Pome ni imwe mu mbuto zamamaye cyane kandi zizwiho kugira intungamubiri cyane, yaba ari ku bantu basanzwe cg abakora imyitozo ngorora mubiri.
Uru rubuto ruzwiho uburyohe bwihariye ruzwiho kurinda ubuzima cyane no guha umubiri ubwirinzi ku ndwara zitandukanye ariho havuye imvugo rusange “pome imwe ku munsi ikurinda kwa muganga”

Akamaro ka pome ku buzima
- Nubwo zikennye ku byongera imbaraga (calories), zikize cyane kuri fibre zifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye no kurinda kwiyongera kw’amavuta mabi mu mubiri. Fibre zirinda amara kuba yakwangizwa n’ibintu bibi twagereranya n’uburozi bushobora kwinjiramo
- Zikungahaye ku bitunganya umubiri bikuramo uburozi. Iby’ingenzi dusanga muri yo ni nka quercetin, epicathetin, na procyanidin B2. Uretse ibyo kandi, tunasangamo aside izwi nka tartaric ariyo iyiha cya cyanga. Ibi byose birafatanya mu gusohora mu mubiri imyanda yawangiza.
- Uru rubuto rudufasha mu gukura neza no kugira ubuzima buzira umuze.

- Muri pome dusangamo vitamini C ihagije hamwe na β-carotene. Amafunguro akungahaye kuri iyi vitamini afasha umubiri kurwanya indwara zandura no gusohora uburozi muri wo.
- Vitamini zo mu bwoko bwa B zinyuranye nka riboflavin (B2), thiamine (B1) na pyridoxine (B6). Zose hamwe zifatanya mu mirimo inyuranye ikorerwa mu mubiri imbere, nko gutunganya ibituma umubirir ukura neza.
- Si ibyo gusa kuko zibonekamo imwe mu myunyu-ngugu nka potasiyumu, fosifore na kalisiyumu. Potasiyumu izwiho kuyobora uko umutima utera no kuringaniza umuvuduko w’amaraso; bituma potasiyumu irwanya ingaruka mbi za sodiyumu.

Ibyo ugomba kuzirikana
Mu mihingire yazo, hakunzwe gukoreshwa imiti irinda udusimba twonona ibihingwa; kubera ingaruka zaterwa n’ubwandure bwa Pome mu gihe isarurwa, mbere yo kuyirya ugomba kuyironga neza mu mazi menshi.
Pome ihabwa umwana byibuze uzi guhekenya, ni ukuvuga ufite byibuze hejuru y’amezi 10
Imbuto zayo ni uburozi ntukazirye. Jya uzijugunya kure.
[…] bimera aho tuyibona h’ingenzi ni mu mbuto nka pome, amacunga, watermelon, avoka, n’imyembe. Mu mboga tuyibona mu bitonore, urunyogwe, karoti, […]
[…] wifuza kugabanya ibiro, pome ishobora kugufasha kubigabanya mu buryo bwihuse. Pome ibonekamo calorie nke (iringaniye ibonekamo […]
[…] imwe ivuga ko pome imwe ku munsi yakurinda guhora kwa muganga. Si ibi gusa pome igufasha ahubwo inakongerera ingufu. […]
[…] Pome/Apple ni rumwe mu mbuto zizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda ndetse bavuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga. […]