Vanilla ikirungo kiboneka kivuye mu misogwe y’igihingwa nacyo cyitwa gutyo, kikaba igiti kirandaranda. Imisogwe isarurwa yeze neza ariko itariyasa ngo isaduke kuko haba hakenewe ibizavamo mu misogwe imbere.
Iboneka mu buryo bunyuranye aho ishobora gukoreshwa ari ifu, umushongi, ishobora no gukoreshwa ari imisogwe uko yakabaye, ndetse inakoreshwa nk’isukari ari nabwo buryo tumenyereye kuyibonamo (sucre vanille).
Vanilla ikoreshwa mu bintu binyuranye cyane cyane mu nganda zikora imigati, keke na ice cream aho ivangwa mu isukari isanzwe. Si aho gusa ariko ikoreshwa kuko inakoreshwa nk’ikirungo mu buryo bunyuranye.

Igitangaje rero ni uko uretse kuba ikirungo ari n’umuti uvura ibintu byinshi kandi binyuranye nkuko tugiye kubibona.
Vanilla ibamo iki?
Ibonekamo ibinyabutabire binyuranye aho iby’ingenzi ari vanillin na alukolo zinyuranye.
Harimo kandi vitamini B1,B2, B3, B5 na B6.
Tuzasangamo imyunyungugu itandukanye nka potassium, calcium, magnesium, ubutare, zinc na manganese.
Akamaro ka vanilla ku buzima
Umutima
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikinyabutabire cy’ingenzi muri vanilla aricyo vanillin kigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Birazwi ko iyi cholesterol mbi ari isoko y’ indwara zinyuranye z’umutima. Rero ni ingenzi ku bantu bafite ibyago byo kugira cholesterol mbi nyinshi muri bo kuko uretse kuyigabanya bizanabarinda kurwara indwara z’umutima zinyuranye hamwe na za rubagimpande kimwe no kwipfundika kw’amaraso.
Kongera ubudahangarwa
Ikungahaye mu birwanya uburozi mu mubiri bityo ikaba ingenzi mu kongerera umubiri ingufu zo gukira vuba iyo urwaye. Mu gihe wakomeretse, urwaye se, kuyikoresha bizafatanya n’imiti maze ukire vuba kandi neza.
Kurinda kanseri
Ikintu cy’ingenzi ibirwanya uburozi mu mubiri bikora ni ugusohora muri wo ibyatera kanseri. Vanillin twabonye hejuru uretse kurwanya kanseri inafasha umubiri guhangana n’indwara za karande.
Kurwanya kubyimbirwa
Kuva na kera yagiye ikoreshwa mu koroshya no kuvura kubyimbirwa bijyana no kubabara. By’umwihariko ku banywa inzoga cyane, irinda umwijima wabo kuba wabyimba dore ko inzoga ari kimwe mu biwutera kubyimba. Si ibyo gusa kuko bizakurinda indwara zo kubyimbirwa nka goûte, rubagimpande, n’izindi ndwara zinyuranye zitera kubyimbirwa.

Imisatsi ikomeye
Hari amavuta amwe na mwe yo mu musatsi uzasanga yanditseho ko harimo vanilla. Gukoresha amavuta irimo bizagufasha kongera kugira imisatsi ikomeye ndetse ntigajye gupfukagurika.
Kurinda ibishishi mu maso
Ku bantu bahorana ibiheri mu maso bidakira bagahora bameze nk’abari mu rugamba batizeye gutsinda, uyu ni umuti udahenze. Vanilla ntivura ibiheri gusa kuko inakuraho bagiteri ndetse irinda ko haza inkovu aho ibiheri byavuye.
Irwanya kwiheba no kwigunga
Mu buvuzi bwo kwiyuka, uyu ni umuti mwiza mu guhangana no kwiheba. Ushobora gukoresha amavuta yayo ukayacanira mu mazi ukiyuka cyangwa ugakoresha imisogwe nayo ukayicanira mu mazi ukiyuka. Uzavamo waruhutse mu mutwe.
Ifasha mu gutakaza ibiro
Vanilla ituma utagira icyifuzo cyo kurya kuko itera igihagisha. Ibi rero nibyo bituma kuyikoresha kenshi bizatuma ugabanya ibyo waryaga bityo ibiro bigabanyuke. Ikindi kandi izatuma umubiri ukoresha ingufu wari wifitemo bityo ibinure bitwikwe; aribyo bizagabanya ibiro.
Ivura indwara zo mu buhumekero
Mu gihe uri guhangana n’inkorora, ibicurane, kuyivanga mu mazi ashyushye ukanywa bizagufasha. Bizatuma igikororwa cyoroha no mu gatuza horohe kandi hakire vuba cyane.
Vanilla ni nziza mu igogorwa
Uretse kuba izagufasha mu gutuma ibyo wariye bigogorwa neza, kandi izakurinda isesemi ishobora guterwa n’imikorere mibi y’igifu, gutumba no gutura ubwangati, impiswi no kuribwa mu nda nyuma yo kurya.

Vanilla ikoreshwa ite?
Akenshi ikoreshwa nk’ikirungo mu migati, keke, ice cream na shokola, gusa ushobora no kuyivanga mu mazi ashyushye ukanywa.
Kuyicanira mu mazi yo kwiyuka, aho ushobora gukoresha ifu yayo, umushongi cyangwa isukari iyikomokaho.