Ushobora kuba nawe uri mu banywa ibinini mu buryo butari bwo

0
4023
Uburyo bwiza bwo kunywa ibinini

Ibinini byo kumira ni gacye cyane uzabona hari ubyishimira. Ndetse rimwe na rimwe hari abahitamo guterwa inshinge, guhabwa imiti y’amazi cg indi y’ubundi bwoko aho kunywa ibyo binini.

Ibinini byo kumira biza mu bwoko butandukanye; hari ibikomeye bikozwe mu ifu, ibifunitse, ndetse n’ibyongerwaho agahu k’inyuma kagabanya ubusharire.

ibinini byo kumira biboneka mu buryo butandukanye
Uburyo butandukanye ibinini byo kumira bibonekamo

Ese wowe ibinini byo kumira ubinywa ute?

Uzasanga abantu batandukanye bafite uburyo butandukanye bamiramo ibinini; hari abagisya, bakavanga n’amazi ku kayiko ubundi bakanywa, hari abagishyira mu biryo cg umuneke ubundi bakamirana hari ndetse n’abakijundikana n’amazi ubundi bakamira. Nubwo ubu buryo bwose ari bwo bukoreshwa cyane, gusa nkuko bigaragazwa n’impuguke si byiza kunywa ibinini gutyo.

Uburyo bwiza bwo kunywa ibinini

Bitewe n’uko ikinini giteye (niba gifunitse, ari umubumbe cg kiburungushuye), uburyo bwo kukinywa buratandukana.

Ibinini bisanzwe by’ifu kandi binini (aha twavuga nka paracetamol, ibuprofen, Bactrim n’ibindi biteye nkabyo), uburyo bwiza bwo kubinywa nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Heidelberg mu gihugu cy’ubudage, ni ubu bukurikira;

  • Fata ikirahuri cg icupa ry’amazi, mbere yo kuba wanywa ayo mazi, banza ushyire ikinini ku rurimi
  • Koresha uko ushoboye ku buryo nta mwuka winjira hagati y’icupa n’umunwa wawe (niyo mpamvu ari byiza kunywesha icupa kurusha ikirahuri cg igikombe)
  • Ngaho mira ya mazi, ahita ajyana n’ikinini byose bikamanuka mu muhogo nta nkomyi.

 

Gukoresha icupa kuko riba rifite umunwa muto, bituma ikinini kimanuka mu buryo bworoshye. Ndetse bikakurinda kumva ubusharire bw’ibinini bimwe na bimwe biba bisharira cyane.

Niba ikinini gifunitse ukoresha uburyo bukurikira;

  • Fata ikinini ugishyire ku rurimi, hanyuma unywe amazi macye ariko ube uretse kumira.
  • Umutwe ntugomba kuba ureba hejuru (nkuko wabigenza mu gihe uri kunywa ibindi binini by’ubundi bwoko). Ugomba kuba ucuritse ku buryo akananwa kaba kareba mu ijosi
  • Hanyuma, noneho mu gihe umeze gutya ushobora kumira ya mazi arimo ikinini.

Muri ubu buryo uzamira ikinini mu buryo bworoshye, kandi bikurinde kuba wamira amazi yonyine ikinini kigasigara mu kanwa cg mu muhogo, nkuko bikunze kugenda ku binini by’ubu bwoko kuko byo bijya hejuru y’amazi aho kwivanga n’amazi.

Twizere ko niba wari mu batinyaga kunywa ibinini, ubonye uburyo bworoshye bwagufasha kubimira.

Igihe cyose ugiye kunywa imiti, ni ngombwa gusobanuza umuhanga mu by’imiti uburyo bwiza bwo kunywa ibinini wandikiwe; kuko hari ibyo uzasanga kugira ngo bikore neza bisaba kubihekenya, kubishyira mu mazi, kubishyira munsi y’ururimi cg se kubimira.