Ku babashije kwiga umubiri w’umuntu bazi ko hari imisemburo abagabo n’abagore bose bagira ariko ikaba itaba ku rugero rungana. Abagore bagira estrogen na progesterone ku gipimo cyo hejuru bakanagira umusemburo wa testosterone ku gipimo cyo hasi cyane. Abagabo nabo bagira testosterone ku gipimo cyo hejuru na estrogen na progesterone ku gipimo cyo hasi.
Nyamara ntihakunze kuvugwa iyo misemburo iba ari micye icyo imariye abayigira, kuko nubwo ari micye ntibereye mu mubiri ubusa.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri progesterone ku bagabo. Uyu musemburo ugira uruhare runini mu mikorere ya testosterone ndetse kugabanyuka kwawo bituma estrogen yigaragaza cyane.
Akamaro ka progesterone ku bagabo
Iyo ufite igipimo cya progesterone gihagije mu mubiri bigufasha ibikurikira:
- Birwanya ibimenyetso bya depression
- Biringaniza isukari yo mu maraso bikarinda diyabete
- Bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima
- Birinda kanseri
- Bigabanya ibyago byo kurwara amagufa
Kuba ifasha kuringaniza isukari benshi bashobora kutabimenya cyangwa ntibabyiteho bakazabyibuka amazi yarenze inkombe bamaze kurwara diyabete. Kubura uyu musemburo kandi bishobora kugira ingaruka ku gusinzira.
Ibimenyetso by’uko progesterone yabaye nkeya ku bagabo
Nubwo n’ubusanzwe uyu musemburo utaba ari mwinshi ariko hari igihe na wa wundi mucye ugabanyuka.
Iyo yagabanyutse rero bigaragazwa n’ibi bimenyetso bikurikira:
- Umushiha n’umunabi
- Kubyimba kwa porositate
- Guhorana umunaniro
- Ibibazo mu gutera akabariro
Iyo estrogen iri kuganza testosterone kandi naho bitera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate n’ibibazo byo kudashyukwa. Niba ibi bimenyetso uri kubyibonaho ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.
Ingaruka iyo yabaye nyinshi
Niba muganga agusabye gufata inyongera za progesterone usabwa kutarenza igipimo yagutegetse kuko nabyo bigira ingaruka zitari nziza dore ko uko yiyongera ariko na estrogen izamuka kugirango biringanire.
Zimwe mu ngaruka z’ubwinshi bwayo twavuga:
- Umubyibuho ukabije
- Kunanirwa cyane bidasanzwe
- Kuribwa mu ngingo
- Kugira insulin nyinshi bikaba byatera ikibazo cyo kugira isukari nke mu mubiri
- Kubyimbirwa
Niyo mpamvu mbere yo kugira inyongera yose ufata usabwa kuba wayandikiwe na muganga ubyemerewe kandi ukubahiriza amabwiriza yaguhaye.