Umwenya ikirungo ariko ukanaba umuti gakondo 

4
44701

Umwe mu miti gakondo nyamara abenshi tutazi, ni umwenya. Ahenshi urimeza uretse nk’ahantu mu cyaro hari abakecuru usanga mu gikari barawuteye.

Uretse kuba umuti, abenshi tuwukoresha nk’ikirungo mu cyayi kuko utuma cyongera icyanga ndetse n’impumuro, gusa burya ntibigarukira aho kuko ufatiye runini ubuzima bwacu nk’uko tugiye kubibona.

Akamaro ku buzima 

  • Umwenya ababyeyi bawukoresha bavura inkorora abana. Nibyo koko uyu ni umuti w’inkorora n’ibicurane. Gusa ku mwana utaratangira kurya ntibyemewe kumuha Imiti y’ibyatsi (ni kimwe nuko wamugaburira). Uhekenya amababi ukamira amazi cyangwa ugakora icyayi cyawo. Ntuvura abana gusa, n’abakuru barakira.
  • Ku bagabo kimwe n’abagore ni umuti wongera iruba (ubushake bwo gutera akabariro).
  • Uyu ni umuti urinda imitsi ukanatuma ubwonko bukora neza.
  • Amavuta awuvuyemo yica mikorobi nyinshi ndetse ubushakashatsi bwerekanye ko anarinda malaria.
  •  Kuwutera hafi y’urugo bikumira imibu n’udusimba duto twatera indwara.
Icyayi cyawo ni cyiza. Abagande bacyita Mujaja tea
  •  Urwanya guhitwa niyo haba hazamo amaraso ukawukoresha gatatu ku munsi birakira (mu gihe bitatewe na amibe)
  •  Ni umuti uzimya umuriro ukanavura umutwe.
  • Urinda ukanavura kuruka n’isesemi.
  •  Kuwunywa birinda umwijima kwangirika kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri.
  •  Ni umuti mwiza w’igifu kirimo ibisebe. Ucanira ibibabi n’imizi mu mazi ukanywa agakombe kabiri ku munsi.
  • Erega unahumuza icyayi!!!!

Icyitonderwa: 



Iyo ukoresheje ibibabi byinshi wumva birura. Si byiza rero.
Ibice byose kandi birakoreshwa yaba imizi, amababi n’imbuto.

Kuki mu karima k’igikoni utateramo umwenya?

4 COMMENTS

  1. Murakoze cyane kuri iyi nkuru mwakoze ku gati k’Umwenya.
    Nagirango mumfashe kumenya kuri ibi bikurikira:

    * Akenshi mu gihe cy’imvura ibiti n’ibyatsi biba bimeze neza kandi bifite amababi menshi,ariko mu gihe cy’izuba bikagabanuka ndetse bikanabura. Ese birashoboka kuba umuntu yasarura Ibyo bice bicyenerwa mwavuze by’Umwenya, bikanikwa , bigasebwa ubundi bigakoreshwa nk’agafu gasanzwe? Ese iyo fu yaba ifite propriétés zimwe nk’iziboneka mu mwenya mubisi?

    * Mwazadukorera ubushakashatsi ku gati bita Umudarasini( Romarin) ndetse na Capsine

    Murakoze

  2. @Gregoire:

    1. Birashoboka rwose ko wahunika ibice by’ikimera kandi kigakomeza kugira kamaro, gusa hari bimwe utakaza mu ntungamubiri kubera izuba bitewe nuko izo ntungamubiri zangizwa n’izuba cyane cyane nka za Vitamine gusa iyo wabigenje neza rwose ukomeza kukugirira kamaro.