Ibimenyetso byakwereka ko thyroid yawe idakora neza

0
3550
Thyroid idakora neza

Thyroid (soma tiroyide), agace gato gaherereye mu ijosi, hepfo gato y’ingoto, ni imvubura ikora imisemburo y’ingenzi yitabazwa mu mikorere y’umubiri ndetse no gukora neza k’ubwonko.

Ibimenyetso n’ibiranga thyroid idakora neza, nubwo akenshi bidapfa kugaragara cyane, gusa igihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi, ni ngombwa kugana kwa muganga, ukisuzumisha.

Thyroid agace kaba munsi gato y’ingoto, mu ijosi

Iyo ufite thyroid ikora nabi, bitera ibibazo byinshi ku buzima. Niyo mpamvu ugomba kwitondera ibi bimenyetso igihe uramutse ubibonye.

Ibimenyetso byerekana ko thyroid idakora neza

  1. Impinduka mu mikorere y’amara

Guhorana ikibazo cyo kwituma impatwe (constipation) bishobora kuba ikimenyetso cya thyroid idakora neza. Imisemburo ikorwa n’iyi mvubura igira uruhare mu gutuma urwungano ngogozi rukora neza uko bikwiye.

Iyo ikora cyane (hyperthyroidism) nabwo bishobora gutera ibibazo, aho ushaka kwituma buri kanya (bitandukanye n’impiswi), kuko umubiri uba ukora cyane.

  1. Kumagara uruhu

Kumagara uruhu, inzara zicuutse ni bimwe mu bimenyetso bya thyroid idakora neza 

Niba uruhu rwawe rwumagara cyane, ukabona rugenda rusaduka, bishobora kuba ikimenyetso cya thyroid ikora gacye (hypothyroidism). Guhinduka gutya k’uruhu biba byatewe n’uko umubiri ukora gacye, imisemburo irekurwa n’izi mvubura yagabanutse cyane, maze uruhu rukumagara kubera kubura amazi.

Kugabanuka cyane kw’imisemburo ikorwa na thyroid bituma kandi inzara zigonda, kandi zigacika ubusa.

  1. Kubyimba mu ijosi

Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza thyroid ifite ikibazo; indwara izwi cyane nk’umwingo. Kubyimba mu ijosi, kuribwa mo ndetse no guhinduka kw’ijwi ni bimwe mu bimenyetso byerekana iyi ndwara.

Gusa ikibazo cy’umwingo (cg kubyimba mu ijosi) ntibivuga ko hari ikibazo thyroid ifite, ahubwo byerekana ko hari ikibazo gitera ako gace kubyimbirwa, bikaba byatuma kiyongera mu bunini.

Soma hano indwara zishobora gufata thyroid https://umutihealth.com/indwara-zifata-thyroid/

  1. Umunaniro udashira

Guhora wumva urushye no kumva nta gatege ni ibibazo biterwa n’impamvu nyinshi, gusa imwe mu mpamvu nyamukuru ni ugukora gacye kwa thyroid (hypothyroidism).

Niba ubyuka unaniwe, kabone nubwo waba waryamye amasaha ahagije, bishobora kuba ikimenyetso cya thyroid ikora gacye.  

  1. Imihindagurikire mu biro byawe

Hari igihe ufata regime zose zishoboka, ariko ukabona ibiro bitagabanuka, ibi nabyo bishobora guterwa na thyroid ikora gacye. Mu gihe izi mvubura zidakora uko bikwiye, bituma uburyo umubiri ukoresha imbaraga bugabanuka cyane, bityo ukabona ibiro bitagabanuka.

Mu gihe thyroid ikora cyane (hyperthyroidism) nabyo bishobora gutuma utiyongera na garama n’imwe kabone nubwo warya cyane gute. Iyo izi mvubura zikora cyane, bituma imikoreshereze y’imbaraga yihuta cyane mu mubiri, bityo umubiri ugakoresha ingufu cyane. Aha niho ufite iki kibazo atakaza cyane ibiro ku buryo budasobanutse.

  1. Imihindagurikire mu mihango

Thyroid ikora cyane cg se ikora gacye ishobora guhindura ukwezi gusanzwe kw’imihango. Imihindagukire ibaho ahanini iterwa n’ikibazo ufite; niba izi mvubura zikora cyane (hyperthyroidism) cg gacye (hypothyroidism).

Abakobwa n’abagore bafite izikora gacye, bashobora kugira imihango micye cyane (ugereranyije n’isanzwe) cg se bakirenza amezi menshi. Mu gihe izi mvubura zikora cyane, bishobora gutera kugira imihango myinshi (kurenza ibisanzwe), ukwezi kukaba guto cg ikaza kenshi mu bihe byegeranye.

Uretse ibi bimenyetso hari n’ibindi ushobora kubona harimo kuribwa mu ngingo no kugira cholesterol iri hejuru.

Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kugana kwa muganga.