Utubara tw’umukara mu maso dukunda kuza cyane igihe umuntu yazanye ibiheri mu maso tubangamira benshi ndetse bagashakisha imiti ishoboka yose yatuma tugenda, tukava ku ruhu.
Inkuru nziza tugufitiye ni uko ushobora kuturwanya mu buryo bworoshye kandi bwizewe, uruhu rwawe rugasubirana itoto.
Ni iki gitera utubara tw’umukara ku ruhu?
Utu tubara dushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, bimwe mubyo twavuga:
- Ikorwa rirenze irikenewe ry’umusemburo wa melanine utuma uruhu rugira ibara ry’umukara
- Kumara igihe kinini ku zuba ryinshi
- Imisemburo itaringaniye neza ku rugero rukwiye
- Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe
- Kuba hari vitamini ubura mu mubiri
- Kudasinzira bihagije
- Kuba ufite stress nyinshi
Utu tubara tuvurwa gute?
Utubara tw’umukara mu maso hari imiti itandukanye ikoreshwa mu kudukuraho, yaba ikozwe mu bwoko bwa aside cg se kwibagisha hakoreshejwe laseri.
Si ibi gusa, kuko hari n’imiti ushobora kwikorera mu rugo ikaba yakuraho utu tubara cg ibindi bishobora guhindura nabi uruhu rwawe.
Dore imiti ushobora kwikorera ikagufasha gukuraho utubara tw’umukara mu maso
-
Umutobe w’indimu
Indimu zikize kuri vitamin C , ishobora gukuraho utu tubara no gukesha uruhu.
Ukoreshwa ute?
- Fata umutobe w’indimu uwukamurire mu kantu keza (agakombe cg akarahuri)
- Hanyuma ufate ipamba cg agatambaro gasukuye neza ukozemo, nuko ugende usiga ahari twa tubara
- Tegereza hamare kumuka neza, hanyuma wogemo n’amazi akonje
- Ushobora kubikora mu gihe kingana n’ibyumweru 2 kugira ngo umusaruro ube ugaragaye
Niba ufite uruhu rworoshye cyane cg rukunda gutumba cyane, uyu mutobe w’indimu uzawuvange n’amazi macye hanyuma ubone kuwukoresha.
ICYITONDERWA: Umutobe w’indimu ntugomba kuwukoresha mu gihe hari igisebe kigaragara aho uri gusiga, ikindi ugomba kwirinda kujya ku zuba mu gihe wisize uyu mutobe kuko bishobora gutuma imirasire y’izuba ikubabaza.

-
Ipapayi
Ipapayi ibamo enzymes zitwa papain, zifasha mu gukesha no gukuraho utuntu tw’umukara tuza ku ruhu, papain ifasha uruhu no gukuraho uturemangingo dushaje tuba turi ku ruhu, nuko rugahorana itoto. Uyu musemburo ufasha kandi mu gusukura uruhu, unarinda kwangirika gushobora guterwa n’imirasire y’izuba.
Uko ikoreshwa:
- Fata ipapayi yeze neza usige uruvange rwayo ku ruhu, imareho byibuze iminota 30, hanyuma woge mu maso. Ushobora kubikora inshuro 3 kugeza kuri 4 mu cyumweru
- Ubundi buryo; ushobora gufata ipapayi iteze neza ukongeramo umutobe w’indimu, hanyuma ukagenda usigiriza kuri twa tubara, ukabireka bikamara iminots 15 mbere yo kubikuraho woze amazi. Ibi wabikora 2 mu cyumweru.
Papain ifasha uruhu kwiyuburura no guhorana itoto -
Igikakarubamba
Igikakarubamba gifite ubushobozi butandukanye bwo kuvura indwara, kikaba umuti mwiza ku ndwara z’uruhu no gukuraho utu tubara mu maso. Umushongi w’igikakarubamba urimo ibinyabutabire; polysaccharides zifasha uruhu kwiyuburura, kurwanya inkovu, gukesha uruhu no kurwanya utubara tw’umukara ku ruhu.
Uko gikoreshwa:
- Fata umushongi w’igikakarubamba (ushobora kuboneka ukase ikibabi), ugende usigiriza kuri twa tubara ku ruhu
- Ukoresheje intoki zawe, genda usigiriza byibuze iminota 5.
- Hanyuma birekereho iminota hagati ya 15 na 25, hanyuma woge mu maso n’amazi y’akazuyazi. Ushobora kubikora rimwe cg 2 mu cyumweru.
Umushongi w’igikakarubamba urinda uruhu, ukanafasha gukuraho utubara tw’umukara -
Umutobe w’igitunguru gitukura
Umutobe w’igitunguru ushobora kuwubona wifashije ibyuma byabugenewe bikamura nka blender, juicer cg ubundi buryo wawubonamo.
Uko ukoreshwa:
- Fata ipamba cg agatambaro gasukuye neza ugakoze muri wa mutobe, ugende usigiriza aharwaye nurangiza ubireke byume
- Ubundi buryo; ushobora gufata ikiyiko kimwe cy’uyu mutobe n’ibiyiko 2 by’ubuki hanyuma ugasiga ahari ayo mabara, ukabirekeraho iminota byibuze 20 cg 30 mbere yo koga amazi y’akazuyazi.
Icyitonderwa: niba ufite uruhu rukunda kuzana ibimeze nk’amavuta byinshi, ushobora kongeramo vinegre cg umutobe w’indimu muri uru ruvange

-
Icyinzari
Icyinzari nacyo ni umuti mwiza cyane mu gukesha uruhu no gukuraho utubara tw’umukara ku ruhu rwawe. Gifasha mu gusukura izo nenge zose, yaba iziterwa n’izuba cg imyaka.
Uko gikoreshwa:
- Fata uruvange rufashe rw’utuyiko 2 tw’icyinzari n’amata macye wongeremo umutobe w’indimu
- Bisige ahari utu tubara tw’umukara
- Birekereho byibuze iminota 10, hanyuma wogemo n’amazi ashyushye

Iby’ingenzi ukwiye kumenya mu kwita ku isura
- Utubara tw’umukara mu maso cg utundi tuza mu maso kimwe no guhindura ibara ry’uruhu bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye, ni ngombwa kugana muganga w’uruhu igihe ubona tumaze igihe kirekire cg bigenda byiyongera.
- Ntugomba gukoresha ibi byose twavuze cg ibindi mu gihe utwo duheri tugaragaramo ibisebe
- Ntugakoreshe ibirungo (make-up) byinshi byuzuyemo ibinyabutabire ku ruhu rwawe
- Ibuka buri joro gukuraho ibirungo, woga mu maso neza mbere yo kuryama.
- Rinda uruhu rwawe izuba rikabije wambara amataratara yagenewe kurinda izuba
- Siga mu maso amavuta arinda uruhu gukanyarara.
- Ugomba kurya indyo yuzuye irimo vitamin n’imyunyungugu ihagije, ifasha uruhu kumererwa neza
- Kunywa amazi ahagije buri munsi ni ingenzi mu kugira uruhu rwiza kandi rutoshye.