Ibyo buri mukobwa cyangwa mugore uri mu mihango akwiye kuzirikana

0
6243
uri mu mihango

Usanga umwana w’umukobwa iyo atangiye kujya mu mihango abigira ubwiru cyane, ndetse hari n’abagabo batajya bamenya igihe abagore babo bagira mu mihango(Abarundi babyita ubutinyanka).

Iyo igihe cy’imihango kigeze buri wese yitabaza igikoresho ashobora kubona kimufasha, aho mu byaro bifashisha udutambaro bafura bakanika, naho abasirimu bagakoresha ibimenyerewe nka cotex (kotegisi), nubwo mu by’ukuri cotex ari ubwoko bumwe bw’ibyo byifashishwa mu gufata amaraso asohoka mu gihe cy’imihango (habaho na Supa, always, everytime,…)

Uku kubigira ibanga rero bituma hari ibishoboragukorwa nabi niyo mpamvu hano twaguteguriye ibintu ugomba kuzirikana mu gihe uri mu mihango ngo isuku yawe igende neza

Ibyo kuzirikana mu gihe uri mu mihango

  1. Hitamo uburyo bumwe bwo kwibinda

Nkuko hejuru twabivuze hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kwibinda. Hari udutambaro, dufurwa, ibikoreshwa rimwe ntibifurwe, udukoresho baseseka mu gitsina (dukoreshwa n’abatakiri amasugi), …

Ni byiza guhitamo rero uburyo bumwe muri uko kwezi kuko kuvangavanga uburyo bunyuranye bishobora gutera umubiri ubwivumbure. Gusa ni byiza guhitamo uburyo butuzura vuba, kugirango nanone bitagusaba guhindura kenshi.

Nanone si byiza ko wakoresha wenda always mu gitondo, nijoro ngo ukoreshe supa, naho hitamo ubwoko bumwe.

  1. Hindura mu gihe runaka

Ubusanzwe amaraso asohoka mu mihango yo ubwayo ntacyo atwaye ariko iyo amze gusohoka ahura na za mikorobi zinyuranye zishobora no kugutera indwara. Niyo waba utazana amaraso menshi, ariko igihe umara wibinze nticyari gikwiriye kurenga amasaha hagati ya 4 na 6, uburyo bwose waba ukoresha. Gusa mu gihe ukoresha utwo baseseka mu gitsina ntigakwiye kurenzamo amasaha abiri mu rwego rwo kwirinda  toxic shock syndrome

Kutabyubahiriza bishobora gutera indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu gitsina cyangwa kwishimagura ku gitsina

  1. Isukure mu buryo buhoraho

Kwisukura bivugwa hano ni ukoga, niyo wakoga igice cyo hasi gusa (kwitawaza).

Ibuka ko igitsina hagati y’inyuma n’imbere harimo umwanya ushobora kwihishamo uturaso cyangwa hakagira ayizingazingira mu gitsina imbere. Rero ni byiza kuhasukura buri gihe mbere yuko wambara urundi rubindo.

Ibi bizakurinda kuba wanuka mu myanya ndangagitsina yawe ndetse binakurinde kuba wakishimagura

  1. Irinde amasabune n’ibindi byagenewe koza mu gitsina

Nubwo benshi ubu babizi ko bitemewe gukoresha isabune usukura mu gitsina, noneho by’umwihariko mu gihe cy’imihango kirazira gukoresha isabune ndetse nay a miti yagenewe gusukura mu gitsina. Iyi miti nayo ubusanzwe ikoreshwa mu gihe gisanzwe naho mu mihango wisukura ukoresheje amazi meza gusa by’akarusho akaba ashyushye, ibisigaye umubiri urabyikorera. Gusa ntuzakoreshe ayagutwika nanone

  1. Isukure mu buryo bwa nyabwo

Ku bagore muri rusange waba uri mu mihango cyangwa utayirimo uburyo bwiza bwo kwisukura ni ukuvana imbere usubiza inyuma. Ibi bikurinda ko hari imyanda yava mu kibuno ikinjira mu gitsina ari na byo ahanini bitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

  1. Ibuka kujugunya ibyo wibinze ahabugenewe

Wibukeko ibyo wari wibinze byuzuyeho amaraso, ndetse nayo akaba arimo za bagiteri n’ibindi binyuranye bishobora gutera indwara. Rero si byiza kubijugunya aho wiboneye ahubwo ni byiza kubijugunya ahantu abana batabikinisha cyangwa ngo habe hagera amasazi ashobora kuza gutera ibibazo. Wabijugunya mu misarane isanzwe itari iyi ishyirwamo amazi, cyangwa mu byobo byagenewe kujugunywamo imyanda.

  1. Reba ubwivumbure bw’umubiri

Rimwe na rimwe iyo amaraso ari kuza ari menshi hari igihe wumva uburyaryate ku ruhu ahari hafashe ibyo wibinze. Ibi ni ibisanzwe gusa nanone ntukwiye kubirebera ngo ubyihorere. Hindura noneho nyuma y’amasaha macye, kandi mbere yo guhindura ukarabe wihanagure wumuke neza. Hari imiti isukura ushobora gusigaho mbere yo kwambara urundi rubindo na mbere yo kuryama. Wabariza muri farumasi hafi yawe gusa iyo bikomeje ugana kwa muganga

  1. Koresha uburyo bumwe gusa buri nshuro wibinze

Bamwe usanga iyo bari kuzana amaraso menshi ashobora gukoresha igitambaro na kotegisi, cyangwa kotegisi ebyiri zigerekeranye, cyangwa se ako baseseka mu gitsina akarenzaho kotegisi. Nubwo wakumva ko ari byiza nyamara si byiza na gato kuko bishobora gukurura indwara ziterwa na bagiteri cyangwa se uburyaryate. Ibyiza nuko wahindura kenshi cyangwa se ukambara pamper z’abagore mu gihe uva cyane.

  1. Hora witeguye

Guhora witeguye bizagufasha kwirinda gukora amwe mu makosa twabonye hejuru. Bizakurinda kuba wavangavanga uburyo ukoresha, bikurinde kuba wakibinda igihe kirekire kubera kurondereza n’ibindi n’ibindi.

Gusaba mugenzi wawe kamwe ngo ube wifashishije, nubwo nta kundi wabigenza nib anta yandi mahitamo ahari, si byiza mu gihe mudakoresha uburyo bumwe. Ashobora kuguha supa wagera iwawe ugakoresha always, bigatera ubwivumbure. Niyo mpamvu niba ufashe urugendo ari byiza kwitwara nibura 2 kugirango nuterwa usangwe witeguye.

Dusoza

Ibuka gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose uvuye mu bwiherero ukaba uri mu mihango

Ibuka kwiyuhagira byibuze mu gitondo na nimugoroba igihe uri mu mihango

Niba hari icyo udasobanukiwe ni byiza gusobanuza abakuruta cyangwa abakurusha ubumenyi kuko kwirinda biruta kwivuza kandi intabaza irira ku muziro.