Umubare w’abamaze kwandura coronavirusi ku isi yose warenze miliyoni imwe

0
2687
Abamaze kugaragaraho coronavirusi

Kugeza ubu (02/04/20 21:00) umubare w’abamaze kwandura icyorezo giterwa na coronavirus umaze kugera kuri 1,004,443.

Iki cyorezo kimaze kwibasira ibihugu n’uduce dutandukanye bigera kuri 204; umubare munini w’abamaze kugaragaraho iyi ndwara Covid-19 ugaragara muri Amerika; aho abasaga 237,812 bamaze kuyigaragaraho.

Muri Africa, umubare munini w’abamaze kwandura iyi ndwara ugaragara muri Afurika y’epfo aho abasaga 1462 bamaze kwibasirwa na coronavirusi

Kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 51,376.

Ibihugu biza mu myanya 5 ya mbere mu bamaze guhitanwa na coronavirusi ni:

  1. Ubutaliyani 13,915
  2. Esipanye 10,096
  3. Leta zunze ubumwe z’amerika 5,713
  4. Ubufaransa 4,503
  5. Ubushinwa 3,318

Iki cyorezo cyugarije isi yose muri rusange, ahanini bitewe n’uburyo coronavirusi ikwirakwira byoroshye; cyane cyane umuntu ku wundi binyuze mu matembabuzi (mu gihe ukoroye cg witsamuye).

Mu bihugu bitandukanye hashyizweho ingamba zitandukanye, harimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abafite coronavirusi 84

Gukurikiza amabwiriza ni ingenzi cyane mu gukumira iki cyorezo

  1. Guma mu rugo

Uko uguma mu rugo,niko ugabanya ibyago byo kwandura cg se kwanduza abandi. Kwandura cg kwanduza coronavirusi, bishobora kubaho kabone n’ubwo uyifite yaba ataragaragaza ibimenyetso.

Gerageza kugabanya ingendo, ugende ari uko bikenewe cyane nta bundi b

  1. Karaba intoki

Isabune ifasha guca igice cy’ingenzi kirinda virusi.

Isabune ifite ubushobozi bwo gukuraho igice cy’inyuma (kigizwe na proteyine) cya coronavirusi. Gerageza gukaraba amazi meza n’isabune kenshi gashoboka. Aho bidashoboka ushobora gukoresha hand sanitizers.

  1. Shyira intera hagati yawe n’abandi

Coronavirusi yandura igihe uyirwaye yitsamuye cg akoroye; aya matembabuzi afite ubushobozi bwo kugenda metero nyinshi, byibuze shyira intera metero 1-2 hagati y’awe n’abandi igihe bibaye ngombwa ko ukora ingendo.

Igihe cyose ubonye ibimenyetso ni ngombwa kujya kwa muganga?

Mu rwego rwo kwirinda ko ukwirakwiza iyi ndwara mu bandi benshi, ni byiza ko mbere yo kugira aho ujya ubanza guhamagara inzego z’ubuzima kuri 114.