Ese koko taurine iboneka mu byo kunywa byongera ingufu iva mu masohoro y’ikimasa?

0
2331
Taurine

Taurine iboneka mu byo kunywa byongera ingufu binyuranye nka RedBull, Azam energy drink, n’ibindi.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari gusakazwa amakuru avugako ikomoka ku masohoro y’ikimasa dore ko mu gifaransa ikimasa cyitwa taureau.

Taurine ni iki?

Ubusanzwe ni L-taurine, gusa ikaba ikunze kwitwa taurine. Iyi ni amino acid ariko itari iy’ingenzi cyane mu mubiri (non-essential amino acid).

Igituma yitwa ko atari iy’ingenzi cyane, nuko iyo umuntu akuze umubiri ubasha kuyikorera. Ikaba kandi inaboneka mu nyama, amafi ndetse n’amata n’ibiyakomokaho.

Taurine ni amino acid

Icyakora mu gihe umubiri utabasha kuyikora ndese ntunafungure ibyo ibonekamo ubwo ni ku bantu bitungirwa n’ibimera gusa, ushobora kuyifata nk’inyongera kuko ifite icyo imariye umubiri wacu.

Akamaro ka taurine ku mubiri

  1. Imikorere y’umutima

Igira uruhare rukomeye mu mikorere inyuranye y’urwungano rw’amaraso. Ifasha mu mitemberere y’imyunyungugu ijya cyangwa iva mu mutima aho twavuga nka potassium, magnesium na calcium. Abantu barware umutima usanga bafite igipimo cya taurine kiri hasi. Kuyikoresha buri munsi bizafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima.

  1. Kuvura igicuri

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko imeze nk’inkabura y’ubwonko, ndetse iyo igeze mu bwonko ikaba igabanya kuzungera bityo ikaba yafasha abafite ikibazo cy’igicuri n’ibindi bijyanye no kuzungera.

  1. Kongera ingufu mu gukora imibonano

Ubushakashatsi bwakozwe na Yutaka Nakaya wo muri Tokushima University School of Medicine hamwe n’itsinda rye bwerekanye ko ifasha mu kwaguka kw’imitsi ijyana amaraso bitewe nuko igipimo cya nitric oxide kiba cyazamutse bityo amaraso agatembera ari menshi ndetse na oxygen ikiyongera ari byo byongera ingufu.

  1. Kugabanya cholesterol

Ifasha agasabo k’indurwe gukora neza nuko ibi bigatuma gakora indurwe isohokana na cholesterol idakenewe.

  1. Gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri

Ifasha umubiri mu gusohora imyanda n’uburozi ndetse n’ibindi bisigazwa bidakenewe. Ibi bisigazwa uko bitembera mu mubiri byangiza uturemangingofatizo bikaba byabyara indwara zidakira ndetse na kanseri zinyuranye.

Ibindi

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ifasha abarwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2, abafite ikibazo cyo kwiheba no kwigunga, kimwe n’abafite ibisebe ku mwijima.

Ingaruka mbi za taurine

Nubwo ifite byinshi imariye umubiri wacu, nyamara hari n’ibindi bibi ishobora kuwutera mu gihe urengeje igipimo. Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko iri mu byo kunywa byongera ingufu kimwe n’iboneka nk’inyongera y’ibinini nta ngaruka bitera mbi iyo ifashwe ku gipimo gikwiye. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku munsi uba udakwiye kurenza ingana na 1g/1kg ni ukuvuga ngo ntugomba kurenza amagarama ya taurine anganya umubare n’ibiro upima. Niba ufite ibiro 60 ntugomba kurenza 60g zayo. Igipimo kiboneka mu byo kunywa byongera ingufu kiba kigaragara.

Igipimo cya taurine kiragaragara

Iyo urengeje iki gipimo ingaruka zibaho ni uguhitwa, no kuba warwara ibisebe mu gifu.

Soma birambuye ibijyanye n’ibyo kunywa byongera ingufu hano: https://umutihealth.com/2016/12/ibinyobwa-byongera-ingufu/