Sobanukirwa byinshi ku kumera ubwanwa ku bagore n’icyo wakora

0
8101

Ushobora kuba warabonye umugore ufite ubwanwa cyangwa se imphwemphwe ndetse nawe ushobora kuba uri umwe muri bo. Igitera abagore kumera ubwanwa ni icyo twakita indwara , gusa si indwara bya nyabyo, bikaba byitwa hirsutism. Iki ni cya gihe umugore azana ubwoya ahadakenewe nko ku kananwa, mu gituza dore ko ho ari ah’abagabo. Usanga igitera abagabo kumera ubwanwa ari na cyo gitera bene abo bagore kubuzana.

 

Nyamara kandi hari impamvu zinyuranye zitera abagore kumera ubwanwa ndetse habamo n’izo bo ubwabo bikururira.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe igitera kumera ubwanwa ku bagore, ndetse tunarebe uburyo bunyuranye umugore yakifashisha mu guhangana na bwo.

 

Impamvu zitera abagore kuzana ubwanwa

 

  1. Akoko

 

Usanga abagore bakomoka mu bice by’Ubuhinde, ibihugu byegereye inyanja ya Mediterane bamera ubwanwa cyane ugereranyije n’abagore bo mu Burayi, Aziya y’iburasirazuba cyangwa se kavukire ba amerika. Kandi nanone uzasanga niba mu muryango harimo uwameze ubwanwa ari umugore nawe ushobora kubumera. Niba ari uko bimeze uretse kujya ubwogosha nta kindi wakora ngo bukuveho

 

  1. Imisemburo itaringaniye

Hari indwara zinyuranye zishobora gutuma ugira imisemburo itaringaniye. Akenshi indwara ikunze gutera abagore kuzana ubwanwa ni PCOS (Polycystic Ovarian Syndrome) ikaba indwara yo kuzana ibimeze nk’ibibyimba muri nyababyeyi. Izindi ndwara zatera kuzana ubwanwa harimo:

 

  • Kanseri yo ku mvubura za adrenal (ziboneka ku mpyiko)
  • Ububyimbe buboneka kuri iyo mvubura
  • Indwara izwi nka Cushing’s syndrome

 

  1. Amavuta

Nubwo bigoye kugira ayo dutunga agatoki, nyamara amavuta amwe azwiho ko ari ayo gucyesha uruhu, by’umwihariko ayarimo hydroquinone nay o ashobora gutera uwayisize kuzana ubwoya bwinshi cyane cyane hejuru y’umunwa ku buryo buba bumeze nk’ubwanwa.

 

  1. Imiti imwe n’imwe

Hari imiti imwe n’imwe ishobora gukoreshwa nko ingaruka ikaba kumera ubwanwa no kuzana ubwoya bwinshi. Hano hari imiti imwe usabwa gukoresha witonze kugirango wirinde kuzana ubwanwa uri umugore:

  • Testosterone
  • Cyclosporine
  • Minoxidil (ntiwagakwiye kurenza 2mL ku munsi ahapfutse umusatsi)
  • Imiti yose izwi nka steroid cyane cyane iyisigwa n’iyiterwa mu nshinge

 

  1. Kwiyongera kwa androgen

Ubusanzwe androgen ni imisemburo y’abagabo nyamara n’abagore barayigira ku gipimo cyo hasi. Umusemburo akenshi uvugwa ni testosterone. Kumera ubwanwa rero nabyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite androgen nyinshi muri wowe.

 

  1. Izindi mpamvu

 

Hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora gutera kumera ubwanwa. Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bishobora kubitera. Inkovu ku kananwa cyangwa ku itama ishobora kuzaho ubwoya nuko n’ahandi hayegereye bukazaho (ibi no ku bagabo bibaho), imiti imwe n’imwe nk’ivura migraine, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, igicuri, nayo ishobora kubitera.

 

Ni gute wahangana n’ubu bwanwa

 

Niba umaze kumenya icyaguteye kubumera, umuti wa mbere ni ukugikuraho niba gishobora kuvaho. Ibindi wakora mu guhangana n’ubu bwanwa ku bagore ni:

 

  • Gukoresha imwe mu miti ikoreshwa mu gukuraho ubwanwa n’ubundi bwoya budakenewe nka veet. Gusa ntibuvaho burundu burongera bukamera ariko nta wapfa kumenya ko wabwogoshe iyo butaramera
  • Gukoresha uburyo buzwi nka laser hair reduction  bukoresha urumuri. Ubu buryo burinda kumera ubwoya aho budakenewe

    Uburyo bwa laser
  • Gukoresha uburyo bwa electrolysis. Ubu buryo butuma ubwanwa butongera kumera gusa ikibazo ni uko aho bwakoreshejwe kuko bukoresha ubushyuhe, hamera nk’ahari inkovu.

    Uburyo bwa electrolysis
  • Hari amavuta amwe n’amwe arimo imiti ibuza kumera ubwanwa gusa nayo ashobora gutera kwishimagura n’uburyaryate nubwo Atari kubantu bose
  • Kugabanya ibiro nayo ni imwe mu nzira zo kurwanya ubwanwa. Niba bwaratangiye kuza aho utangiriye kubyibuha tangira ugabanye ibiro bizagenda nabwo bugenda

 

Icyitonderwa

 

Aho twavuze gukoresha imiti cyangwa ubundi buryo ni byiza kubikoresha wabanje kugisha inama muganga w’uruhu kugirango utavaho wangiza uruhu rwawe kandi niba ari ibyo ugomba gukoresha ukabikorerwa n’umuntu ubisobanukiwe neza.

Amavuta nayo arimo imiti mbere yo kuyakoresha wasobanuza farumasiye kugirango umenye uburyo ugomba kuyakoreshamo.