Selenium mu kurinda gusaza no kurwanya kanseri

0
2586
selenium

Selenium ni umunyungugu tudakenera ku bwinshi nyamara ukaba ari ingenzi mu mikorere y’umubiri wacu ya buri munsi. No mu butaka ibonekamo ari nkeya, gusa no mu mazi ubamo ku gipimo gitoya cyane.

Uyu munyungugu ugira akamaro kanini mu kongera ubudahangarwa, kudasaza, no kutabyimbirwa. Ubushakashatsi ndetse bwerekana ko gufungura ibikungahaye kuri yo bidufasha guhangana n’indwara ziterwa na virusi ndetse na kanseri.

Akamaro ka selenium ku buzima

  1. Gusohora imyanda n’uburozi

Ifasha umubiri kongera ubudahangarwa; aho isohora ibyakangiza umubiri, ndetse ikanarinda umubiri gusaza. Aha ifatanya na vitamin E, ndetse bikanarinda kanseri ya porositate n’iy’amara.

Iboneka kandi muri glutathione peroxidase, ikaba ari enzyme ifasha mu kurinda ibinure biboneka mu gahu k’uturemangingofatizo. Ndetse inafasha mu kurinda ko hari impinduka zaba kuri DNA, bikaba byatera indwara.

  1. Ifasha mu kurinda kanseri

Ku bantu bafite ubudahangarwa budashoboye kimwe n’abantu bavuka mu muryango wabayemo abarwayi ba kanseri, uyu munyungugu ni ingenzi mu gukomeza kubarinda. Imiti irimo selenium byagaragaye ko ari myiza mu guhangana na kanseri zinyuranye. Ndetse ku bamaze kurwara kanseri, ibafasha mu kurinda ko ikomeza kwiyongera no gukwira mu mubiri.

  1. Kongerera ingufu abasirikare b’umubiri

Kugirango ubudahangarwa bw’umubiri bukore neza,  by’umwihariko ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, selenium ibafasha mu kubarinda ko ubwandu bwazahinduka uburwayi. Ibi ibifashwa nuko ari ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa

Yongerera ingufu ubudahangarwa
  1. Gufasha amaraso gutembera neza

Iyo ibaye nkeya mu mubiri biri mu bitera indwara zinyuranye z’umutima ziterwa n’imitemberere mibi y’amaraso. Kurya ibikungahaye kuri yo kimwe no gufata inyongera zayo biri mu bifasha mu mikorere myiza y’umutima no gutuma amaraso atembera neza bityo bikarinda indwara zinyuranye z’umutima

  1. Imikorere myiza ya thyroid

Yagaragajwe n’ubushakashatsi ko ari inkabura mu gutuma thyroid irekura imisemburo yayo. Dufashe umubiri wacu nk’uruganda, twasanga ko thyroid yaba ari nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ibyiciro byose, bivuze ko iyo thyroid ikora nabi n’ibindi bice byose by’umubiri bibigenderamo.

Thyroid niyo iyobora uko tugira ubushake bwo kurya, uko dusinzira, ubushyuhe, ibiro, ingufu n’ibindi binyuranye.  Selenium ifasha mu mikorere yabyo byose

  1. Kongera icyizere cyo kubaho

Niba wifuza kubaho igihe kirekire, ku ifunguro ryawe ntihari hakwiye kuburaho ibikungahaye kuri selenium. Ifasha uturemangingo kudasaza kandi nkuko twabibonye, urinda indwara zinyuranye, zishobora kuguhitana nk’indwara z’umutima, thyroid, kanseri, n’izindi. Kurya ibikungahaye kuri yo bizatuma ukomera kandi wongere iminsi yawe yo kubaho

  1. Ifasha mu guhangana na asima

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagira asima yababayeho akarande baba bafite selenium nkeya muri bo. Ndetse iyo bahawe inyongera irimo ibimenyetso bya asima biragabanyuka.

Niyo mpamvu ari byiza ku murwayi wa asima gufungura ibikize kuri selenium kugirango bimwongerere ingufu mu guhangana n’iyi ndwara.

  1. Ifasha mu gutera inda

Kugirango intangangabo zibashe kongera umuvuduko ndetse n’amaraso abashe kwiyongera neza mu gitsina cyafashe umurego, selenium irakenerwa. Ibi nibyo bifasha umugabo gutera inda mu gihe umugore ari mu burumbuke.

Ndetse inyongera zayo zirifashishwa ku bagabo batabasha kubyara, nyamara bafite intanga nzima. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo bugaragaze niba n’abagore hari icyo byabamarira, gusa kuri ubu biboneka ko irinda gukuramo inda byizanye.

Hakenewe selenium ingana ite ku munsi?

Mu gihe uyifata nk’inyongera, ni byiza gukurikiza inama za muganga ku bijyanye n’igipimo ntarengwa. Iyo urengeje 400mcg ku munsi, biba bibi.

Ibyo kurya tuyisangamo
  1. Ubunyobwa
  2. Amagi
  3. Inyama y’umwijima
  4. Amafi
  5. Inyama y’inkoko
  6. Ibihwagari
  7. Ibihumyo
Bimwe mu byo kurya tuyisangamo

Ese ishobora kuba nkeya ryari?

Nubwo iboneka mu byo kurya, nyamara ikomoka mu bimera iba nyinshi cyangwa nkeya bitewe n’ubutaka ikimera cyamezemo. Ubushakashatsi bugaragaza ko ubutaka bwo muri Afurika n’Uburayi bubamo selenium nkeya. Gusa kurya imvange y’ibyo ibonekamo bishobora gutuma umubiri winjiza igipimo gikwiye dore ko ku munsi byibuze dukenera 55mcg zayo.

Iyo yabaye nkeya mu mubiri birangwa no kugira ubudahangarwa budafite ingufu ingaruka zikaba kurwaragurika, gupfa imburagihe, no kugira umubiri udakora neza.

Iyo ibaye nyinshi

Ku bantu bayifata nk’inyongera hari igihe ishobora kuba nyinshi ikarenga igipimo cyiza.

Icyo gihe birangwa no guhumeka nabi, umuriro, isesemi no gukora nabi k’umwijima n’impyiko.  Iyo bikomeje bishobora kuzana ikibazo ku buhumekero, n’urupfu rukaba rwaza. Niyo mpamvu bitemewe gufata inyongera utazandikiwe na muganga, kandi ukibuka gukurikiza igipimo yaaguhaye

Mu gihe uri gufata selenium nk’inyongera, bibwire muganga mbere yo gufata indi miti nk’igabanya aside mu gifu, iya kanseri, statin, corticosteroids n’ibinini byo kuboneza urubyaro. Selenium ishobora gutuma iyo miti idakora neza.

Mu gihe uyifata nk’inyongera kurikiza amabwiriza ya muganga