Ni iyihe mpamvu umubare munini w’abandura bagahitanwa na coronavirusi ari abagabo kurusha abagore?

0
10636
Abagabo bandura coronavirusi kurusha abagore

Kugeza ubu ku isi, hamaze kugaragara umubare uri hafi ya miliyoni 2 (abagera kuri 1,862,028 banduye coronavirusi).

Uko indwara ya Covid19 igenda yibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane; ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa nayo kurusha ab’igitsina gore.

Igihugu cya USA kiza imbere n’umubare munini w’abamaze kuyigaragaraho

Ibi byaba biterwa n’iki?

Ibi ahanini biterwa n’imiterere ndetse n’imyitwarire itandukanye hagati y’abagabo n’abagore;

  • Abagore ahanini bagaragaza ubudahangarwa bukomeye kandi bufite imbaraga zo kurwanya mikorobe kurusha abagabo (ubushakashatsi bwakorewe kuri virusi ya HIV na Hepatite C bwerekanye ko abagore ubwirinzi bw’imibiri yabo buhangana cyane n’izo virusi kurusha abagabo)
  • Imiterere ya chromosome. Chromosome (twagereranya n’indangamuntu, ni agace mu bigize akaremangingo fatizo, kabika amakuru y’akoko (genetic information); umuntu ashobora kugira XX (gore) cg XY (gabo). Chromosome X igira ubwirinzi buri hejuru cyane; birumvikana ko abagore bafite 2 barusha abagabo bafite 1.

Ku byerekeye imyitwarire

  • Kubyerekeye coronavirusi yibasira cyane ibihaha, usanga abagabo banywa itabi kurusha abagore, iyi ikiba impamvu bibasirwa cyane.
  • Muri rusange, abagore mu gihe barwaye bivuza kare kurusha abagabo. Ibi bigatuma batazahazwa n’indwara nkuko bigendekera abagabo.
  • Coronavirusi indwara yagaragaye ko yibasira abantu bakunze gukora ingendo cyane; muri rusange abagabo bakora ingendo cyane kurusha abagore.

    Abagabo bamaze gupfa mu babonetseho coronavirusi bangana na 4.7% by’abarwaye bose mu gihe abagore ari 2.8%

Ubushakashatsi bubivugaho iki?   

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushinwa gishinzwe gukumira ibyorezo (Chinese Center for Disease Control and Prevention), bugakorerwa ku barwayi byemejwe ko bafite covid-19 ibihumbi 44,672, bwasanze ihitana 2.8% by’abagabo na 1.7% by’abagore. (source: http://weekly.chinacdc.cn/en/article/id/e53946e2-c6c4-41e9-9a9b-fea8db1a8f51)

Impamvu abagabo bapfa cyane. Iki kigo cyatangaje ko biterwa n’umubare munini w’abagabo banywa itabi mu bushinwa.

Muri amerika, kuri ubu haboneka umubare munini w’abamaze gupimwa coronavirusi. Imibare y’abasaga miliyoni 1.5 bamaze gupimwa, 56% ni abagore, muri bo 16% nibo basanze bafite coronavirusi, mu gihe abagabo ari 44%, muri bo 23% bakaba bayifite.

Mu gace ka Lombardie, mu butaliyani, inyigo yakozwe ku barwayi 1591 bari barwaye bikomeye, yasanze 82% bahitanwa na coronavirusi ari abagabo. Wasoma hano https://jamanetwork.com/journals/jama/fullarticle/2764365

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku barwayi baboneka mu bitaro mu mujyi wa New York bwasanze, umubare munini w’abarwayi ari abagabo kurusha abagore. Ishami rishinzwe ubuzima muri uwo mujyi ritangaza ko, mu barwayi 100,000 hapfamo abagore 39 mu gihe abagabo ari 71.

Mu  gusoza, bagabo mwe, ni ngombwa ko igihe cyose ugaragaje ibimenyetso ari ngombwa kwihutira guhamagara 114 cg se ukegera ivuriro rikwegereye.