Paidoterin [soma; PAYIDOTERINI] ni umuti w’amazi wo mu bwoko twita ‘ifungura imyanya y’ubuhumekero’. Uvura ibicurane no gufungana mu mazuru
Payidoterini igizwe na:
- Chlorhydrate de phenylephrine 1mg (soma: kolorohidarate ya fenirefrine)
- Chlorohydrate de diphenhydramine 1mg (soma: kolorohidarate ya difenihidramine)
- Maleate de chlorophenamine 0.15mg (soma: maleyate ya kolorofeniramine)
- Gaiacolate de glycerile 5mg (soma: gayikolate ya giliserile)
-
Paidoterin ikoreshwa ite?
Payidoterin ni umuti unyobwa, hifashishwa akayiko gato k’isukari (kangana na 5ml).
Ibipimo:
Abana bato kugeza ku myaka 6 banywa: akayiko 1 gato (5ml), inshuro 3 ku munsi. Biba byiza nyuma yo kumuha icyo kurya
Imyaka 6-12: banywa utuyiko 2 (10ml), inshuro 3 ku munsi.
Abakuru: banywa utuyiko 3 (15ml) inshuro 3 cg 4 ku munsi.
-
Paidoterin ikoreshwa ryari?
Payidoterin ikoreshwa ku bantu bose igihe ufite ikibazo cyo gufungana, inkorora y’akayi kandi ije vuba.
Niki nabwira muganga mbere yo gufata Paidoterin?
Igihe utwite, nubwo bitazwi neza ibibazo yatera umugore utwite; aha ugisha inama muganga/farumasiye ukwegereye.
KU BINDI BIBAZO BYOSE USHOBORA KUGIRA KU MUTI, NI NGOMBWA KUGISHA INAMA MUGANGA CG FARUMASIYE
Nabigenza nte igihe nibagiwe kunywa Paidoterin?
Igihe wibagiwe kunywa umuti, uwufata igihe ubyibukiye. Gusa ukirinda kunywa ukubye inshuro 2 uwo wagombaga kunywa.
-
Ingaruka mbi Paidoterin ishobora gutera?
Nubwo bibaho gacye cyane, uyu muti ushobora kugutera ibibazo byo gusinzira cyane cg se kumva unaniwe.
Ku bindi bibazo ishobora gutera sobanuza muganga cg umuhanga muby’imiti ukwegereye.
-
Icyitonderwa
Niba urwara indwara zikurikira:
- umuvuduko ukabije w’amaraso cg izindi ndwara z’umutima,
- Diyabete, kuko irimo isukari
Ugomba kubwira muganga cg umuhanga muby’imiti niba ugira ikindi kibazo icyaricyo cyose mbere yo gukoresha uyu muti cg undi muti uwo ariwo wose.
Ko handitseho ko uhabwa abana kuva ku myaka ibiri hakaba hari abaganga bayiha abana bato?
Ni amakosa, ariko muganga ashobora kubikora agendeye ku nyungu z’umwana wenda nta wundi muti abona wamuvura, cg indi yamutera ibibazo bikomeye. Gusa aha ngaha uba ugomba kumusobanuza impamvu yabikoze.
Ni umuti mwiza rwose umwana wese urya ashobora kuwunywa uramuvura.
None c wahabwa abana bataratangira kuriya bari munsi yamezi atandatu?