Sobanukirwa typhoïde indwara ihuza ibimenyetso byinshi na malaria. 

1
14413

Typhoide (soma tifoyide) ni iki?

Tifoyide ni indwara yandura kandi yica mu gihe nta muti umurwayi yafashe. Ni indwara ikunze kuboneka kenshi mu bihugu isuku ari nkeya kenshi na kenshi ibihugu bikennye (Afurika, Amerika y’amajyepfo na Aziya).

Iyi ndwara iterwa na bagiteri yitwa Salmonella Typhi. Ikaba yandurira mu mwanda, ku byo kurya byagiyeho iyo mikorobi cyangwa intoki zanduye.

Ahasa n umutuku niho iboneka cyane, naho ahasa na orange iboneka gacye. Ah’umuhondo ntayo. Afurika hafi yose turi mu mutuku

Ibimenyetso bya tifoyide ni ibihe?

Fievre typhoide igaragara  muri ibi bimenyetso bikurikira:

  • Umuriro mwinshi cyane ari nayo mpamvu yitwa ko ari fièvre
  • Kumeneka umutwe cyane
  • Kugira ikizibakanwa (kubura appétit)
  • Kuribwa mu nda
  • Guhitwa (diarrhée) cyangwa kwituma impatwe (Constipation)
Isuku nke, isoko yo kwandura typhoide

Ibi bimenyetso iyi ndwara ibihuriraho na malariya uretse ko ahanini malariya itaryana mu nda. Niyo mpamvu abenshi bivura magendu bakivura malariya ntibakire kuko baba bavuye icyo batarwaye.

Iyi ndwara iyo itavuwe ibimenyetso bishobora kugenda burundu bityo ukibeshya ko wakize nyamara iriya mikorobi iba iri kwinjira mu mutima no mu bwonko, ariho igera ikaba yatera urupfu.

Mu ibara ryenda gutukura, iyo ni Salmonella Typhi

Mu gusuzuma iyi ndwara bavoma amaraso yo mu mutsi bakaba ariyo bapima muri mikorosikopi.


Tifoyide ivurwa gute?

Ivurwa hakoreshejwe antibiyotike zitwa choramphenicol cyangwa thiamphenicol iyo byanze uhabwa  izitwa norfloxacin cg ciprofloxacin ari nazo kenshi zikunzwe gukoreshwa, gusa izi zose uzihabwa na muganga ntabwo wazigurira ku giti cyawe.

Tifoyide wayirinda ute?

  • Mu kuyirinda si ukundi ni ugukoresha amazi meza, gukaraba n amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva kwituma.
  • Ibikoresho byo kuriraho byozwe neza kandi bibikwe ahari isuku
Gukaraba amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva kwituma bizakurinda
  • Imbuto n’imboga zo kurya ari mbisi banza uzironge mu mazi meza kandi atemba (kuzirongera mu ibasi si byiza, ahubwo umuntu yagusukira n’igikombe cyangwa ijagi)
  • Ushobora no kwiteza urukingo rwayo rukaba rumara imyaka 3. Rwitwa vaccin antityphoidique.

Bungabunga ubuzima. Isuku ni isoko y’ubuzima, tuyigire intego. 

1 COMMENT

  1. *#MENYA_ICYO_WAKORA_UKIRINDA_KURANGIZA_VUBA_cg_KUBURA_UBUSHAKE, MUGORE NAWE MUGABO.

    #IGISUBIZO NG’IKI
    👇🏼👇🏼👇🏼👇🏼
    *+250783887766*

    #Gukoresha neza uyu muti kabuhariwe ukorerwa muri Nature’s way®, Malaysia

    *Byagukiza burundu*

    ✓kubura ubushake bwo gutera akabariro.

    ✓kurangiza vuba n’ibindi byerekeranye no gutera akabariro.

    ✓Gucika intege muri iki gikorwa (Kunyuzwamo ijisho)

    ✔️Kurangiza ituru yambere indi igatinda cg ikanga burundu..(Kugwa agacuho)
    Call or WhatsApp +250783887766 uhabwe umuti.

    ⏬ABADAMU NABA’KOBABWA namwe tubafitiye umuti kuri:👇🏼👇🏼👇🏼

    ✅ Infection zose ziravurwa zigakira burundu.

    ✅Kubura ubushake n’amavangingo.

    ✅Ingaruka za onapo(kuboneza urubyaro).

    ✅Kubura urubyaro bitewe no kwifunga kwimiyobora ntanga ndetse nibibyimba muri nyababyeyi.
    ✅kubura imihango cyangwa Iza nabi ,Imisemburo yavuye kuri gahunda ….

    #Twandikire WhatsApp cyangwa call tugufashe
    +250 783887766
    WhatsApp , call , SMS
    BAZA MUGANGA✍🏻🚑🚑.

    NB: *Dutanga inama ku ndwara ya Diyabete , Umuvuduko w’amaraso tuguha ibiwugabanya ukajya kugipimo gikwiye normal ,Tugufasha kugabanya ibiro ndetse n’umubyibuho ukabije bigendanye na group sangue yawe!! Tuguha inama kuri Sports ukwiye gukora nibyo ukwiye kurya. Dukorana na MINISANTE na FDA Rwanda.*

    ⚠️Imiti yacu ntago bisaba kuyikoresha buri gihe kuko uyikoresha inshuro imwe ugakira burundu.

    #Tubyohereza Aho waba uherereye Kwisi hose kumigabane yose
    twifashisha IPOSTA or DHL
    more info please ask
    *+250783887766*

    MUSHOBORA NO KUDUSANGA AHO DUKORERA:

    ↔️RWANDA (kigali, Musanze, Rubavu.).
    ↔️ BURUNDI (bujumbura).
    ↔️ ZAMBIA.

    Call or WhatsApp:
    +250783887766