Menya byinshi kuri vitamini A

12
6342
vitamini A

Vitamini A buri karemangingo kose kagize umubiri wa muntu karayikenera.

  • Vitamini A itumariye iki?

Akamaro kayo k’ingenzi ni ugutunganya imikurire n’uburyo uturemangingo tugenda twicagagura dukora utundi.

Inafasha kandi umubiri mu gukora insoro zera zizwi nk’abasirikare b’umubiri mu gihe umubiri ukeneye kurwanya indwara cyangwa mikorobi zawinjiyemo.

Si ibyo gusa kuko igira uruhare mu gutunganya amagufa no gutuma uturemangingo two mu mubiri imbere tugira ubuzima bwiza.

Icyo tutakibagirwa kuvuga nuko iyi vitamini ari ingenzi mu gutuma amaso yacu akora neza, ndetse ikaturinda kutabasha kubona neza iyo bwije.

Gusa abanywi b’itabi bagomba kwitondera gufata inyongera zirimo beta-carotene nyinshi (ariyo izwiho gufasha vitamini A), kuko bishobora kubongerera ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, ariko bafashe igipimo gikwiriye nta kibazo.

  • Vitamini A iboneka he?

Iboneka mu biribwa byaba ibimera cyangwa ibikomoka ku matungo.

Mu bimera aho tuyibona h’ingenzi ni mu mbuto nka pome, amacunga, watermelon, avoka, n’imyembe.
Mu mboga tuyibona mu bitonore, urunyogwe, karoti, epinari, ubushaza bwumye na broccoli (ubwoko bumwe bw’amashu). Iboneka kandi mu nyanya, ibirayi na poivron. Inaboneka kandi mu ngano.

Mu bikomoka ku matungo iboneka mu magi, inyama y’inka n’iy’inkoko, amafi n’ibindi biva mu nyanja nk’injanga, no mu mata n’ibiyakomokaho.

Bimwe mu byo kurya tuyisangamo
  • Icyitonderwa

Nubwo bidakunze kubaho ko yarenga urugero mu mubiri, ariko ku bantu bakunda kurya amafi cyane kimwe n’abafata imiti yongera iyi vitamini mu mubiri, bashobora kuyigira irenze iyo umubiri ukeneye. Iyo yabaye nyinshi birangwa no kuruka n’isesemi, isereri, kuribwa umutwe no kureba ibicyezicyezi.

Si ibyo gusa kuko hari n’igihe uwo iyi vitamini yabanye nyinshi agira ibimeze nk’uburakari butunguranye kandi nta mpamvu ibuteye. Ingaruka zindi ni ukudakura neza kw’amagufa, kumagara umubiri no kurwara umwera, hamwe no kurwara amagufa.

Umujinya udasanzwe no kwivumbura bishobora guterwa n’iyi vitamini yarenze igipimo

Imirire mibi nko kutarya imbuto n’imboga niyo mpamvu y’ingenzi itera kugabanuka cyangwa kubura kwayo.

Bikunze kuba ku bana batabona imfashabere ihagije. Iyo bibaye, birangwa no kutabasha kubona neza cyane cyane nijoro cyangwa kutabona bya burundu. Binagabanya ubudahangarwa bw’umubiri bityo indwara z’ubuhumekero, kudakura neza, guhitwa bitewe na mikorobi, no kutabasha gukira vuba, bikibasira uwayibuze.

Kuyibura bishobora guteza ubuhumyi

Iyo bibaye rero nta kindi gikorwa uretse guha umurwayi imiti iyimwongerera no guhabwa indyo yuzuye agakurikiranwa umunsi ku wundi.

12 COMMENTS

  1. […] bikungahaye cyane kuri vitamin A ku bwinshi, habonekamo igera kuri 400% y’ikenerwa ku munsi. Kurya ibihaza biguha vitamin A […]