri. Aha twavuga;
    • Diyabete cg indwara y’igisukari
    • Menopause
    • Pheochromocytoma (soma; fewokoromositoma, iyi ni indwara idakunze kuboneka nayo yibasira imvubura ziba ku mpyiko, zishinzwe gutanga amategeko ku mubiri; adrenal glands)
    • Kwangirika kw’imitsi y’ubwonko y’igice cyegereye uruhu (peripheral nerve)
    • Kugira isukari nke
    • Goutte
    • Indwara zica intege umubiri
    • Indwara y’igituntu (umurwayi wayo abira ibyuya bikabije cyane cyane nijoro)
    • Kwiyongera gukabije kwa zimwe mu ngingo (bishobora kuba impyiko, cg se ingingo zikora amatembabuzi), indwara yibasira imihindagukire y’uruhu, n’ibindi.
  • Imiti: gukoresha imiti imwe n’imwe bishobora gutera ikibazo uduce dushinzwe kugena ubushyuhe bukwiye mu mubiri bikaba byatera kubira ibyuya cyane. Imwe muyo twavuga;
    • Propranolol (uyu ni umuti uhabwa abantu bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima)
    • Pilocarpine (uyu ni umuti w’uburwayi bw’ amaso azamo amazi menshi, indwara izwi nka glaucoma (soma; gulukoma)
    • Imiti ibuza ifatwa rya serotonine (iyi akenshi bayiha abantu bihebye), kimwe na cocaine iba muri iki gice.
    • Imiti irwanya depression
    • Efavirenz (uyu ni umuti baha abantu bafite ubwandu bwa sida cg izindi virusi ugatera kubira ibyuya bikabije mu ijoro, gusa iyo bibayeho bagabanya igipimo ufata, ikibazo kikagenda)

Ubwo tumaze kurebera hamwe impamvu zibitera. Nubwo atari zose twavuze, ku bindi bibazo wabaza muganga wawe cg ukatwandikira.

4 COMMENTS

  1. Nkunda kubira ibyuya iyo ndi mbere yabantu benshi cg ndikumwe nabo ntamenyereye
    Cg iyo ntecyereje ibintu nkumva binteye stress
    Ese ibi nabyo babivura bigacyira ?