Tumenye umubiri wacu: Umura

0
4537

Umura, ni inyama iri mu zigize imyanya myibarukiro gore, by’umwihariko akaba ari ho umwana akurira kuko ingobyi aba arimo niho ifata nyuma y’umunsi wa kane habayeho gusama ikahamara igihe kigera ku mezi icyenda ari yo umwana amara mu nda ya nyina.

Nyamara si ibi gusa umura ukora, ndetse hari n’ibindi byinshi biwerekeye ushobora kuba utari uzi ari byo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

 

Byinshi bitandukanye byerekeye umura

 

  1. Ingano yawo n’imiterere

Ubusanzwe umwana w’umukobwa avukana umura muto gusa aba umwangavu ugakura noneho ukageza hagati ya santimetero 6 na 8 mu burebure naho mu bugari ukagira santimetero 5. Urebye uba ungana na avoka iringaniye.

Gusa iyo umugore atwite umura urareguka ukageza igihe cyo kubyara warikubye inshuro zigera muri 500 aho uba ungana na watermelon nini. Nawe urumva ahantu umwana aba ari.

Nyuma yo kubyara bisaba byibuze ibyumweru 6 ngo wongere usubire uko wanganaga.

Umwana avuka umura uri kungana na watermelon
  1. Abagore bamwe bagira imira ibiri

Nibyo koko hari abagore bavuka bafite imira ibiri, ibi bikaba biba ku mugore umwe mu bagore 2000. Gusa benshi ntabyo bamenya.

Ibi biterwa nuko umwana agikorwa umura utangira ari nk’uduheha tubiri gusa uko urusoro rukura twa duheha aho kwihuza tukavamo umura umwe buri kamwe gakura ukwako nuko kakavamo umura ukwawo.

Mu 2012 umugore wo muri new York yabyaye impanga gusa buri umwe yari mu mura we ukwe.

Iyo nkuru wayisoma hano  woman from Buffalo, New York

 

  1. Hari abagore batagira umura

Umugore umwe mu bagore 4500 avuka adafite umura. Akenshi bimenyekana iyo ageze mu gihe cy’ubwangavu ntabone imihango. Aba baba bameze nk’abandi, barashyukwa, bakora imibonano ariko ntibashobora kujya mu mihango kandi ntibanatwita.

  1. Umura ugira uruhare mu mibonano

Benshi twumva ko kurangiza k’umugore bigirwamo uruhare na rugongo, igitsina ubwacyo ndetse n’ahazi nka point G. nibyo ariko hari abagore bamwe bo kugirango barangize bisaba ko igitsina cy’umugabo gikora ku nkondo y’umura nuko uko kihashimashima akaryoherwa akarangiza. Abagore bateye gutya barangiza iyo bahuye n’umugabo ufite igitsina kirekire kibasha kugera ku nkondo y’umura.

  1. Burya niwo uguhuza bwa mbere n’umwana

Nubwo bizwi ariko hari ibindi wagakwiye kumenya. Kuva ku cyumweru cya 15 utwite ibyo urya bishobora gutuma umwana wawe azabyibuha cyangwa akavukana ibiro bicye. Icyanga cyabyo kijya muri rwa ruzi aba arimo kandi nirwo rumutunga. Iyo ruryohereye anywa rwinshi naho iyo rukarishye areka kurunywa. Ndetse n’iyo avutse atangiye ifashabere, amafunguro wakunze kurya umutwite na we arayakunda.

Hagati y’icyumweru cya 20 n’icya 25 kandi umwana aba ashobora kumva uko uvuga ndetse n’uko umutima wawe utera bikaba ariyo mpamvu umwana akunda mu gituza cya nyina.

Si ibi gusa kuko n’amarangamutima yawe umwana mu nda arayumva. Niba ugize stress hakorwa adrenaline na cortisol kandi bigera ku mwana binyuze mu ngobyi. Niba wishimye naho azagira endorphins na serotonin nyinshi azavuke ari byishimo.