Meditation, uko ikorwa n’akamaro ifitiye ubuzima. 

7
8598
meditation

Meditation  (soma meditasiyo) ni uburyo bukorwa hagamijwe ibintu byinshi binyuranye. Bikorwa ahanini mu gufasha umubiri ubwawo kwivura hadakoreshejwe imiti, bamwe babikora mu gusenga, kuruhura ubwonko, ndetse hari n’ababikora nk’umuco cyangwa akamenyero.

Uko meditation ikorwa

Mu kuyikora akenshi bisaba kuba utinyeganyeza kandi uri kureba mu cyerekezo kimwe. Ushobora kubikora wicaye, uhagaze cyangwa uryamye gusa uburyo bumenyerewe na benshi ni ukubikora wicaye.

Uretse uburyo umubiri wawe ugomba kuba umeze, amaso yawe aba agomba kugira ikintu aba atumbiriye, ibi bigufasha kuba ubwonko bwawe nta kindi kintu cyo ku ruhande butekereza. Mu madini akomoka kuri Budha ho baba bafite icyo twakita nk’urunigi, agakora meditation ameze nk’uri kubara ayo masaro, mbese nka kwa kundi abagaturika bavuga ishapure. Gusa byo bikorwa utavuga, bityo bikarinda ubwonko bwawe kuba bwakita ku bigukikije. Wowe rero ushobora gutumbira urukuta, ishusho runaka, mbese ikintu kitanyeganyega kiri imbere yawe ariko ukirinda kuba aricyo utekerezaho, kuko icyo gihe ntiwaba utuje cg se ugahitamo gufunga amaso.

Aho igomba gukorerwa

Meditation igomba gukorerwa ahantu hatari ibyakurangaza. Niba uhisemo kuyikorera mu nzu, ni byiza ko wajya nko mu cyumba, ugakinga inzugi n’amadirishya ku buryo utaba witaye ku bibera hanze. Ugomba kandi kutavuza radiyo cyangwa ngo ufungure televiziyo, na telefone usabwa kuyizimya, ku buryo uba uri wenyine.
iba igomba kumara hagati y’iminota 15 na 20 byibuze gusa ubashije no kuyirenza byaba ari byiza cyane. Iyo hagize ikigutwara ukagitekerezaho, iyo minota ntuyibara, ahubwo uyongeraho kugirango wuzuze iyo wiyemeje.
Kuko meditation isaba ko ubwonko buba bumeze nk’ubudakora, abenshi mu gutangira birabagora, niyo mpamvu biba byiza ku mutangizi kubikorera ahitaruye ingo, wiyumvira akayaga n’uturirimbo tw’inyoni. Ibi bigufasha kumva nta kikurogoya.

Meditation ikorerwa ahantu hatuje

Meditation ikorwa nta kindi bisabye umubiri, niyo mpamvu ntawe utayemerewe, nta gikomere itera, ntisaba kutarya, icyo usabwa ni ugutuza gusa mu gihe runaka wiyemeje.

Akamaro ka meditation ku buzima

Kugabanya stress

Kuyikora byibuze iminota 10 buri munsi bifasha kuruhuka ibigutera stress. Akenshi stress izanwa n’ingorane duhura na zo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Akazi, abakoresha cyangwa abakozi batesha umutwe, ibyago bihoraho, uburwayi mu muryango, igihombo, kwirukanwa ku kazi, kubura akazi, ibi byose niyo soko ya stress.

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora meditation ari wo muti wa mbere uzakuruhura mu bwonko, utiriwe ukoresha imiti y’ibinini cyangwa inshinge. Twibutse ko stress itinze ibyara ibindi bibazo cyane cyane umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kubura ibitotsi no kwigunga, ndetse hari n’abo bitera kwiyahura.

Kugabanya umuvuduko w’amaraso

ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ubu ni uburyo bwiza bwo kuwugabanya. Si ibyo gusa kuko n’abafite ibibazo bibaremereye, meditation nubwo itabicyemura ariko ibafasha gutuza.

Kurwanya kubura ibitotsi

Kubura ibitotsi bishobora gutera ibindi bibazo nko kugira ikizibakanwa no guhorana umunaniro. Nubwo benshi iyo babuze ibitotsi igihe kinini bitabaza ibinini bisinziriza, ariko si byiza kuko iyo ubimenyereye utasinzira utabibonye. Uburyo budafite ingaruka bwo kuvura iki kibazo ni ugukora meditation buri joro mbere yo kuryama. Ibi bituma uryama ubwonko bwaruhutse bihagije.

Mu gukora meditation uhanga amaso ikintu kimwe cg ugahumiriza

Ibibazo byoroshye byo mu buhumekero

Akenshi ibi biterwa nuko umubiri winjiwemo na twa virusi cyangwa wagize ubwivumbure ku kintu runaka. Kuba ufite ubuzima bwiza kandi ukagira abasirikari bafite ingufu nibwo buryo bwiza bwo guhangana n’ibi bibazo. Meditation ni bumwe mu buryo buzagufasha kongerera ingufu abasirikare b’umubiri, ukayifatanya no gufungura ibikungahaye kuri vitamini C

Guhangana n’ibibazo byo mu mara

Ubu burwayi buzwi nka IBS (Irritable Bowel Syndrome) butuma imitsi n’imikaya y’amara manini bikora ku buryo budasanzwe bikaba byatera guhitwa, kwituma impatwe, kubyimba no kuzana ibyuka mu nda. Kuyikora by’umwihariko ku bagore, bigabanya ibi bibazo.

Kuvura guhangayika

Ubushakashatsi bugaragaza ko igabanya imihangayiko, umuvuduko udasanzwe ubukomokaho bigatera ubuzima buzira umuze.

Kwihanganira uburibwe

Nubwo itavura uburibwe, ariko kuyikora kenshi bufasha umubiri wawe guhangana n’uburibwe ku buryo uba utabwakira kimwe n’umuntu utayikora. Iyo meditation uyikora neza kandi kenshi, uburibwe bwinshi ntacyo buguhungabanyaho.

Guhangana no kutagira ubushake bw’imibonano

Ku bantu baba barafashwe ku ngufu, abakoreshwa imibonano ku gahato cyangwa bakayikora ibababaza, bagera aho ntibongere kugira ubushake. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwerekanye ko, by’umwihariko ku gitsinagore, gukora meditation buri munsi bibongerera ubushake bwo gukora imibonano.

Kurwanya umubyibuho

Ku bantu bamwe iyo yagize ikibazo cyangwa yigunze araryagagura bityo bikazana umubyibuho udasanzwe. Akenshi biterwa no kutabasha guhangana n’imihangayiko, kudatuza, kubihirwa n’ubuzima no kurakara. Meditation igufasha guhangana rero n’ibi bibazo bityo iyo ubifatanyije no gufungura ibiri ku rugero, ibiro biragabanuka.

Kongera ubwenge

Ituma ubwonko buruhuka kandi bugakanguka. Ituma uvumbura byinshi muri wowe utari uzi. Meditation ituma igipimo cyawe cy’ubwenge (Quotient Intellectuel) kizamuka. Ibi bikurinda kwibagirwa bya hato na hato, bikakongerera kandi ingufu zo gutekereza cyane.

Kuvura umunaniro uhoraho

Akenshi umunaniro uhoraho ushobora guterwa nuko imitsi yo mu bwonko n’urutirigongo yabyimbye. Binaterwa kandi no guhangayika no gutekereza cyane ibyo udafitiye igisubizo. Ingaruka yabyo nuko hari udutsi two mu bwonko twangirika kandi iyo twangiritse ntidusimburwa. Gukora meditation rero bizakurinda ibi byose.

Umwanzuro

Nubwo mu gutangira bikugora, ariko iyo ukomeje ugerageza bigenda biza. Mu gihe udasobanukiwe uko wabikora ushobora kwegera bamwe mu babifitemo ubunararibonye bakagufasha. Utababonye hafi yawe wakifashisha gushakira kuri interineti ndetse hari n’amavideo kuri interineti akwereka uburyo bunyuranye wakoramo meditation. Ni ahawe kwihitiramo igifitiye umubiri wawe akamaro.

7 COMMENTS