Maalox umuti uvura igifu

0
3223
Maalox

Maalox ni umuti urwanya acide yo mu gifu, urimo aluminum hydroxide [Al(OH)3] na magnesium hydroxide [Mg(OH)2]. Igabanya acide iba yabaye nyinshi mu gifu, ikiza ibibazo mw’igogorwa (indigestion), ikirungurira, ndetse n’udusebe duto tuza ku gifu, ishobora no gukoreshwa mu kurwanya impiswi.

Uyu muti ugaragara nk’ibinini, sirop ndetse no mu dusashe(sachets).

Ibinini bya Maalox bahekenya

Ese Maalox nta ngaruka igira?

Uyu muti ubusanzwe nta bibazo iteza bikomeye ku bantu bayikoresha igihe kitarenze ibyumweru 2. Bimwe mu bibazo ishobora gutera harimo:

  • Kugira iseseme,
  • Guhitwa
  • Constipation no
  • Kuribwa umutwe.

Igihe ugize kimwe muri ibi bibazo si ngombwa gufata imiti kuko byikiza ku buryo bworoshye. Gusa igihe ubonye ibindi bibazo bitari ibi ni ngombwa guhagarika umuti ukagana kwa muganga cg ukaba wabaza farumasiye ukwegereye.

Iboneka mu icupa ikunze guhabwa abana cg abandi bafite ikibazo cyo guhekenya

Maalox bayifata gute?

Maalox barayinywa, haba mbere cg nyuma yo kurya ibiryo. Ibinini barabihekenya ntago babimira nk’ibisanzwe, sirop mbere yo kuyinywa ugomba kuyicugusa neza. Igihe wibagiwe kuyinywa ugomba kuyifata igihe ubyibukiye.

Ni bande badakwiriye gufata maalox?

  • Abantu bagira allergie (cg ubwivumbure) kuri maalox cg kimwe mu biyigize, yaba aluminiyumu cg manyesiyumu
  • Abantu bafite uburwayi bwo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka buzwi nka, alzheimer
  • Abafite ikibazo cy’appendicite (soma apandisite)
  • Mu gihe urwaye diyare,
  • Abafite ibibazo bitandukanye mu mpyiko
  • Abagore batwite ku ruhushya rwa muganga cg farumasiye bashobora kuyikoresha kuko nta kibazo.
Maalox yo mu isashe inyobwa igakora vuba

Maalox iboneka he?

Iboneka mu ma farumasi atandukanye. Ushobora kuyigura bitari ngombwa ko muganga ayikwandikira, mu gihe wumva igifu kiri kukurya cyane ukoresheje iyo mu dusashe irihuta cyane ku buryo mu minota 2 icyo kibazo cyo kuribwa kiba gikemutse