Sobanukirwa mikorobe ziba mu kanwa ndetse n’izishobora gutera uburwayi

0
7884
Mikorobe ziba mu kanwa

Mikorobe ziba mu kanwa.

Nubwo mu kanwa ari ahantu hato ugereranyije n’umubiri, ariko burya hakubiyemo ibintu byinshi cyane. Byose bihuriye mu kugufasha kurya, kuvuga, kunywa ndetse n’icy’ingenzi guseka.

Mikorobe ni utunyabuzima duto cyane, tubamo ubwoko 3; bagiteri, virusi n’imiyege (champignon/fungi), ntitugaragarira amaso. Nubwo udashobora kuzumva cg ngo uzibone, mu kanwa ni isangano y’utu tunyabuzima duto cyane twinshi, mu kanwa havugwa ko haba bagiteri zigera kuri 700 zitandukanye.

mikorobe-ziri-ku-rurimi-zafashwe-hifashijwe-microscope-zigezweho
Izi ni mikorobe ku rurimi zafashwe hifashijwe microscope zigezweho

Inyinshi muri izi mikorobe nta kintu zitwara umuntu, ahubwo zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, kurinda amenyo no kurinda ishinya kwangirika ndetse zifasha mu mikorere myiza mu kanwa.

Nubwo hari izifite akamaro ariko hari n’izangiza. Reka tuvuge kuri zimwe muri mikorobe zigira uruhare runini mu kwangiza mu kanwa.

Ku ikubitiro haza bagiteri:

Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis, nubwo gusoma aya mazina bigoye kuri benshi, ni nako kuba mu kanwa kuri izi bagiteri bigoye. Mu kanwa k’umuntu umeze neza ntago zigomba kuba ziharangwa, ariko iyo zahageze hitabazwa abaganga bazobereye mu ndwara zo mu kanwa

Izi bagiteri nizo zigira uruhare mu kwangiza ishinya, kuva amaraso mu gihe woza amenyo no gutuma amenyo yawe atakaza ubwiza bwayo. Iyo zibasiye mu kanwa ugomba guhita uvurwa, iyo zitavuwe neza bishobora gutuma n’amenyo ageraho akazajya ahongoka cg agakuka.

Izi bagiteri iyo zibaye nyinshi mu kanwa bitera indwara z'amenyo zitandukanye
Izi bagiteri iyo zibaye nyinshi mu kanwa bitera indwara z’amenyo zitandukanye

Lactobacillus, ubu bwoko bwa bagiteri ubusanzwe bugirira akamaro umubiri; yaba mu gifu, mu kanwa no mu gitsina cy’umugore. Ubwoko bumwe bw’izi bagiteri buri mu butera indwara zitandukanye zibasira ishinya n’amenyo iyo zibaye nyinshi.

Imiyege irimo;

Candida

Cladosporium

Aspergillus, n’izindi

 

Uburyo bwo kwirinda mikorobe ziba mu kanwa

  • Koza mu kanwa byibuze mbere yo kuryama (byaba byiza nyuma ya buri kurya iminota 20), bituma izi bagiteri zitabona aho ziba
  • Gukoresha uburoso bw’amenyo bwiza kandi bworoshye, ukibuka guhindura uburoso nyuma byibuze ya buri mezi 3, ibi bizagufasha kugumana bagiteri zifite umumaro
  • Mu gihe woza amenyo, ugomba kwibuka no koza ururimi. Mu koza ururimi ugomba gukoresha inyuma h’uburoso, niho hagenewe koza ururimi mu buryo bunogeye.
  • Ibyo urya nabyo bigira uruhare rukomeye mu isuku yo mu kanwa. Niba uziko uri ahantu utari bushobore koza mu kanwa, ugomba kwirinda ibiryo biryohereye cyane (birimo isukari nyinshi) cg ibirimo amavuta menshi kuko bisigara mu kanwa bikaba byatuma izo mikorobe zibona ahantu heza ho gutura no gukurira.
  • Imiti imwe n’imwe iboneka muri farumasi yagenewe kunyuguza mu kanwa (mouthwashes)

Ngaho nawe haranira kugira mu kanwa wishimiye

Isuku yo mu kanwa itera ishema uyifite no
Isuku ikwiriye y’amenyo itera ishema uyifite