Nyamweru mu bihugu bimwe usanga aba bantu bagirirwa nabi, ahandi ugasanga barabanena nyamara ari ubumuga buvukanwa umuntu atihamagarira.
Usanga abana babatinya kubera baba bafite uruhu rutameze nk’urw’abandi, gusa burya ni abantu nk’abandi.
Icyakora ntiwabura kuvuga ko nabo hari igihe babyitwaza bagatangira kujya basabiriza, mu gihe hari bamwe muri bo baba baranaminuje.
-
Ese kuba nyamweru biterwa n’iki?
Ubusanzwe mu mivukire yacu, habaho ibice bibiri mu turemangingo (genes). Habamo utwigaragaza (dominant), n’ututigaragaza (recessif).
Iyo rero mu guhura kw’intangangabo n’intangangore habaye ikibazo mu kwivanga kwa twa turemangingo tugena ibara ry’uruhu (melanin), icyo gihe umwana avuka ntatwo afite, nuko ibara rye rikabura gutyo
Kuba nyamweru ni ukutagira melanin, umusemburo utanga ibara ry’uruhu. Ibi umwana abikomora ku babyeyi be.
-
Ese kuba nyamweru biririndwa?
Oya. Kuko ntituba tuzi ngo ni akahe karemangingo kazagira ikibazo mu mikorerwe y’umwana mu nda.
-
Ese biravurwa?
Oya. Icyakora bitewe nuko uruhu n’amaso biba bidakora neza, ahabwa ubufasha bwo kumurinda izuba harimo n’amadarubindi amukingira imirasire y’izuba, anasabwa kwirinda kujya ahari izuba ry’igikatu.
-
Kuba nyamweru hari aho bihurira n’ubwenge?
Reka da! Nawe ni umuntu nk’abandi rwose ikibatandukanya ni uruhu n’amaso n’umusatsi. Naho indi mikorere y’umubiri ni imwe. Gusa ashobora kugira ihungabana bitewe nuko umuryango umufata bityo bikamutera guhindura imyitwarire n’imikorere y’ubwonko mu gihe rimutinzeho. Niyo mpamvu mu gihe ubyaye nyamweru uba ugomba kumwitaho birenze uko wita ku bandi kugirango abone ko nawe ari umwana nk’abandi, bimufashe mu mikurire ye.
-
Nyamweru yabyara umwana utari nyamweru?
Ubusanzwe habaho ubwoko butandukanye bwabo. Hari uba we 100%, hari uba nyamweru ariko imisatsi ari mizima, hari ubigira mu mboni y’ijisho gusa, hari n’uba we ku musatsi n’amaso, uruhu ari ibisanzwe.
Iyo rero ababihuje babyaranye, babyara umwana usa nkabo.
Iyo umwe ari nyamweru undi atari yo, kimwe n’iyo badahuje ubunyamweru, babyara abana bazima cyangwa bo, byose birashoboka. Gusa amahirwe menshi aba ayo kubyara abazima.

Ngibyo bicye mubyo twabagezaho bijyanye nabo, gusa ni abantu nk’abandi gusa babuze melanin.