Ibimenyetso byakwereka ko potasiyumu yabaye nkeya mu mubiri

0
10064
Potasiyumu nkeya

Potasiyumu ni umunyungungu w’ingenzi cyane ku mubiri, ugira uruhare runini mu mikorere myiza y’imyakura (nerve), gukomeza imikaya no gutuma umutima ukora neza.

Ni ingenzi cyane kugira urugero ruhagije rwa potasiyumu, ndetse ukamenya ibimenyetso byerekana ko yabaye nke, kugira ngo uyongere mbere yuko ugira ibibazo bitandukanye biterwa nuko yabaye nke.

Ibimenyetso byakwereka ko potasiyumu yabaye nkeya

  1. Guhorana umunaniro

Umunaniro udashira ni kimwe mu bimenyetso by’ibanze bigaragaza ko potasiyumu yagabanutse. Niba ufite umunaniro umubiri wose, kandi utazi neza icyawuteye, kabone nubwo waba waruhutse, ushobora kuba ufite potasiyumu nke mu maraso.

  1. Umutima uteragura cyane

Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma umutima uteragura cyane, no kuba ufite potasiyumu nkeya ni kimwe muri byo. Niba ubona umutima uteragura cyane yaba byoroheje cg se bikomeye, bishobora kwerekana ko urugero rwa potasiyumu rwagabanutse mu maraso. Niyo mpamvu ugomba kwihutira kugana kwa muganga.

  1. Umuvuduko uri hejuru w’amaraso

Potasiyumu ifasha kwikanyura k’udutsi duto dutwara amaraso. Iyo mu maraso, harimo potasiyumu nkeya, udutsi duto dutwara amaraso dushobora kwikanya, bikaba byatera umuvuduko w’amaraso kwiyongera cyane.

Niba ubona umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ni ngombwa kugana kwa muganga, ukamenya neza niba ari potasiyumu nke ibitera.

  1. Kuzungera no kugwa igihumure

Iyo potasiyumu ibaye nkeya cyane, bituma umutima ugabanya uburyo utera, bikaba byatuma uhita wikubita hasi cg ukagwa igihumure. Niba ugira ikizungera, biherekejwe na bimwe mu bindi bimenyetso biri aha, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

  1. Kumva umeze nk’ujombwa inshinge

Potasiyumu ifasha udutsi duto tw’ubwonko gukora neza. Iyo ibaye nkeya, utangira kumva mu bice bitandukanye umeze nk’uri kujombwa inshinge.

  1. Kumva ibinya

Kumva ibinya mu ntoki cg mu maguru bishobora kwerekana potasiyumu nkeya

Potasiyumu igira uruhare rukomeye mu kwikanya na kwikanyura kw’imikaya. Iyo urugero rw’uyu mwunyungugu rugabanutse cyane, utangira kumva ubabara imikaya ukagira n’ibinya.

Niba ukunze kumva ibinya mu maboko n’amaguru, biherekejwe na bimwe mu bimenyetso twavuze aha, nta kabuza ufite potasiyumu nkeya mu maraso. Ugomba kugana kwa muganga, kugira ngo ubimenye neza.

  1. Constipation

Urugero ruri hasi rwa potasiyumu rushobora kugabanya imikorere myiza y’ingingo zitandukanye mu mubiri, harimo n’urwungano ngogozi. Bikaba byatera kwituma impatwe, kumva ibyuka bivuga mu mara n’ibindi.

Soma birambuye ibyo kurya ushobora gusangamo potasiyumu https://umutihealth.com/2017/01/ibiribwa-bibonekamo-potasiyumu/