Sobanukirwa uko wahangana n’ibimeme

1
11838
ibimeme

Ibimeme (pied d’athlete/athlete’s foot) ni indwara iterwa na mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege (champignons/fungi).

Mikorobi itera ibimeme ikunda kuba ahantu hahora ubukonje nko muri douche, mu biziba n’ibyondo, mu bimoteri (poubelle), n’ahandi hatagera izuba rihagije.

Iyi mikorobi ifata hagati y’amano uretseko ishobora no kuzamuka igafata ahandi ku kirenge, no mu kiganza.

Abantu bahora bambaye inkweto zifunze, bakambara batihanaguye bihagije ibirenge, ndetse ntibahindure kenshi amasogisi baba bikururira ibyago byo kurwara ibimeme

Abafite diyabete, abana, ababana n’indwara zifata ubudahangarwa nka SIDA nabo iyi ndwara irabafata kurenza abandi.

Iyo bitinze kuvurwa bizamo amashyira
  • Iyi ndwara ivurwa ite?

Ubusanzwe si indwara ikanganye gusa iyo itavuwe kare iteza ibibazo kuko bishobora gutera kubyimba ibirenge, hakazamo amashyira. Ibi byatuma haninjiramo bagiteri kubivura bikagorana.

Imiti irimo iyo gusigaho niyo kunywa. Hari n’iyo wakikorera ubwawe mu gihe bidakabije.

  • Iyo gusigaho

*. Clotrimazole 1%

*. Miconazole 2%

Iyi iba ari amavuta usigaho inshuro 2 ku munsi umaze koga ugahanagura hakumuka.

Hanabaho imiti y’ifu ya clotrimazole (Lotrimin) na miconazole (Daktarin).

Nayo ikora kimwe n’iy’amavuta.Daktarin umwe mu miti ivura ibimeme 
Ibinini byo ubyandikirwa na muganga mu gihe abonako bikenewe.

  • Ibyo wakikorera mu rugo.

*. Fata vinaigre uvangemo amazi ku gipimo cya 1/4. Ni ukuvuga ngo igipimo kimwe cya vinaigre kuri 4 by’amazi. Niba ufashe agakombe ka vinaigre ugafunguze 4 tw’amazi. Ukandagiremo mu gihe cy’iminota 10. Ubikore 2 ku munsi.

*. Sekura tungurusumu ushyire aharwaye bimareho umunsi ubikore mu minsi 3

  • Ni gute nakirinda ibimeme?

  1. Irinde gutizanya inkweto n’amasogisi
  2. Mbere yo kwambara inkweto banza uhanagure ibirenge no hagati y’amano wumuke bihagije
  3. Niba ujya ubira ibyuya mu birenge jya ubanza ubisigeho bicarbonate mbere yo kwambara inkweto
  4. Niba douche irimo amakaro jya uhita uyumutsa ukimara koga unacane itara byibuze amasaha 3, ibi bifasha kwica mikorobi.
  5. Gerageza kutambara inkweto zifunze buri munsi. Niba arizo ufite gusa, ukigera mu rugo jya uzikuramo uhite woga wihanagure.

Sigasira amagara.

1 COMMENT