Uko wakirinda kugira umunyu mucye mu mubiri

0
2539

Mu nkuru yatambutse twavuze ibitera kugira umunyu mucye ndetse tunavuga ibimenyetso bibigaragaza (ushaka wakongera kubisoma hano). Iyo nkuru twayishoje tuvuga ko ubutaha tuzavuga ku byo wakora ngo wirinde ikibazo cyo kugira umunyu mucye, nibyo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

Ibyo wakora ukirinda kugira umunyu mucye.

 

Nkuko twabivuze hari ibyagufasha kurwanya ikibazo cyo kugira umunyu mucye.

 

  • Vura indwara ibitera. Mu mpamvu zitera kugira umunyu mucye harimo ziumwe mu ndwara zifata kenshi impyiko n’izindi nyama zo mu nda. Kuvura izo ndwara bituma umubiri wongera kugira umunyu uhagije.
  • Menya umubiri wawe. Nkuko twabivuze, kugira umunyu mucye bifite ibibigaragaza. Niba uri kwibonaho ibi bimenyetso, ukaba ufite uburwayi butera kugabanyuka k’umunyu cyangwa se ukaba ufata imiti isohora amazi mu mubiri, ni byiza kugana ivuriro abaganga bakagufasha.
  • Itondere inyota ugira. Abasiganwa ku maguru, abakora ahantu haba ubushyuhe bwinshi nko mu mazu akora imigati, mu bikoni bitekera abantu benshi, n’ahandi hatuma ututubikana batakaza amazi menshi. Kugira inyota ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe ukeneye amazi cyangwa ibindi byo kunywa kuko hari ayo watakaje.
  • Mu gihe cya siporo nywa ibyokunywa byabugenewe. Mu gihe cya siporo zituma ubira ibyuya cyane nko ku basiganwa malathon, ni byiza kunywa ibinyobwa byagenewe igihe cya siporo. Ibi byo kunywa biba ari amazi yavanzwemo imyunyungugu cyane cyane sodiyumu kuko niyo isohoka mu byuya.
  • Jya unywa amazi ukeneye. Bivugwa ko amazi iyo abanye menshi mu mubiri, adakenewe asohoka. Aya mazi asohoka ntasohoka yonyine kuko asohoka munkari kandi inkari ziba zirimo wa munyu. Bivuze ko uko unyara kenshi niko ya myunyu nayo isohoka. Niba unyara inkari isa umuhondo weruruka kandi ukaba wumva mu mubiri wawe nta nyota ufite, bivuze ko amazi mu mubiri ahagije, si ngombwa gukomeza kunywa ayandi. Ushaka kumenya igipimo cy’amazi wanywa ku munsi ugendeye ku biro ufite wabisoma hano.