Ese urukundo n’amarangamutima bitandukaniye hehe?

0
5513

Bijya  bigorana kuri bamwe kumenya itandukaniro hagati y’urukundo n’amarangamutima ushobora kugaragariza umuntu. Nubwo urukundo narwo ubwarwo ari ubwoko bumwe bw’amarangamutima ariko rwo rutandukanye n’amarangamutima muri rusange.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga isano iri hagati y’urukundo n’amarangamutima tunerekane aho bitandukaniye, byagufasha kutazongera kubyitiranya dore ko ubona umuntu rimwe ukamubwira ko wamukunze nyamara nyuma y’ukwezi ugasanga ntukinibuka izina rye.

 

Urukundo n’amarangamutima

 

  1. Amarangamutima

Twese bitubaho kubona umuntu ukumva muri wowe uramukunze. Uko kumva umukunze ako kanya mu by’ukuri ntabwo byo ari rwo rukundo ahubwo ni amarangamutima. Uzasanga kugirango uwo muntu wumve muri wowe umukunze hari ikintu runaka kuri we kizaba cyagukuruye. Ushobora kuba wagiye mu kiliziya nuko umwe mu baririmbyi ukanezezwa n’uburyo ari kuririmba, ijwi rye se cyangwa ibimenyetso akoresha.

Ushobora kujya mu kabari nuko uwakwakiriye uburyo yakwitwayeho, yakwakiriye se, byahuza n’uko wifuza ukumva umugiriye amarangamutima.

Umukozi mukorana ashobora kuza yambaye uko adasanzwe yambara cyangwa akakwitwaraho uko Atari asanzwe akwitwaraho nuko bikamugukururiraho.

Izi ni zimwe mu ngero zerekana amarangamutima dushobora rimwe na rimwe kwita urukundo.

Muri macye amarangamutima aza ako kanya kandi agira ikintu runaka cyaba gito cyangwa kinini kiyabyutsa.

Gusa amarangamutima burya niyo abyara urukundo

2. Urukundo

Ya marangamutima rero ntabwo tuyagaragaza mu buryo bumwe. Hari uyagira akayapfukirana cyane cyane iyo uwo yayagiriye abona ntaho bahurira. Hari n’uyagira akayagaragariza uwo yayagiriye. Uyu rero wagiriwe amarangamutima niwe ushobora gutuma abyara urukundo cyangwa se akagumya kuba amarangamutima gusa.

Akenshi amarangamutima agendana n’ibyo wowe wifuza kandi ukunda. Uwo wayagiriye iyo mufite ibyo muhuza bituma iminsi ya mbere itabagora dore ko muba musangiye byinshi. Iyi minsi ya mbere y’urukundo niyo iryoha ku bantu bose kuko muba muhararanye. Gusohokana, guhana impano, guhamagarana kenshi, n’ibindi binyuranye byo kubagarira urukundo nibyo byiharira amasaha yanyu menshi.

Aha muba mwumva nta cyabatanya ndetse urukundo rwanyu nta kizarurangiza.

Nyamara benshi kubera kutamenya urukundo icyo ari cyo birangira icyari urukundo gihindutsemo kwicuza no kubabara.

Iyo wakunze uba wumva nta cyabatandukanya

Kubera iki?

Kuko urukundo Atari amarangamutima gusa.

Uwo ukunda umuhitamo mu gihe amarangamutima adahitamo. Nubwo bavuga ngo urukundo rujya aho rushatse, burya ni amarangamutima ajya aho ashatse noneho wowe ugahitamo kuyarekerayo cyangwa kuyakurayo. Urukundo rwo rusaba kwitanga n’umwanya no kwibaza icyo wakora ngo ntirurangire.

Akazi gakomeye mu rukundo gatangira iyo wiyemeje gukunda uwo muntu. Gufuha biraza, kubura amahoro kuko utazi aho ari n’amakuru ye bikiyongera, kwifuza ko yakuba hafi bikaza.

Ikosa benshi bakora ni ugushaka ko uwo ukunda aba uko ushaka, aba nkawe. Ntibishoboka. Urukundo rureba ibyiza by’uwo ukunda gusa niyo cyaba ari kimwe, nicyo witaho kuruta kureba amakosa ye, niyo yaba igihumbi. Ibuka ko wamukunze kuko ubihisemo, si uko wabitegetswe. Nubwo yaba ariwe wagusabye ko mukundana nta gahato washyizweho. Muri benshi babyifuzaga niwe gusa wemeye ko muba mu rukundo. Kwakira uwo ukunda uko ari niryo shingiro nyaryo ry’urukundo. Uko agukunda nibyo bizatuma we ubwe, ayibwirije agerageza kwisanisha n’uko uri cyangwa ushaka naho wowe ntacyo wakora ngo umuhindure. Kumubwira ibyo udakunda birahagije, ahasigaye we azifatira umwanzuro w’uko abyitwaramo.

Niba mu mibanire yanyu hari ikitagenda neza, aho kureba icyo mugenzi wawe atagukorera ahubwo reba wowe icyo ukwiye kumukorera. Dusabwa kutabera ikigeragezo abadukunda ahubwo tukababera inkingi.

urukundo nyarukundo ntirushira no mu bihe bibi rurakomeza

Ese ubundi kuki ari we nkunda? Iki kibazo jya ucyibaza igihe cyose habaye kutumvikana ku kintu runaka hagati yanyu, bizagufasha kubisohokamo neza. Kuba ari we ukunda na we akaba ari wowe akunda, ni uko mwabihisemo, mwabyiyemeje. Ntibikwiye gusozwa n’intonganya no kubwirana amagambo akomeretsa no gushyira hanze ibyari amabanga y’urukundo rwanyu. Iyo bibaye byerekana ko mwakomeje kuzamura amarangamutima ntimuzamure urukundo.

Gukururwa n’ikimero, imyitwarire mu buriri, ni zimwe mu ngero zo gushyira imbere amarangamutima kurenza urukundo kandi akenshi birangira nabi.

Urukundo ni amahitamo. Duhitamo kureba ibyiza gusa, tukirengagiza ibibi, tugashaka ibyo tugomba kandi dukwiye gukorera uwo dukunda kandi tukibuka ko uwo twahisemo, tumukunda. Ibyo kubishyira imbere ni rwo rukundo kandi guharanira ko bikomeza gutyo niko kuguma mu rukundo.