Vitamini B6 mu kukongerera akanyamuneza

0
4468

Iyi vitamini iri mu zigize itsinda rya za vitamini B. Banayita kandi pyridoxine.

Iyi vitamin iri muri za vitamin zivanga n’amazi (hydrosoluble) ikaba igirira akamaro kanyuranye umubiri wacu muri rusange. Iyi vitamin ni ngombwa kurya ifunguro ibonekamo dore ko uretse kuba ifasha mu ikorwa rya za poroteyine zinyuranye inafasha umubiri mu ikorwa rya vitamin B3 (niacin) uhereye kuri typtophan.

Akamaro kanyuranye ka vitamin B6

  • Igira akamaro mu kurinda indwara z impyiko n umutima
  • Ifasha abagore n abakobwa bababara mu mihango
  • Irinda ibiheri, ibishishi, kugira umwera, no gupfuka imisatsi
  • Ifasha urwungano rw imyakura n ubwonko gukora neza
  • Irinda kudatuza no kumva wavangiwe
  • Ifasha mu kongera umuvuduko w imikorere y umubiri
  • Iringaniza igipimo cy imisemburo mu mubiri
  • Irwanya indwara zinyuranye z’imitsi
  • Ifasha ubwonko mukongera umusemburo wa serotonin uzwi nk’umusemburo w’ibyishimo
  • Irinda ko mu mitsi y’amaraso hazamo ikimeze nk’ingese

Aho iboneka

Iboneka cyane mu bihwagari, imineke, avoka, imboga nka epinari, ibinyampeke nk ingano n umuceri n uburo
Inaboneka mu nyama cyane cyane iy’inkoko. Iboneka mu mafi n’amagi

Bimwe mu byo kurya usangamo iyi vitamini

Icyitonderwa

Iyi vitamini ntibikunze kubaho ko iba nyinshi. Icyakora ku bafata inyongera zirimo iyi vitamini bashobora kugira ikibazo mu mitsi iramutse ibaye nyinshi.
Iyo ibaye nkeya birangwa no kubyimba iminwa kandi ikanuma, kugira umwera no gusatagurika uruhu, gupfuka imisatsi n imikorere mibi y ubwonko. Binarangwa kandi no guhindura imyitwarire bijyana no kudatuza no kurakazwa n ubusa.

Hazamo kandi no kuribwa imikaya no guhorana umunaniro ndetse no kugira ibibazo biterwa no kugira amaraso macye harimo ikizungera n’isereri

Ibinini bikoze muri iyi vitamini kimwe n inyongera z amafunguro biri mu bikoreshwa bakosora ibyo bibazo.