Ibintu 5 ukwiye kumenya ku nshingano z’umuhanga mu by’imiti (Pharmacist)

0
1928
umuhanga mu by'imiti
Umuhanga mu by'imiti aba ari inzobere mu mikoreshereze y'imiti

Mu gihe ibyo tugenda dukenera mu byerekeye serivisi z’ubuzima bigenda byiyongera abahanga mu by’imiti tubasha kubisangaho mu buryo bwihuse kandi butworoheye.

Ariko umuntu yakwibaza ati mu by’ukuri umuhanga mu by’imiti ni muntu ki? Inshingano ze ni izihe?

umuhanga mu by'imiti cg farumasiye agufasha gusobanukirwa ibibazo ufite ku miti uhabwa
Igihe cyose winjiye muri farumasi ugomba kubaza ibibazo byose ufite umuhanga muby’imiti

1. Gusuzuma neza ubuziranenge bwa ordonnace arirwo rupapuro muganga yandikaho imiti

Kuva akwakira, kugeza aho aguhereye imiti yanditswe kuri ordonnance(urupapuro muganga yandikaho imiti uri buherwe muri pharmacie) umuhanga mu by’imiti anononsora urwo rupapuro yibaza ibibazo bitandukanye: Imiti umurwayi yandikiwe se yaba ijyanye koko n’ikibazo afite? Ingano y’umuti se iraboneye? Imiti yanditswe se ubwayo ntiyatera ibazo kuko itangiwe rimwe? Imiti umurwayi se ahawe ntaho yaba igonganira n’ibindi bibazo umurwayi yari asanganywe?

Ibi bibazo yibaza, hamwe n’ibindi aba agirango ahuze amakuru ari kuri ordonnace n’ uburwayi nyiri imiti iri butangwe afite; ubundi yizere ko koko atanze imiti iboneye, anahereho atanga inama.

Umuhanga mu by’imiti akorana bya hafi na muganga kugirango ibyo wandikiwe bigufashe mu buryo bwiza bushoboka kandi unagire umutima utekanye.

2. Umuhanga mu by’imiti yita ku micungire y’imiti

Umuhanga mu by’imiti (Pharmacist cg pharmacien) niwe wita ku buryo bwa kinyamwuga uburyo imiti itangwa haba mu bitaro cyangwa se muri za  farumasi zigenga. Imiti yaba mu bwoko bw’ibinini, inyobwa, pomade, iterwa mu nshinge, agenga kandi akagenzura uburyo bikorwa n’abandi bakozi mu by’ubuzima hagendewe ku mahame ya kinyamwuga ajyanye n’ubuziranenge.

Ibi byose bikorwa umuhanga mu by’imiti aba arajwe ishinga n’ubuziranenge bwa service umurwayi ahabwa ndetse n’ubw’imiti ahabwa. Muri iyo micungire y’imiti kandi afite inshingano zo gukora raporo no kwegeranya imiti yose yarangije igihe cyangwa itarakoreshejwe kugirango itwikwe cyangwa se ijugunywe mu buryo butangiza ibidukikije.

3. Akora uko ashoboye kugirango imiti uhawe uzayikoreshe neza

Igihe aguha imiti, atanga n’ubusobanuro buhagije kugirango iyo miti umurwayi ahawe ayigireho amakuru ahagije bikaba bituma ikorweshwa neza. Aya makuru ayatanga ahereye ku bumenyi asanganywe ndetse no ku bibazo bitandukanye umurwayi ubwe amubaza.

Aha umuhanga mu by’imiti iki kiganiro agirana n’umurwayi kigamije ko umurwayi asobanukirwa neza imiti yahawe kugirango abashe kuyikoresha neza kurushaho kandi ayifate atekanye.

4. Akurikirana bya hafi uburyo imiti ikoreshwa

Igihe umuhanga mu by’imiti atanze umuti ntibiba birangiriye aho; akurikirana ko imiti itakugizeho ingaruka mbi (side effects), cyangwa se ya miti iri kuvura koko uburwayi yagenewe kuvura.

Ni muri ubwo buryo umuhanga mu by’imiti ashobora kuba yagupima umuvuduko w’amaraso cyangwa kuba yabaza umurwayi wa asima ku bimenyetso agaragaza kugirango amenye ko ari gufashwa n’imiti yandikiwe.

Umuhanga mu by’imiti cg farumasiye agufasha gusobanukirwa ibibazo ufite ku miti uhabwa

5. Niwe uri ku isonga mu kugoboka umurwayi

Kubera ko farumasi zigiye zitwegereye aho dutuye, ndetse ukongeraho ubumenyi abahanga mu by’imiti bafite, nibo bakozi mu by’ubuzima  batuba hafi mu gukemura ibibazo dufite, cyangwa se mu kutwohereza aho twabonera  ubufasha buboneye cyangwa se bwisumbuyeho.

Abahanga mu by’imiti bafite inshingano zo guteza imbere no kumenyekanisha imibereho myiza ku bamugana. Batanga inama ku buryo umuntu yakwitwara, ku byo yahindura mu mibereho ye ya buri munsi kugirango arusheho kwirinda indwara no kugirango ubuzima burusheho kumubera bwiza.

Inshingano z’abahanga mu by’imiti zigenda ziyongera .Ibi bituma serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage zirushaho kugenda zibegera zikanahoraho.

Ntihakagire utinya cyangwa se azuyaze kubaza umuhanga mu by’imiti uburyo yagufasha kuko babereyeho kandi barajwe ishinga no kudufasha.

Soma birambuye ibibazo by’ibanze ushobora kubaza umuhanga mu by’imiti https://umutihealth.com/farumasiye-umuhanga-mu-byerekeye-imiti/