Akamaro k’ubutare ku mubiri ndetse n’aho wabusanga

0
4408
ubutare
ingero z'amafunguro akize ku butare

 

Ubutare (fer/iron) ni umunyungugu w’ingenzi cyane mu mikorere myiza y’umubiri, niwo ufasha imikaya yawe kubona umwuka wa oxygen wose ikenera kugira ngo ikore neza. Ubutare kandi ni ingenzi cyane mu guhindura isukari mo imbaraga umubiri ukoresha.

Buri munsi umubiri ukenera hagati ya 10mg na 18mg z’ubutare bitewe n’ikigero cy’ubukure ugezemo. Muri uwo mubare, 70% biba bibitswe mu turemangingo tw’amaraso, 26% bikabikwa mu mwijima, urwagashya n’amagufa naho 4% bikajya ahandi hasigaye.

ubutare mu gukora amaraso
Ubutare ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso, iyo bubuze amaraso ntakorwa

Akamaro k’ubutare mu mubiri

  • Ubutare bwitabazwa mu gukora insoro zitukura z’amaraso, bukaba kimwe mu bizigize. Bugize kandi hemoglobin y’amaraso, ibi bituma bugira uruhare mu gutwara umwuka mwiza wa oxygen buwuvana mu bihaha kugera mu bice byose by’umubiri.
  • Bugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, kuko udafite ubutare umubiri ntiwabasha guhindura isukari imbaraga umubiri ukoresha, bityo ni ingenzi cyane mu guha umubiri ingufu.
  • Bukora enzymes, zifasha mu mikorere itandukanye mu mubiri imbere. Izi enzymes zifasha mu gukora uturemangingo dushya, ikwirakwiza ry’amakuru ku bwonko, imisemburo n’aside amino (izi nizo zigize poroteyine)
  • Ubutare burinda uturemangingo uburozi butandukanye. Kuko bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya uburozi mu mubiri, bufasha mu kurinda ibibazo bitandukanye byerekeye gusaza n’ibindi bishobora guterwa na stress.
  • Bufasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bukomeye no kongera ubudahangarwa

Ingaruka zo kubura ubutare

  • Ingaruka ya mbere ni indwara izwi nka anemia, indwara yo kubura amaraso. Irangwa n’ikizungera no kutareba neza cyane cyane iyo hari izuba ryinshi.
  • Uko igabanuka bitera kubura umwuka wa oxygen uhagije mu mubiri, birangwa n’umunaniro udasanzwe, guhondobera, kuremera umutwe n’imikorere mibi y’ubwonko

Ibi ahanini bituruka ku kutarya ibikungahaye ku butare, kuba unyaragura cyane, kubira ibyuya byinshi no kuva amaraso menshi.

Ku mwana muto n’umugore utwite bakenera bwinshi by’umwihariko kugirango bagire ubuzima buzira umuze. Kenshi kwa muganga baha umugore utwite inyongera z’ubutare.

Ingaruka zo kugira ubutare burenze igipimo

Ubusanzwe ntabwo bujya buba bwinshi mu mubiri kuko iyo burenze busohoka binyuze mu byuya n’inkari. Hari abagira uburwayi buvukanwa bwo kutabasha gusohora ubudakenewe bityo bakagira ikibazo cyo kugira bwinshi. Icyo gihe hitabazwa muganga agatera umurwayi imiti yabigenewe.

Usibye mu gihe wabibwiwe na muganga, si byiza gufata inyongera z’ubutare zigaragara nk’ibinini, igihe ufashe urugero ruri hejuru bishobora guteza ibibazo bitandukanye mu mubiri harimo n’ibikomeye cyane nko kwangirika k’umwijima, amaraso kugenda gahoro cyane n’urupfu.

Si ngombwa kenshi gufata izi nyongera, kuko hari ibyo kurya bushobora kubonekamo

Aho dusanga ubutare

Buri mu byiciro 2; ubwitwa heme nu butari heme (non-heme). Ubutare bwa heme buturuka ku nyamaswa, umubiri uhita ubwinjiza byoroshye bitandukanye n’ubutari heme kuko bwo, bigora umubiri kubwinjiza ngo bukoreshwe.

Ibiryo bikungahaye ku butare bwa heme
  • Inyama zitukura
  • Ingurube
  • Inkoko
  • Inyama z’umwijima
  • Inyama z’intama
  • Amagi
  • Amafi
Ibiryo bikungahaye ku butare butari heme
  • Mu bishyimbo. Kuri ubu ibishyimbo bikungahaye ku butare biraboneka hose
  • Amashaza yumye
  • Imbuto za sesame
  • Imbuto z’ibihaza
  • Ibigori kimwe nibindi binyampeke nk’ingano, uburo n’amasaka
  • Beterave
  • Imboga rwatsi

Icyitonderwa

Abantu bakora siporo ituma babira ibyuya byinshi, abantu bakuyemo inda, babyaye se, cyangwa batakaje amaraso menshi mu gihe gito, baba bakeneye ubutare bwinshi by’umwihariko abagore batwite bo banahabwa inyongera yabwo kugira babungabunge ubuzima bwabo n’ubw’abo batwite.