Trichomoniasis, indwara ishobora gutera gukuramo inda iyo itavuwe neza. 

3
11580

Trichomoniasis (soma tirikomoniyazisi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa Trichomonas vaginalis (soma tirikomonasi vajinalisi). Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’agakoko ka trichomonas ariko yo yitwa trichomonas intestinalis.
Iyi ndwara ifata cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara.

Trichomoniasis irangwa n’iki?

A. Ku bagabo

Akenshi ku bagabo iyi ndwara ntigaragaza ibimenyetso, umenya ko uyanduye ari uko uwo mukoranye imibonano umwanduje. Gusa kuri bamwe ibimenyetso biragaragara. Iyo rero bigaragaye ni ibi bikurikira:

  • Uburyaryate mu gitsina imbere
  • Ibintu bisohoka mu gitsina rimwe na rimwe binuka
  • Kumva wokerwa umaze kunyara cyangwa gusohora.

B. Ku bagore

Abagore bo hafi ya bose bagaragaza ibimenyetso. Ibyo nabyo ni ibikurikira:

  • Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhondo kandi binuka cyane
  • Kubabara ari kunyara
  • Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
  • Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano
  • Kuribwa mu kiziba cy’inda (kuri bamwe).

Ibi bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore, niyo yaba atafashe imiti. Gusa iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije, uba wikururira ibyago bitandukanye.

 Ku mugore wayirwaye ntiyivuze neza agira ibyago bikurikira:
  • Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda
  • Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 akiri muzima  mu gihe atavuwe
  • Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano bikaba byoroshye.

 

Trichomonas isuzumwa ite?

Iyi ndwara uretse kubona ibimenyetso byayo, kwa muganga bapima inkari muri mikorosikopi ndetse bakanapima agace bakuye mu gitsina imbere. Icyo gihe mikorobi ihita iboneka.

Uko iyi ndwara iboneka muri microscope (Ifoto /Interineti)

Trichomonas ivurwa ite?

Ubusanzwe iyo ivuwe hakiri kare ivurwa na metronidazole 2g cyangwa tinidazole 2g, unywera rimwe.

Iyo uri kunywa iyi miti wirinda gukora imibonano no kunywa ibisembuye.

Iyo bitakuvuye muganga niwe ugena imiti ukwiye gufata kandi iravurwa igakira burundu neza rwose.

Ni gute nakirinda iyi ndwara?

  • Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.
  • Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate
  • Ku bagore, irinde gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byihanaguzwa, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka

Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.
Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze.
Twibutseko akenshi ku mugore utwite arwaye iyi ndwara iyo inda itavuyemo umwana avuka adashyitse ibiro. Ni ngombwa rero kumwitaho cyane.

3 COMMENTS