Uko warwanya indwara yo kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame

0
8823
ubwoba bwo kuvugira mu ruhame

Mu gice kibanza twabonye ibisobanuro ku ndwara yo kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame yitwa glossophobia, turebera hamwe ibiyiranga n’ibishobora kuyitera.

Ushobora gusoma igice kibanza hano https://umutihealth.com/kugira-ubwoba-bwo-kuvugira-mu-ruhame/

Uyu munsi tugiye kureba uko ubwoba bwo kuvugira mu ruhame bushira, uko warwanya iyi ndwara n’icyagufasha kuyikira.

  1. Ese iyi ndwara ishobora kuvurwa?

Niba mu kazi cg ubuzima bwawe bwa buri munsi, ubu bwoba buhora bugaruka, ushobora kwegera muganga ukamutekerereza iki kibazo ufite. Ushobora kwegera kandi inzobere mu myitwarire n’imitekerereze (clinical psychologist/psychologue clinician) bakaba bagufasha kumenya neza ikibigutera. Aha ushobora kuvumbura ko ikigutera ubwoba kidafite agaciro cyane, wenda ari uko wigeze gusekwa ukiri umwana bityo ukaba wahita uhindura ibitekerezo.

Akamaro ko kuganira n’inzobere, ni uko zigufasha gusimbuza ibitekerezo bibi, ibyiza.

Urugero;

  • Aho kugira ngo utekereza ko gukora ikosa ari icyaha gikomeye, tekereza ko buri muntu wese ashobora gukosa. Mu gihe uri kuvuga imbere y’abantu wumve ko nawe uri umuntu ukwiye kwihanganirwa amakosa ye.
  • Aho gutekereza ko abagukurikiye bakubonamo umuntu udashoboye, tekereza ko ari nk’abafana bawe cg se wumve ko baje kugushyigikira. Muri make nta kibi bakwifuriza, ibi nubyiyumvisha, bizagufasha kugira umutuzo, maze uvuge udafite ubwoba.

Igihe umaze kumenya ipfundo ry’ubwoba ugira igihe ugiye kuvugira mu ruhame, tangira witoze kuvugira imbere y’abantu bacye, cg inshuti za hafi zitaguseka, noneho uko ugenda wiyizera ukomeze uzamura umubare w’abakureba uvuga.

Akenshi iyi ndwara, hari igihe iba yaratewe no kuba warasetswe ukiri muto uhagaze imbere y’abantu benshi

Mu gihe ibi byose bivuzwe haruguru bidatanze umusaruro, hari imiti ishobora kwifashishwa, gusa yose uyandikirwa na muganga.

Imwe muri yo:

  • Beta-blockers: ubusanzwe ni imiti ikoreshwa mu kuvura indwara z’umutima harimo n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Gusa inakoreshwa mu kuvura ibimenyetso bya glossophobia.
  • Antidepressants: zikoreshwa mu kurwanya depression, zinifashishwa mu kurwanya indwara z’ubwoba.
  1. Ni ubuhe buryo bundi wakoresha mu kurwanya indwara yo kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame

Mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi, hari umuryango wigenga ufasha abantu kwimenyereza kuvugira mu ruhame, uzwi nka Toastmasters International. Ushobora kubegera, bikagufasha cyane, kuko bafashije benshi.

Kumenya neza ibyo uzavuga, ukabitegura nabyo byakongerera icyizere cyo guhagarara imbere y’abantu bikakurinda ubwoba. Aha si ukibafata mu mutwe ijambo ku rindi, ahubwo ni ugusobanukirwa neza ibyo uzavuga, ku buryo wabisobanurira umuntu mu buryo bworoshye bitagusabye kubitekerezaho cyane.

  1. Mbere yo kuvugira mu ruhame ni iki waba wakora

  • Niba bishoboka, subiramo bwa nyuma ibyo uri buze kuvuga, aha ugomba kwirinda kurya cg kunywa cyane mbere yo kuvuga (kuko bishobora kukongerera stress).
  • Mu gihe wageze aho uri buvugire, imenyereze aho hantu niba hari ibikoresho uri bukoreshe nka mudasobwa cg projector banza usuzume ko nta kibazo bifite (mu gihe watangiye ukaza gusanga bifite ikibazo nabyo byakongerera cya gihunga).
  • Kwishakira ibyishimo wumva indirimbo ukunda mbere yo gutangira kuvuga byongera ingufu ugatangira wumva ufite morale na stress yagabanutse.
  1. Mu gihe noneho baguhaye ijambo ni iki wakora

Uzirikane ko 75% (ni ukuvuga mu bantu 4, abantu 3) batinya kuvugira mu ruhame nabo. Nta mpamvu yo kwishinja cyane, kuko wagize igihunga cg ubwoba. Aho kugira ubwoba, kora ibishoboka byose wakire ko kubugira ari ibisanzwe. Ibi nubitekereza, uzaba wiyongerera ingufu bize kugufasha kugenda umenyerana n’abantu.

  • Seka ndetse ugerageze guhuza amaso n’abagukirikiye, fata akanya gato use nk’uhindura ikiganiro ho gato, ubundi ukomeze.
  • Guhumeka cyane, winjiza umwuka wongera uwusohora, bifasha gutuza igihe ubikeneye.
  • Gerageza unyuze amaso mu bantu. Aha ariko ubonye bigutera igihunga, mu gihe uri kubwira abantu benshi haba harimo umuntu ugukurikiye cyane ubona akwitayeho, ubona ko ari umuntu mwiza, uyu rero sa nk’umwibanzeho araza kugufasha kumva ko utari wenyine.
  • Gukoresha ibimenyetso by’umubiri (geste), ni byiza ko utaguma ahantu hamwe, cg se ukore ibintu bimwe, kuko bituma urambirwa ndetse n’abagukurikiye bakakurambirwa vuba.
  • Mu gihe wumva ko utarashira igihunga neza, ushobora gutangira ubwira abantu ko wenda utamenyereye cyane kuvugira mu ruhame, ko ariko wizeye ko baza kubigufashamo, aha abo ubwira uba ukuruye amarangamutima yabo, ikosa ryose wakora ntibabitindaho cyane.
Bimwe mu byagufasha kuyirwanya, harimo kubona ko abo ubwira ari abafana bawe bagushyigikiye

Dusoza

Kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame birasanzwe. Ariko kandi ushobora kurwanya glossophobia mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Muri make mu kwimenyereza gacye gacye, ushobora gukunda cyangwa kwishimira kuvugira mu ruhame.