Insuline ni umusemburo ukorwa n’urwagashya, ufasha umubiri gukoresha isukari iba yinjiye mu mubiri inyuze mubyo wariye nk’ibinyamasukari, iyi sukari yo mu mubiri izwi nka glucose, umubiri ukayibika nk’ingufu zikoreshwa umunsi ku munsi.
Insuline yitabazwa mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri; ikarinda ko isukari yaba nyinshi mu maraso (hyperglycemia) cg yaba nke (hypoglycemia)
Uturemangingo dutandukanye tugize umubiri dukenera isukari nk’isoko y’ingufu. Ariko kubera ko isukari idashobora guhita yinjira muri twa turemangingo gutyo, igihe cyose umaze kurya bikaba ngombwa ko igipimo cy’isukari mu mubiri kizamuka, uturemangingo tw’urwagashya (tuzwi nka beta cells) duhita dutangira gusohora uyu musemburo ukajya mu maraso, aho wivanga naya sukari nuko bikabona kwinjira mu turemangingo.
Insuline twayigereranya n’urufunguzo rufungura uturemangingo, isukari ikabona kwinjira nuko igakoreshwa nk’ingufu umubiri ukenera.

Insuline iringaniza ite isukari mu mubiri?
Ku mubiri ukora neza, iyo isukari ibaye nyinshi kurusha ikenewe, uyu musemburo ufasha mu kubika ya sukari idakenewe mu mwijima, ikifashishwa igihe isukari mu maraso yawe izaba yabaye nke cg ikenewe cyane; nko mu gihe utararya cg uri gukora sport.
Ni muri ubwo buryo uyu musemburo ufasha mu kugena igipimo gikwiye cy’isukari mu mubiri. Iyo urugero rw’isukari mu maraso rwiyongereye, urwagashya rukora uyu musemburo ku bwinshi.
Umubiri utabasha gukora insuline bigenda bite?
Mu gihe umubiri utabashije gukora insuline ihagije cg uturemangingo twinangiye kuri uyu musemburo (bizwi nka resistance), ushobora kugira ikibazo cy’isukari iba nyinshi mu maraso (hyperglycemia), bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye igihe cyose urugero rw’isukari mu maraso rugumye hejuru igihe kirekire.

Insuline yitabazwa ryari ku barwaye diyabete?
Ku bantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1 ntago umubiri wabo uba ukibasha gukora insuline kuko uturemangingo twa beta cells dushinzwe kuyikora, tuba twarangiritse cg twarapfuye.
Abarwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 1 bahora bakeneye uyu musemburo kugira ngo isukari yo mu maraso ibashe gukoreshwa neza bityo banirinde ibibazo bishobora guterwa n’isukari nyinshi mu maraso.
Naho ku barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2, imisemburo yabo iba idakora neza, cg umubiri urwanya iyashoboye gukorwa. Aba barwayi bashobora gukenera insuline iturutse hanze mu rwego rwo kwirinda ko isukari yaba nyinshi, ariko akenshi abarwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bavurwa n’imiti, kuboneza imirire no gukora imyotozo ngorora mubiri.
Habaho ubwoko n’uburyo butandukanye uyu musemburo ukora mu kuvura diyabete, utangwa ari urushinge cg umuti bitera umeze nk’ikaramu. Muganga niwe wenyine ukugenera ubwoko ukoresha mu gihe urwaye.
[…] Umugati wuzuye w’ingano ubonekamo urugero ruri hejuru rwa manyesiyumu, uyu munyu ukaba ingenzi cyane, kuko witabazwa mu buryo umubiri ukoresha isukari ndetse no mu ikorwa ry’umusemburo wa insulin. […]
[…] Umugati wuzuye w’ingano ubonekamo urugero ruri hejuru rwa manyesiyumu, uyu munyu ukaba ingenzi cyane, kuko witabazwa mu buryo umubiri ukoresha isukari ndetse no mu ikorwa ry’umusemburo wa insulin. […]
[…] kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu […]
Muraho mbanje kubashimira cyane kuba mudufasha cyane kubijyanye nubuzima
Njyewe ndwaye Diabete ariko ntiramara igihe kuko nayinsanzemo 02/03/2021
UBUSABE
Nasabaga ko mwamfasha kumenya uburyo by’imirire (Régime) butuma isukari irazamuka kuko ubu ndarya igitoki n’Ubunyobwa gusa kuva icyo gihe navuze haruguru . nagerageje kurya ibihaza ariko nkabona birayizamura kandi ndabona hano muvuga ko umurwayi wa Diabete abiriye ntakibazo. Nasabaga ko mwangira inama
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
Muraho mbanje kubashimira cyane kuba mudufasha cyane kubijyanye nubuzima
Njyewe ndwaye Diabete ariko ntiramara igihe kuko nayinsanzemo 02/03/2021
UBUSABE
Nasabaga ko mwamfasha kumenya uburyo by’imirire (Régime) butuma isukari izamuka kuko ubu ndarya igitoki n’Ubunyobwa gusa kuva icyo gihe navuze haruguru . nagerageje kurya ibihaza ariko nkabona birayizamura kandi ndabona hano muvuga ko umurwayi wa Diabete abiriye ntakibazo. Nasabaga ko mwangira inama
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
[…] kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu […]
[…] buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu […]
[…] mu maraso bityo zikaba ari nziza mu gufasha abarwaye diyabete kuko ziringaniza igipimo cya insulin na […]
[…] Uyu musemburo twabonye akamaro kawo mu kuringaniza isukari mu maraso, ushobora kubisoma hano https://umutihealth.com/umusemburo-wa-insuline/ […]
[…] kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu […]
[…] niyo umubiri wacu ubyazamo ingufu ukoresha. Ariko iyo uri mu nzira zo kurwara diyabete, bituma insulin ihangana bityo umubiri ntubashe gukoresha isukari ngo uyihinduremo ingufu ukeneye. Ibyo bitera […]
[…] insulin nyinshi bikaba byatera ikibazo cyo kugira isukari nke mu […]
[…] na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubiri wawe udakoresha insulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara […]
[…] si byiza kubirya. Fibres nyinshi zirimo ni ingenzi cyane mu kugabanya cholesterol no gutuma umusemburo wa insuline ukora neza. Vitamini C irimo ifasha kandi gukuraho ikibazo cy’igogorwa rikorwa […]
[…] zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi […]