Syphilis ni bumwe mu bwandu bwandurira kandi bukwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ishobora gutera ibibazo bikomeye, iyo itavuriwe ku gihe.
Syphilis ni indwara iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cg mu kibuno.
Yibasira umubiri mu buryo 3; ubw’ibanze, ubwisumbuye n’ubwo hejuru cyane. Gusa mu gihe ikigufata hari ibimenyetso bimwe na bimwe igaragaza
Ibimenyetso bya syphilis
-
Ibiheri cg ibituri ariko bitababaza

Iki nicyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cg akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina cyawe. Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cg ubababare wumva.
-
Kuribwa imikaya
Uburibwe bw’imikaya cyane cyane aho ingingo zihurira ni kimwe mu bimenyetso byayo bikunze kugaragara iyo ukiyandura.
-
Umuriro
Syphilis iyo igeze mu rwego rwisumbuye, utangira kugaragaza ibimenyetso nk’umuriro, kuma mu mihogo ndetse no kubyimbirwa mu mvubura za lymph nodes. Akenshi ibi bimenyetso bitangira wumva ari umunaniro uhoraho no kumva utamerewe neza muri rusange.
-
Gutakaza ubushake bwo kurya
Kubura appetit no gutakaza ibiro bikunze kuba igihe igeze ku rwego rwisumbuye. Ikizakubwira ko ari ho igeze, nuko uzatangira kwanga ibiryo no kubura appetit.
-
Imikorere mibi y’urwungano rw’imyakura
Syphilis mu gihe itavuwe neza, uko igenda ikura niko yibasira urwungano rw’imyakura iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, izwi nka neurosyphilis. Yibasira ibice bitandukanye by’ubwonko, ikaba yatera gutakaza ubushobozi bwo kumva, gutakaza ubushobozi bwo gufata, kuvuga no guhora utitira.
-
Ibibazo by’urwungano rw’umutima
Bagiteri zitera syphilis zifite ubushobozi bwo kwibasira urwungano rw’umutima. Nubwo bidakunze kubaho cyane, ariko ishobora gutera umutima guhagarara, bitewe no kugabanuka kw’udutsi tw’amaraso no kubyimbirwa kw’imijyana. Ibi biba iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, mu gihe itavuwe neza. Kandi bishobora no kuba nyuma y’imyaka 10 uyanduye!
-
Ibibazo by’amaso no kutabona neza
Ibibazo byo kureba neza nabyo akenshi biterwa na syphilis yamaze kugera mu bwonko, neurosyphilis. Bagiteri za syphilis ziragenda zikibasira imitsi ituma ubona neza. Nubwo bitaba kenshi ariko ishobora no gutera ubuhumyi, cg kubona ibicyezicyezi.
Syphilis ni indwara iterwa na bagiteri, bivuze ko mu kuyivura hakoreshwa imiti ya antibiyotike. Iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina iyo utayivuje neza ishobora kukuviramo ubumuga bukomeye kabone naho waba wumva warakize, kuko igenda imunga umubiri gahoro gahoro.
Mu gihe ucyeka ko urwaye syphilis ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba watanga ibizami, nuko ugahabwa imiti. Imiti uhawe ugomba kuyinywa neza, kandi yose ukayimara.