Icyo wakora mu gihe ugize ubushye

0
8817
ubushye

Iyo havuzwe ubushye haba havugwa ikintu cyose kigera ku ruhu kikarutera kwangirika, ariko ruhiye bitandukanye no gukomereka. Uko gushya gutuma uturemangingo turi ahahiye duhita dupfa.

Ushobora gutwika n’umuriro, amavuta ashyushye, amata ashyushye, imiti imwe n’imwe y’amazi irimo aside, aside ubwayo, umuriro w’amashanyarazi, n’ibindi binyuranye. Aha tubonereho kuvuga ko igihe cyose utwitswe na aside cyangwa ikindi kinyabutabire kimwe n’amashanyarazi, ugomba guhita ugana ivuriro rikuri hafi, niyo waba ubona uruhu rutangiritse cyane, kuko byo byinjira mu mubiri.

Abantu ntibakira ubushye mu gihe kingana niyo baba bahiye ahantu hamwe, mu buryo bumwe.

Gusa gukira biterwa n’icyagutwitse hamwe n’urwego ubushye burimo. Icyakora hari n’ubushye buba bukabije bushobora no kubyara urupfu.

Ubushye buri mu nzego 3 bikaba biterwa n’uburyo uruhu rwangiritsemo:

  • Urwego rwa 1 ni igihe uruhu rwatukuye, ariko ntiruveho
  • Urwa 2 ni igihe uruhu rwashishutse cyangwa se ntiruveho ariko rugatumbamo amazi
  • Urwego rwa 3 ni igihe byageze ku nyama, uruhu rwavuyeho
Ubushye buboneka mu nzego eshatu

Habaho n’urwego twakita urwa 4, aho usanga byageze hafi y’amagufa.

Ubushye bwo mu rwego rwa 1

Ubu bushye twakita ubworoheje, bufata uruhu rw’inyuma gusa. Uwahiye ubu bushye arangwa n’ibi:

  • Gutukura ahahiye
  • Kubyimba no gututumba byoroheje
  • Kokera
  • Gukanyarara uko ahahiye hagenda hakira
Ubushye bwo mu rwego rwa mbere bufata ku ruhu inyuma gusa

Kuko ubu bushye bufata uruhu rw’inyuma gusa, nyuma y’iminsi hagati ya 7 na 10 burakira neza kandi ahahiye nta nkovu hagaragaza

Gusa niba ahahiye ari hanini, hakaba ari mu maso cyangwa mu ihiniro (ivi, inkokora, ubujana, urutugu) ni byiza kujya kwa muganga

Ubutabazi bw’ibanze

Ubusanzwe ubu bushye ntibugombera kujya kwa muganga. Ahubwo hari ibyo wakikorera

  • Shyira ahahiye mu mazi akonje byibuze iminota 5 kuzamura. Byaba byiza kurutaho ari amazi atemba (gusukaho)
  • Fata imiti igabanya uburibwe nka paracetamol cyangwa ibuprofen
  • Sigaho umuti wa antibiyotike wo kuharinda (bariza muri farumasi)
  • Ushobora no gushyiraho umushongi w’igikakarubamba, ibi biharinda gukanyarara

    Umwe mu miti isigwa ahahiye

Icyitonderwa

Ntibyemewe gushyiraho balafu kuko nubwo ituma wumva hatakikurya ariko nyuma hashobora kwangirika.

Ntuhapfuke kuko si ubushye bwageze mo imbere

Ubushye bwo ku rwego rwa 2

Ubu bushye bwo buba bwageze imbere mu ruhu, ndetse bigaragazwa nuko uruhu rubyimbamo amazi ndetse rimwe na rimwe rugashishuka.

Ubu bushye nabwo iyo bwitaweho neza, burakira vuba kandi nta nkovu busiga.

Bishobora gutwara nk’ibyumweru 3 kugirango ukire akenshi bigaterwa n’ahahiye aho ari ho. Icyakora akenshi ubu bushye aho bukize, usanga ibara ryaho ryahindutse, gusa uko iminsi ihita hagenda hasa n’ahandi.

Ubu bushye bwomora uruhu, ariko ntibwinjira

Ubutabazi bw’ibanze

  • Sukaho amazi mu gihe cy’iminota 15 cyangwa irenga (amazi meza kandi)
  • Fata imiti ibyimbura inagabanya uburibwe (ibuprofen niyo waheraho)
  • Sigaho umuti wa antibiyotike

Gusa, hita wihutira kujya kwa muganga niba ahahiye ari hanini, cyangwa hahiye hamwe muri aha hakurikira

  • Isura
  • Ibiganza
  • Amatako n’ibibero
  • Ku nda
  • Ikibuno
  • Ibirenge

Kuko ubushye bwaho buba bugomba kwitabwaho birenze

Usukaho amazi meza

Ubushye bwo ku rwego rwa 3

 

Ubu bushye buba buteye ubwoba no kubureba, niyo mpamvu utitaye ku hahiye uko hangana, utanarebye ngo ni hehe hahiye, ako kanya hita ujyana umurwayi kwa muganga. Ikindi ni uko akenshi uwahiye kuri uru rwego atumva ububabare kuko imitsi ijyana amakuru mu bwonko iba yangiritse nayo

Ubu bushye bwangiza inyama ndetse bushobora no kugera ku magufa

Ubu bushye iyo bukize hasigara inkovu kuko uretse uruhu, n’inyama zirwegereye ziba zangiritse. Icyakora inkovu ubwazo zishobora kubagwa, noneho hagasubira kumera neza.

Rwose ntuzahirahire ngo ugerageze kwivurira ubu bushye mu rugo

Ugereranyije n’ubundi bushye, ubwo mu rwego rwa 3 buteza ingorane zinyuranye; nko gutakaza amaraso, kurabirana, ndetse bishobora no kubyara urupfu niyo mpamvu ari byiza kwihutira kwa muganga

Icyitonderwa

Ku bushye bwose ni byiza guhita ukuramo imirimbo nk’impeta, inigi, amaherena, ibikomo n’umukandara niba ahahiye hari aho hahuriye na byo.

Ku bushye bwo ku rwego rwa 3, niba bwafashe ahantu hanini, ni byiza gutabaza imbangukiragutabara, ikaza gutwara umurwayi.

Ni gute wakirinda ubushye?

Nubwo ubushye buza ari impanuka, ariko hari ibyo wakora ukagabanya ibyago byo gushya;

  • Mu gihe utetse buza abana kuza mu gikoni
  • Mbere yo guterura ikintu gishyushye cyangwa kirimo ibishyushye shaka ibyo ufatisha bitanyuramo ubushyuhe nk’ibipapuro cyangwa igitambaro
  • Ibintu bicomekwa ku mashanyarazi, bicomeke uri kubikoresha, nurangiza ubicomokore, kandi ubibike aho abana batagera (ipasi, kettle, microwave…)
  • Mbere yo kuhagira umwana cyangwa nawe gukoresha amazi ashyushye banza wumve ko afite ubushyuhe bwo hasi. Ubyumva ushingamo inkokora.
  • Ibitanga umuriro nk’ibibiriti, amacupa ya gaz, bibike aho abana batagera, na we ubikoreshe neza
  • Irinde kuba hari amazi yameneka ku icupa rya gaz uri kuyikoresha
  • Ibintu byose byatwika uruhu nk’amacupa arimo aside cyangwa indi miti yakangiza uruhu, bibike kure kandi mbere yo kubikoresha wambare uturindantoki