Pamplemousse ni urubuto rwatangiye kubaho mu kinyejana cya 18, aho hakozwe ibangurirwa hagati y’urubuto rwa pomelo n’urw’icunga, byombi bikaba bibarirwa mu muryango wa citrus. Akazina ka grapefruits izi mbuto zahawe mu cyongereza gakomoka ku kuntu zera zikoze agatsiko nka grapes (imizabibu).
Ziboneka mu mabara anyuranye n’uburyohe bunyuranye aho zishobora kuba nk’umuhondo weruruka, iroza se ndetse zimwe zikagira ubukarihe nk’indimu ho gacye, izindi zikaryohera. Nyamara kandi umumaro, ibyo kwitondera kuri izi mbuto ntibishingira ku ibara cyangwa icyanga, bifatiye ku ntungamubiri n’ibinyabutabire bibonekamo.

Uru rubuto rugizwe n’iki
Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kwerekana intungamubiri ziri mu biribwa, cyerekanye ko mu gisate cya pamplemousse iringaniye harimo
52 Calories
8.5g z’isukari
2g za fibre
1g ya protein
Harimo kandi 64% ya vitamin C ukeneye ku munsi, 28% za vitamin A, 2% za Calcium na 2% za Magnesium.
Tunasangamo kandi vitamin E, B1, B2, B3, B9, B5, potassium, phosphore, manganese, zinc n’umuringa.
Si ibyo gusa kuko tunasangamo ibisukura umubiri biwukuramo uburozi nka lycopene na beta-arotene ndetse n’izindi ntungamubiri nka limonoids na naringenin.
Gusa nubwo harimo isukari, ariko ubushakshatsi bwerekanye ko uru rubuto rufite igipimo cy’isukari (glycemic index) cya 25. Ni gito rero ku buryo ntacyo cyatwara isukari yo mu maraso cyangwa insulin.
Akamaro ku buzima
-
Gutakaza ibiro.
Ntabwo ari urubuto rubereyeho gutuma utakaza ibiro, ariko kururya byagufasha kubigabanya. Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya uru rubuto mbere y’andi mafunguro bifasha umubiri mu gutwika ibinure, bigakurikirwa no kugabanyuka kw’ibiro.
-
Indwara ya stroke
Iyi ndwara irangwa no kwangirika kw’imiyoboro ijyana amaraso mu bwonko bikagira ingaruka no ku mutima, ikica bitunguranye. Kurya izi mbuto ku bwinshi bigabanya 19% ibyago byo kurwara iyi ndwara cyane cyane ku bagore.
-
Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Uruvange rwa fibre, potassium, lycopene vitamin C na choline bibonekamo bifatanyiriza hamwe mu gutuma umutima ukora neza. By’umwihariko potassium izwiho gutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bigatuma atembera neza. Ndetse birinda imikaya, bikanabuza ko mu mpyiko hikoramo utubuye (calcul renal/kidney stones)
-
Kanseri
Kuba isoko nziza ya vitamin C n’ibindi bisukura umubiri, uru rubuto ruzwiho gufasha umubiri guhangana no kurinda kanseri. Lycopene by’umwihariko izwiho guhangana na kanseri ya prostate , noneho beta-carotene ifatanyije na vitamin C bikarinda cyane kanseri yo mu muhogo.
-
Igogorwa
Kubera irimo amazi menshi na fibre, pamplemousse ifasha mu kurwanya kwituma impatwe ikanatuma urwungano ngogozi rukora neza.
-
Kurwanya umwuma n’icyaka
Nubwo watermelon iza ku mwanya wa mbere mu mbuto zikize ku mazi, ku mwanya wa kabiri haza pamplemousse kuko 91% ari amazi. Ni urubuto rwiza rero rwo guhorana hafi cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe.

-
Uruhu
Irya vitamin C iyo ivuye mu mbuto, igirira akamaro kanyuranye uruhu. Haba kurya ibyo irimo, kubisiga ku ruhu se, birinda kwangirika k’uruhu guterwa n’izuba, ibihumanya ikirere, birinda kandi iminkanyari bigatuma uruhu ruhora rucyeye. Vitamin C ni ingenzi mu ikorwa rya collagen, ariyo iha uruhu ishusho. Kutabura amazi mu mubirir no kugira vitamin A bituma uruhu ruhora rucyeye, tukaba tubisanga muri pamplemousse.
-
Kurinda asima
Ibyago byo kurwara asima (iyo utayivukanye), biba bicye ku bantu bakunda kurya imbuto. Imapmvu nyamukuru ni uko zibonekamo akenshi vitamin C kandi twabonyeko uru rubuto ruyifite ku bwinshi.
Ziribwa gute
Izi mbuto ziribwa zitonorwa ukarya umubiri w’imbere. Mu kuzisarura kandi ni byiza kuzisarura zarahiriye ku giti kuko iyo zimace gucibwa ntizongera gushya. Niba ukeneye kuzibika, zibike ahatagera urumuri rw’izuba, hatari ubushyuhe cyangwa ubukonje bwinshi.

Ushobora kandi no kuzikoramo umutobe, wifashishije uburyo bukoroheye. Umutobe iyo wumvise utangiye guhindura icyanga ushobora gukamuriramo indium cyangwa ugasukamo ka vinegar, biwongerera uburambe.
Icyitonderwa
Imbuto za pamplemousse kimwe n’umutobe wabyo bishobora gutera ibibazo bitewe nuko byakoreshejwe, n’igihe byakoreshejwemo.
- Kuzirya nyinshi cyane bikabije bishobora kugutera melanoma ikaba ari kanseri y’uruhu, yica. Niyo mpamvu igisate kimwe ku munsi gihagije.
- Mu gihe uri ku miti, ni byiza ko utarya cyangwa ngo unywe umutobe wayo kuko bigira ingaruka ku buryo imiti yakirwa mu mubiri.Cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa statins, iy’umutima, iy’uburwayi bwo mu mutwe na antibiyotike. Gusa nk’inama nziza, ni ukutarya cyangwa ngo unywe ibikomoka kuri pamplemousse , uri ku miti
- Ku barwayi b’impyiko nabo bagomba kwitonda kuko nizo ziyungurura potassium yaba nyinshi zikayisohora. Rero iyo zitakibasha kuyiyungurura, ubwinshi bwayo mu maraso bwazana urupfu.

- Niba ujya ugira ibibazo by’ikirungurira no kurwara igifu, warya agace gato gusa kuko ka aside kabamo gashobora kukongerera uburwayi.
[…] pamplemousse, mandarine, indimu na za chungwandimu iyo ubikase intambike ubona bifite ishusho nk’iy’imiyoboro […]
[…] Pamplemousse (gusa waba uri gufata imiti ntuyirye) […]
[…] Pamplemousse (gusa waba uri gufata imiti ntuyirye) […]