Uyu munyungugu uretse kuba ari ingirakamaro mu mubiri w’umuntu ni na rimwe mu mabuye y’agaciro akomeye ku isi dore ko ubu ibikoresho byose bikoresha tekinoloji yo hejuru ariyo iba irimo.
Mu mubiri w’umuntu ikaba ikenerwa mu gutuma tugira amagufa akomeye, isura nziza, n’ibindi. Tuyibona inyuze mu byo turya, aho yinjira mu mubiri ari silanate cyangwa silisic acid.
Akamaro mu mubiri
-
Kurinda amagufa kuremara
Uyu munyungugu uzwiho kugira akamaro aho ufatanya na karisiyumu mu gukura, gukomera no gukora neza kw’amagufa n’ingingo. Niyo ituma ubasha guhina aho yongera collagen ndetse ikaba inafasha amagufa gukira vuba nyuma yo kwangirika nko kuvunika.
-
Irwanya kunyunyuka kw’imisatsi
Kunyunyuka kw’imisatsi biterwa ahanini nuko mu byo dufungura nta silicon irimo. Ibyo akenshi ni ibyokurya biva mu nganda n’ibindi biba byabanje gutunganywa. Iyo rero ifunguro rikungahaye kuri silicon bituma imisatsi ibyibuha bityo igashashagirana kandi igakomera
-
Gutuma uruhu rusa neza
Silicon kandi ituma uruhu rusa neza, rucyeye ndetse nta minkanyari rufite. Si uruhu gusa kuko inafasha amaso kureba neza ndetse ikarinda indwara zinyuranye z’uruhu
-
Ifasha gukira vuba
Silicon igira uruhare rukomeye mu kurinda indwara zinyuranye nk’igituntu n’izindi ndetse ikanatuma mu gihe uri gufata imiti ukira vuba. Inatuma kandi mu mazuru hatumagana ahubwo hagahora hahehereye
-
Irinda uburozi bwaterwa na aluminium
Ubushakashatsi bugaragaza ko abarwayi b’indwara ya Alzheimer (indwara yo kwibagirwa) mu bwonko bwabo haba harimo aluminium nyinshi. Iyo rero silicon igeze mu mubiri yiyunga kuri aluminium nuko ikayibuza kuba umubiri wayikoresha nuko ikaza gusohoka mu myanda bikarinda kuba yaba nyinshi ndetse n’iyari nyinshi igakoreshwa kuko ntayindi yinjiye
-
Irinda inzara gucika
Silicon igira uruhare rukomeye mu gutuma ugira inzara nziza kandi zikomeye zidacika ubusa. Uretse ibyo kandi inazirinda indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa n’imiyege

-
Irinda indwara z’imitsi
Kurwara imitsi akenshi biterwa nuko haba hajemo ibyo twakita nk’ingese nuko amaraso akabura uko atambuka neza na ya mitsi ikabyimba ndetse cholesterol mbi ikaba ibonye icyicaro. Ifunguro rikungahaye kuri silicon rero rirabirwanya nuko bikanarwanya indwara zinyuranye z’umutima
Nihe twakura silicon
Uyu munyungugu uboneka ahanini mu mboga ziribwa mbisi ariko unaboneka mu mbuto.
Dusanga silicon mu:
- Imboga: imiteja, amashu mabisi, karoti, ibitunguru, ibihaza
- Imbuto: pome, concombre, amacunga
- Ibinyampeke, ubunyobwa, amafi na amande (almond)
