Agasabo k’indurwe ni inyama ntoya cyane iherereye umunsi y’umwijima (bisa n’ibifatanye) mu ruhande rw’iburyo hejuru y’inda. Ni agafuka gashinzwe kunyuramo indurwe ijya mu gifu igafasha mu igogorwa. Aka gafuka rero kajya karwara kubamo utubuye dushobora kuba duto na twinshi (hari uwo babaze bakuramo 80) cyangwa se kakaba akabuye kanini kamwe nkuko twanaba twinshi.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga igitera utwo tubuye, ibimenyetso by’udufite, uko bivurwa n’uko wabyirinda.
Ni iki gitera utubuye mu gasabo k’indurwe?

Nkuko ikinyamakuru Harvard Health Publications, kibivuga 80% by’utu tubuye ni cholesterol naho 20% tuba tugizwe na bilirubin ndetse n’imyunyu irimo kalisiyumu.
-
Cholesterol nyinshi mu ndurwe
Iyo mu ndurwe harimo cholesterol nyinshi utu tubuye tuba dusa n’umuhondo. Utu tubuye tukaba duterwa nuko umwijima wawe ukora cholesterol nyinshi ku buryo indurwe ufite itabasha kuyikoresha yose noneho igahinduka utubuye
-
Kugira bilirubin nyinshi mu ndurwe
Iyo umwijima uri gushwanyaguza insoro zitukura zishaje hakorwa bilirubin. Nyamara hari igihe iyi bilirubin iba nyinshi bitewe n’uko umwijima urwaye cyangwa se ufite ikindi kibazo cyangwa se insoro zitukura zikoze nabi. Iki gihe bilirubin ihindukamo utubuye dusa umukara cyangwa se tw’ikigina cyijimye.

-
Kwibika kw’indurwe
Ubusanzwe agasabo k’indurwe ntikayibika ahubwo niho inyura ijya mu gifu. Rimwe na rimwe rero hari gihe iyi ndurwe iba nyinshi ikibika muri aka gafuka nayo ikaza kwiyegeranya igahindukamo utubuye.
Iyi ndwara irangwa n’iki?
Utu tubuye ubusanzwe ubwatwo ntidutera uburibwe kuko ubushakashatsi bugaragaza ko 80% baba badufite ahubwo iyo twafunze inzira inyuramo indurwe niho umuntu aribwa mu gice nyine umwijima uherereyemo aricyo cyo hejuru iburyo y’inda ahagana hasi y’imbavu. Ibindi bimenyetso birimo:

Rimwe na rimwe iyo bitinze bitavuwe umuntu abona ibindi bimenyetso harimo:
- Uburibwe bukabije mu gifu hejuru cyangwa hagati iburyo
- Umuriro no gutengurwa
- Ikizibakanwa
- Isesemi no kuruka
Ibi bimenyetso niba bije byose bikamara isaha cyangwa 2 bitarahagarara usabwa kujya kwa muganga byihuse.
Ibindi biterwa no kutavurwa harimo
- Jaundice
- Ubwandu bw’agasabo k’indurwe hajemo mikorobe
- Kanseri y’agasabo k’indurwe
- Ubwandu bw’amaraso
- Kubyimba kw’impindura
Abafite ibyago byinshi
Nubwo iyi ndwara ntawe itafata ariko hari ababa bafite ibyago byinshi byo kuyirwara. Muri bo twavuga:
- Ababyibushye bikabije
- Abagore bayirwara kurenza abagabo
- Kurya ibitarimo fibre n’ibirimo cholesterol nyinshi
- Kuba urwaye umwijima
- Kuba utwite
- Kuba ufite imyaka hejuru ya 60
- Kuba mu muryango harimo uwayirwaye
- Kuba ufata imiti irimo estrogen nyinshi
- Kuba urwaye diyabete
- Kubyibuha byihuse mu gihe gito
- Kuba ufata imiti irwanya cholesterol
Ni gute iyi ndwara ivurwa
Akenshi mu gihe utaribwa ntiwanamenya ko urwaye keretse ubonye ibindi bimenyetso kandi hari igihe utu tubuye tuba ari duto cyane tugasohoka cyangwa tukayenga.
Uburyo bwihuse kandi bwiza bwo kuvura ni ukubaga utu tubuye tugakurwamo kandi iyo bikozwe gutya ntitugaruka.

Hari ubundi buryo bwo guhabwa imiti ituma tuyenga ariko usabwa kuyifata imyaka kandi iyo uyihagaritse hari ibyago byinshi ko twongera kugaruka.
Ni gute nakirinda iyi ndwara
Nkuko twabonye ibitera iyi ndwara ikintu gifasha mu kuyirinda ni uguhindura imirire
- Gira ibiro bijyanye n’uko ureshya
- Fata ifunguro rikungahaye ku mboga n’imbuto
- Kora siporo ihagije
- Gabanya ibyo kurya birimo ibinure byinshi cyane cyane inyama zitukura n’amafiriti ahubwo wongere ibirimo fibres
- Nywa amazi ahagije byibuze litiro 2 ku munsi
- Aho kurya byinshi inshuro nkeya warya bicye inshuro nyinshi
- Irinde ibyo kunywa bishyirwamo amasukari, ikawa nyinshi, ndetse ugabanye n’ibikomoka ku mata birimo amavuta menshi (harimo n’ikivuguto)
- Niba ushaka kugabanya ibiro bikore buhoro buhoro byibuze ikiro kimwe mu cyumweru kuko gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito nabyo byatera ikibazo