Buri muntu mu buzima bwe bwa buri munsi aba yifuza ikintu cyamufasha kubaho atarwaragurika ndetse akaba akomeye, ari iberege cyangwa imbirizi y’umusore nkuko mu mvugo ijimije ariko inashekeje ivuga.
Ibi kubigeraho ntibyoroshye ariko kandi ntibinagoye kuko abanyarwanda barayamaze ngo “gushaka ni ugushobora”. Burya icyo umugabo yiyemeje (umuntu muri rusange) akigeraho, cyane cyane iyo ari ikintu cyiza.
Mu nkuru zinyuranye zinyura kuri uru rubuga rwanyu kandi rwacu tugerageza kubereka imirire iboneye, uko wakirinda indwara, uko wafata imiti ku buryo buboneye ndetse tukanavuga ku buzima muri rusange.
Ibi byose tuba tugamije ko buri wese mu bushobozi bwe yabasha kubungabunga amagara ye, kuko burya “araseseka ntayorwe”.
Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho gahunda yitwa “NEW START”, ikaba gahunda mu Kinyarwanda twakita “Intangiriro nshya”.
Nubwo ari ijambo riri mu cyongereza, nyamara ni ijambo ry impine rigizwe n’inyuguti zitangirira buri jambo (Nutrition, Exercise, Water Sunlight, Temperance, Air, Rest and Trust), turi bugende turambura buri ryose ukwaryo.
Gahunda ya NEW START
-
Nutrition (imirire)
Nta na kimwe kizima mu mubiri wagira mu gihe utarya cyangwa ngo unywe. Imirire iboneye iri ku ibanze mu gufasha umubiri wacu kuko mu mafunguro dusangamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibiwutera imbaraga. Ibi byose ubibona mu ifunguro kandi rigomba kuba ari ifunguro riboneye.
Soma hano amafunguro afasha umubiri mu guhangana n’indwara https://umutihealth.com/ibyagufasha-kongerera-ingufu-abasirikare/
Soma hano amafunguro akungahaye kuri poroteyine https://umutihealth.com/poroteyine/
-
Exercise (siporo)
Ikintu abantu benshi tutajyaga duha agaciro ni siporo. Nyamara kandi siporo ni ingenzi dore ko uriye ibyo wariye ntubikoreshe byakubyarira ingaruka zitari nziza. Siporo ku bantu bose, abana, abagore batwite, abafite ubumuga runaka, ni ingenzi mu gutuma umubiri usohora imyanda, utwika ibinure kandi ukomera.
Soma hano akamaro ka siporo muri rusange https://umutihealth.com/gukora-siporo/
Soma hano siporo nziza ku mugore utwite https://umutihealth.com/siporo-utwite/
Na hano wahasoma siporo ku mwana zijyanye n’ikigero cye https://umutihealth.com/sport-nziza-ku-mwana/
Na hano wahabona indwara warindwa no gukora siporo https://umutihealth.com/siporo-irinda-indwara/
-
Water (amazi)
Kunywa amazi mu myaka yatambutse ntibyavugwagaho rumwe dore ko wasangaga bavuga ngo amazi ni ay’inka.
Ariko ubu imyumvire iri kugenda ihinduka. Ababashije kugera mu mashuri yisumbuye kera, hari igitabo cyarimo isomo rivuga ngo “l’eau n’est pas une source de la vie, l’eau c’est la vie”. Mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “amazi si isoko y’ubuzima, amazi ni ubuzima”. Nibyo koko kandi amazi ni ubuzima dore ko mu mubiri wacu yihariye ibingana na ¾ byawo wose.
Niyo mpamvu kunywa amazi, by’umwihariko ukibyuka nta kindi urafata bikurinda indwara nyinshi kandi bigatuma wirirwa nta nyota nta no kunanirwa bya buri kanya.
Soma hano akamaro ko kunywa amazi ndetse n’igipimo kijyanye n’ibiro byawe https://umutihealth.com/kunywa-amazi/
Hano hasome ibyakwereka ko amazi unywa adahagije https://umutihealth.com/ibimenyetso-byakwereka-ko-amazi-unywa-buri-munsi-adahagije/
Soma hano akamaro ko kunywa amazi mu gitondo https://umutihealth.com/kunywa-amazi-ukibyuka/
-
Sunlight (Imirasire y’izuba)
Burya wari uziko imirasire y’izuba umuremyi yayishyizemo ingufu zo kudukingira indwara no kutuvura zimwe na zimwe? Umwana urwaye jaundice bategeka umubyeyi we kumushyira ku kazuba k’agasusuruko cyangwa ka kiberinka iminota nka 15. Abakuru natwe dukenera izuba kuko rifasha umubiri kwinjiza vitamin D
Nyamara usanga bamwe kubera akazi, babyuka ritararasa, bakirirwa mu biro ahatagera akazuba, bakajya mu karuhuko hari izuba ry’igikatu, bagataha ryarenze. Ingaruka ni indwara zinyuranye zifata amagufa ndetse no kudakomera. Ibi byose wabirindwa no kota akazuba iminota byibuze 15.
Soma hano birambuye akamaro ka vitamin D, yabatijwe akabyiniriro ka “sunshine vitamin” https://umutihealth.com/vitamini-d/
-
Temperance (kudakabya)
Iri jambo ushobora kuba utaryumvise bwa mbere, by’umwihariko niba hari aho wahuriye n’inyigisho z’abadivantisite. Nubwo bo mu Kinyarwanda babyita “kwirinda” ariko mu by’ukuri temperance ni ijambo rivuga kwirinda gukabya cyane cyane mu mirire, iminywere n’imyitwarire muri rusange birimo umujinya w’umuranduranzuzi no kurera bajeyi, gukora ubutaruhuka no kudakora, n’ibindi.
Kurya ukarya n’akataribwa, kuryagagura, kunywa inzoga ugakabya, gukunda imibonano mpuzabitsina kugeza aho uyikora n’umuhisi n’umugenzi ni zimwe mu ngero zo gukabya kandi bikaba byagukururira ingorane zinyuranye.
Nyamara kandi nanone kutarya no kwiyicisha inzara, kudakora imibonano na rimwe mu buzima bwawe na byo ubwabyo si byiza.
Niyo mpamvu gukora buri kimwe mu rugero rwacyo rukwiriye, ari ingenzi mu gutuma ugira ubuzima buzira umuze.
Ukibuka yuko ubwonko bugomba kurindwa, hano wahasoma ibintu 10 ugomba kwirinda kuko bibwangiza https://umutihealth.com/ibintu-10-byangiza-ubwonko/
Soma hano ingaruka zo kubyibuha cyane, zirimo diyabete n’indwara zinyuranye z’umutima bituruka ahanini mu kurya ugakabya n’uburyo wabyirinda https://umutihealth.com/umubyibuho-udasanzwe/
Soma hano ibyerekeye bwaki iterwa no gukabya kugaburira umwana nabi https://umutihealth.com/bwaki/
Aha wahasoma akamaro ko gukora imibonano mpuzabitsina https://umutihealth.com/akamaro-k-imibonano-mpuzabitsina/
Hano naho wahasoma ibyerekeye inzoga https://umutihealth.com/menya-byinshi-ku-nzoga/
-
Air (umwuka)
Umwuka mwiza ni ingenzi kuko umwuka niwo utuma ibimera biduha umwuka wa oxygen duhumeka. Uyu mwuka duhumeka iyo ugeze mu mubiri ugenda mu maraso uko atembera ibi bikabyara ingufu umubiri ukoresha. Ibi bivuze yuko umwuka ari ingenzi kugirango tubeho dore ko niyo twapfuye havugwa ko twashizemo umwuka kuko ntuba ugihumeka.
Nyamara kubera iterambere ry’inganda, amamodoka yiyongera ibi byose bihumanya ikirere nuko umwuka mwiza ukagabanyuka.
Umwuka mubi ni isoko y’indwara zinyuranye z’ubuhumekero zikunze gufata ibihaha n’inzira zabyo.
Soma hano ibihumanya ikirere https://umutihealth.com/imyuka-ihumanya-ikirere/
Soma hano ububi bw’itabi n’ibyagufasha kuricikaho https://umutihealth.com/ibibi-by-itabi-ku-buzima-nuko-waricikaho/
Hano wahasoma amafunguro meza ku mikorere y’ibihaha https://umutihealth.com/ibyo-kurya-bifasha-ibihaha/
-
Rest (kuruhuka)
Niwumva bavuga ngo kanaka akora nk’umutima, bazaba bashatse kuvuga ko akora ubutaruhuka. Nubwo iminsi turimo idusaba gukora cyane ngo tubashe kubona ibidutunga n’imiryango yacu, nyamara nanone gukora utaruhuka bishobora no kukuzanira urupfu ugasanga ibyo waruhiye nubundi ugiye utabiriye.
Kora, nibyo ariko wibukeko ku muntu mukuru byibuze agomba kuruhuka masaha Atari munsi ya 7 ku munsi. Aya masaha biba byiza kuyaruhuka uryamye ahantu heza hagufasha kubona ibitotsi, hatari umwuka mubi n’urusaku.
Soma hano ibyerekeye gusinzira https://umutihealth.com/gusinzira/
Hano uhasome ingaruka zo kudasinzira neza https://umutihealth.com/kudasinzira-igihe-gihagije/
Aha uhasome ibyagufasha gusinzira neza https://umutihealth.com/gusinzira-neza/
-
Trust (kwizera)
Aha si ukwizera umwana w’umuntu ahubwo ibi bijyana ku myizerere y’amadini anyuranye. Uretse ko kuri ubu usanga imyizerere yarabaye ibindi bindi aho usanga bamwe bapfa ko badahuje idini, abandi ugasanga idini barihinduye ubucuruzi, ariko buri wese aho ava akagera afite imyizerere runaka. Icyo kiremwa cy’ikinyabubasha wemera gikomereho kandi umenye ko koko kwizera kurema wa mugani wa babandi. Niba wizera Imana y’I Rwanda wibuke ko yirirwa ahandi igataha I Rwanda, bigutere kuyikunda no kuyizera. Niba wizera ya yindi yazanywe n’abamisiyoneri, izatwika abakoze nabi ku munsi w’imperuka ariko nanone bakavuga ko ari inyembabazi, nawe uyikorere uko bikwiye. Kwizera bizagufasha kuva mu isi y’ibigaragara ujye mu isi y’ibitagaragara kandi bizakurinda ibibi byinshi binakurinde indwara zinyuranye
Soma hano ibijyanye na meditation https://umutihealth.com/meditation/
Ngibyo rero ibijyanye na NEW START uburyo bwagufasha kubaho ubuzima buzira imiti, ubuzima buzira umuze, ubuzima bwuzuye umunezero.
Ibi ugerageje kubikurikiza waba umwe mu batuma isi ibaho neza kandi bayibayeho neza. Ni ahawe.