Abantu benshi bakunda kugira ikibazo cya sinusite no gufungana, bakunze guhita bitabaza uburyo bw’imiti imwe n’imwe ikomeye nkaza antibiyotike n’indi ikoreshwa, nyamara hari uburyo wakwifashisha ubwawe utagombye kujya kwa muganga.
Twaguteguriye uburyo 5 wakoresha, ukirinda gufungana ukanarwanya ibimenyetso bya sinusite bitandukanye.
-
Kwiyitaho cyane kenshi gashoboka
Uburyo bwa mbere bwo kwiyitaho bihagije ni ukwirinda ubukonje, kuko ubukonje butera ururenda rwo mu dufuka twa sinusi kwiyongera. Uburyo bwitabazwa mu kugabanya ubukonje harimo kongerera ingufu abasirikare b’umubiri wawe. Hari uburyo butandukanye bwo kongera ingufu z’ubudahangarwa bwawe mu mibereho ya buri munsi; kurya indyo yuzuye, kuryama bihagije, kunywa amazi menshi ku munsi, kurwanya stress no gukora sport (imyitozo ngororamubiri ni uburyo bwiza cyane mu guhashya sinusite)
-
Kugira isuku y’amazuru ihagije
Amazi arimo umunyu cg solution saline (izi zigurishirizwa muri farumasi zitandukanye), yagenewe koza neza mu mazuru, akavanamo imyanda nizindi mikorobe zishobora gufata ku bwoya bwo mu mazuru no ku dufuka twa sinusi, bityo bikakurinda gufungana.

Niba iyi solution utayibona byoroshye, ushobora gufata amazi meza cyane ukavanga n’akayiko gato k’umunyu hanyuma ugakoresha igitori (iyi ni seringue ariko itariho urushinge), ugahengeka umutwe ubundi ukohereza mu zuru rimwe bigasohokera mu rindi.
Ushobora kubikora inshuro nyinshi igihe urwaye, waba utarwaye 2 ku munsi.

-
Kwiyuka
Kwiyuka ni uburyo bukoreshwa mu gukiza gufangana cyane (buzwi nka steam), umwuka ushyushye woroshya mu mazuru. Ushobora kwishyuhiriza amazi akabira cyane, ukaba wakongeramo ibibabi by’inturusu (eucalyptus) cg menthol, iyi wayibona muri farumasi, ubundi ukitwikira byibuze iminota 5. Icyitonderwa: ayo mazi nubwo aba ashyushye ugomba kwirinda ko yagutwika mu isura.
Icyo kwiyuka bimara ni ukoroshya ururenda rwo mu mazuru no gusohora imyanda iba iri muri iyo myanya.

-
Kunywa kenshi ibintu bishyushye no kurya ibirimo urusenda
Kunywa cyane cyane ibinyobwa bishyushye bifasha umubiri mu buryo bwose. Gusa mubyo unywa ugomba kwirinda ikawa n’inzoga kuko byongera umwuma mu mubiri.

Niki cyakubwira niba unywa amazi menshi? Ibi uzabibwirwa n’ibara ry’inkari zawe. Niba ubona zidafite ibara cg zisa nk’amazi uzamenya ko unywa amazi akwiriye.
Ibiryo birimo urusenda, masala, tangawizi, tungurusumu zifasha cyane utu dufuka twa sinusi. Kubirya bishyushye birinda gufungana.
-
Irinde allergies n’ibiyitera iwawe
Allergies zitera sinusi kubyimbagana no gututumba. Ukwiye kwirinda ibintu byose bitumuka, ahantu umara igihe cyane yaba aho utuye cg ukorera. Bimwe mubyo twavuga; ivumbi, imyenda itumuka, tapis zimwe na zimwe cg inyamaswa nk’ipusi cg imbwa zifite ubwoya.

None ko ahari abiyogeshamo Serum hari ikibazo? Ubanza nayo ari solution saline nubwo ari bwose physiologique. Munsobanurire nzayireke
Yego nayo ntakibazo. Normal saline iba irimo umunyu ukwiye.
Turabashimiye mwakoze ku mama mutugezaho
Mwakoze ku mama mutugezaho