Ubuki kuva kera bwagiye bukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. Hano tugiye kureba zimwe mu ndwara zivurwa na bwo cg zirindwa na bwo.
1. Ubuki bukoreshwa mu kuvura ubugendakanwa. Ubusiga mu kanwa ku rurimi rw’uburwaye, 2 ku munsi.
2. Ku bagabo iyo unywa ibiyiko binini 3 ku munsi byibuza bigufasha gutinda kurangiza mu gihe cy’imibonano kandi binafasha igitsina gufata umurego.
3. Iyo buvanzwe n’amavuta yo kwisiga bituma ugira uruhu rwiza
4. Bushyirwa ku bikomere n’ubushye bigatuma igisebe cyuma vuba.
5. Burwanya kanseri n’indwara z’umura
6. Bukoreshwa mu kuvura ikirungurira n’igifu kirimo ibisebe
7. Buvura indwara zo mu muyoboro w’inkari nko; kunyara ntizishire neza, kokera uri kunyara no kubyimba uruhago
Ushobora kubunywa bwonyine, ukabuvanga n’amazi y’akazuyazi cg se mu cyayi
8. Iyo unywa inzoga ukajya uvangamo n’ubuki bikurinda gusinda. Aha ntibivuze kunywa inturire cyangwa inkangaza. Nukunywa inzoga ukwayo nabwo ukwabwo.
9. Ku bakoresha imbaraga cyane nk’abantu basiganwa ubuki butuma udatakaza ingufu kuko burimo amasukari anyuranye kandi isukari yongera imbaraga.
10. Bukoreshwa mu kuvura mikorobi zitandukanye cyane cyane bagiteri.
11. Buvura inkorora, kubabara mu muhogo na asima bitewe na vitamin C ibamo
12. Buvura guhitwa no kuruka
13. Bufasha amaso kureba neza kuko bukize kuri vitamin A
Uko ubuki bukoreshwa
Ukoresha ikiyiko kinini cg 2 inshuro hagati ya 3 na 5 ku munsi. Ni ukuvuga byibuze 50g ariko nanone nturenze 150g ku munsi.
Ushobora kubukoresha bwonyine, kubuvanga n’amazi y’indimu, icyayi cya mukaru cg amazi y’akazuyazi.
Urabukoresha kugeza ukize neza kandi niyo utarwaye ukabukoresha bukurinda indwara zinyuranye.
Icyitonderwa
Ubuki ntibuhabwa umwana utarageza ku mwaka.
Umurwayi wa diyabete ntabwemerewe kuko bugira amasukari menshi anyuranye
Si byiza kubuvanga n’imbuto nka maracuja, amacunga cg ibinyomoro kuko bwangiza vitamin C ibamo. Iyo uri burye imbuto n’ubuki ushyiramo intera y’amasaha 2 byibura.
Iyo ubuvanze n’amazi yatuye bibugabanyiriza ubushobozi.
Twibutseko ari ubuki bw’umwimerere, si bwabundi buba bwanyuze mu nganda kuko buba buvanzwemo ibindi.
Sigasira amagara. “A chacun son miel” nkuko abafaransa bavuga!
Ndifuza ko mwatubwira ku Gifu na amibe kuko n’indwara ziturembeje rwise. kdi turakomeza kubashimira ubujyanama mutugira.
Murakoze Cyane Kuri Izo Nama Nziza Mutugejejeho Kumumaro Wubuki Nuburyo Bukoreshwa Mukuvura Indwara Zitandukanye Mukomereze Aho!!
murakoze Cyane ,kubujya nama muduha
[…] bamwe kuri ubu bahitamo gukoresha ubuki mu mwanya w’isukari yo mu ruganda kuko ubuki bufite muri bwo ibindi birenze kuba buryohera. Muri […]
Comment:murakoze cyane ese kubushye bwa kabiri bukoreshwa gute kugisebe.murakoze
[…] Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium. […]
[…] dusanga mu binyampeke nk’ingano, umuceri, ibijumba, ibirayi no mu mbuto nyinshi. Tunabisanga mu buki bwaba ubw’inzuki cyangwa […]
[…] Ubuki ukwabwo ndetse na tangawizi ukwayo bifitiye umubiri akamaro ndetse biranavura bikanarinda indwara zinyuranye. Uruvange rwabyo rero narwo nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru rufite akamaro gatandukanye nuko wafata buri kimwe ukwacyo. […]
[…] cyangwa kinyobwa byakorwaga. Uretse isukari isanzwe, ibirimo isukari bindi bivugwa hano harimo ubuki, ibisigazwa iyo bakora isukari (molasses), umushongi ukorwa mu bigori, umushongi w’ibisheke […]
[…] ushaka kuryoherwa n’ibyo unywa washyiramo ubuki, uretse ko ubusanzwe amazi arimo indimu, dore ko ari nayo meza ku wifuza gutakaza ibiro, aba afite […]