Ubunyobwa tugiye kuvuga hano ni ubwitwa arachides mu gifaransa, bukitwa peanuts mu cyongereza. Gusa hariho ibindi byitwa ubunyobwa nka cashew nuts, almonds n’ utundi kandi intungamubiri zirimo inyinshi bizihuriraho. Buribwa bukaranze, wabukoramo isupu, ndetse hari n’ababuhekenya ari bubisi.
Akamaro k’ubunyobwa ku buzima
- Ni isoko ya za aside zo mu bwoko bwa omega-3. Muri zo twavuga linoleic acid, alpha-linoleic acid, eicosapentaneonic acid, n’izindi. Izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa, kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, kanseri y’amabere, iy’amara ndetse na kanseri ya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande, ibisazi (Schizophrenia), ndetse no kwibagirwa cyane (Alzheimer’s disease), no kudatuza.
- Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc. Uyu mwunyungugu ugirira akamaro abagabo n’abagore nubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n’izindi mikorobe zibasira umubiri, mu gukorwa kwa DNA na RNA, mu gutuma twumva uburyohe, gukira kw’ibisebe no mu gukura k’urusoro mu nda, zinc inafasha kandi mu mikorere y’imisemburo igenga imyororokere (ubanza ariyo mpamvu bavuga ko ubunyobwa bwongera amasohoro), ikindi kandi ifasha urwagashya mu gukora no kurekura insulin.
Ubunyobwa bukaranze uretse kuryoha bunafite akamaro - Ubunyobwa bubonekamo manganeze. Iyi izwiho gufasha umubiri mu gusohora imyanda no kurinda umubiri kuba wakangizwa n’uburozi buzanwa n’iyo myanda.
- Ni isoko ya za flavonoids zitandukanye. Muri zo harimo cryptoxanthin, carotene, lutein, resveratrol n’izindi. Izi zose zizwiho kurinda no kurwanya kanseri, indwara z’umutima, indwara ya Alzheimer, n’indwara y’imitsi . Binarinda kandi ubwandu bwaterwa na bagiteri n’imiyege.
- Ubunyobwa bukize k’umuringa. Umuringa ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso, na collagene; iyi ikaba poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri.

Icyitonderwa
Hari abantu bagira ubwivumbure ku bunyobwa n’ibibukomokaho. Ubwo bwivumbure ahanini buza nyuma y’akanya gato baburiye.
Niba nyuma yo kuburya ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga:
- ibicurane bitunguranye
- Kwishimagura, kubyimbirwa no gutukura aho wishimye
- Kokera ku munwa no mu muhogo
- Impiswi, kuribwa mu nda, isesemi no kuruka
- Guhumeka insigane
Bitewe nuko bushobora kumutera ubwivumbure si byiza kubuha umwana utarageza umwaka avutse.
[…] kugura ibyo kurya bubonekamo cyane (nk’ubunyobwa n’ibigori) bimaze igihe kirekire mu […]
[…] kugura ibyo kurya bubonekamo cyane (nk’ubunyobwa n’ibigori) bimaze igihe kirekire mu […]
[…] sesame, amavuta ya elayo, amafi, macadamia, almonds, ubunyobwa, flaxseeds, ibihwagari ndetse n’utubuto twa […]
[…] Ubunyobwa mu moko yabwo yose […]
[…] kugura ibyo kurya bubonekamo cyane (nk’ubunyobwa n’ibigori) bimaze igihe kirekire mu […]
[…] Ubunyobwa mu moko yabwo yose […]
[…] ibonekamo cyane ni ibishyimbo byumye, ubunyobwa, broccoli, imineke, inyama y’ umwijima, imboga rwatsi […]
[…] noneho niba ufite ikibazo cy’imisemburo itaringaniye ni byiza kubireka ukaba wasimbuza ayo mavuta ay’ubunyobwa, aya coconut, naho poroteyine zo muri soya ukazisimbuza izo mu […]
[…] aho wasanga proteyine mubyo kurya https://umutihealth.com/poroteyine/), imboga, n’ibinyampeke, ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura (nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama […]
[…] bunyobwa bufite ishusho nk’iy’ubwonko. Ubu bunyobwa bufasha mu mikorere y’utuyoboro ntwara-makuru […]
[…] twabibonye ruguru, ushobora kuzirya zikaranze nk’ubunyobwa, kuzihekenya zumwe ariko ukavanaho igihu cy’inyuma cyangwa ugakora isosi yazo aho ushobora […]
[…] ibonekamo cyane ni ibishyimbo byumye, ubunyobwa, broccoli, imineke, inyama y’ umwijima, imboga rwatsi […]
[…] kubyibuha ariko byanazana ingaruka nyinshi mbi. Ahubwo fungura ibirimo amavuta y’umwimerere, ubunyobwa, ibihwagari, avoka n’amasukari y’umwimerere nk’imbuto, ubuki, ibisheke, beterave […]
[…] ushobora kuzivanga na yawurute, pome ukayivanga n’ubunyobwa bwaba bukaranze cyangwa ikinyiga cyabwo. Ushobora no gufata ka foromage ukakarenza ku […]
[…] Amafi wasangamo aya mavuta twavuga salmon, mackerel, tuna, sardine. Wanasanga kandi omega-3 mu muhondo w’igi, ubunyobwa. […]
[…] y’ikigoroba aho kurya ibiryohereye ahubwo wafata ibikungahaye kuri poroteyine nk’amagi, ubunyobwa n’utundi tuntu two guhekenya. Imbuto ziryohera cyane nk’inanasi ukaba […]