Mperutse kwacyira muri farumasi nkoreramo kicukiro umurwayi waje angana, mbona yishimye cyane dore ko atigeze ava ku kazi ke ngo afate umwanya wo gutonda umurongo kwa muganga, kandi yangezeho afite ubutumwa bugufi muganga yamwandikiye buriho code z’imiti.
Nk’umufarumasiye nanjye nafashe code nzishyira muri systeme dukoresha yitwa babyl mpita mbona imiti muganga yamwandikiye, na ordonance ya muganga yanyoherereje, nkuko dusanzwe tubigenza nasohoye urwo rupapuro rwa muganga, muha n’ imiti bamwandikiye yose, maze agenda yishimye cyane dore ko yari anyuze kuri farumasi avuye ku kazi, atigeze ata umwanya na mucye ku murongo wo kwa muganga, kandi nta n’ amafaranga yatanze.
Dore uko wabigenza nawe mu gihe utunze telephone
Kanda *811# ugende ukurikiza amabwiriza, mu gihe waba ugize ikibazo ushobora guhamagara kuri 8111 wabona ibindi bisobanuro.
Wenda uri kwibaza ngo ni ibyo gusa? Yego ni ibyo gusa, ibindi bikurikira barakubwira ngo utegereze iminota micye, ubundi muganga agahita akwihamagarira we ubwe. Ubu buryo ministeri y’ubuzima y’u Rwanda yarabwemeye kandi abo ba baganga bavura abantu kuri telephone baremewe, bafite na experience mu kazi kuko basanzwe bavurira mu bitaro n’amavuriro atandukanye mu Rwanda hose.
Kuri ubu iyi serivisi ya babyl itangirwa ubuntu. wicikanwa rero nawe ku byiza by’ikoranabuhanga telephone yawe ishobora kukuzanira.
Hamagara kuri 8111 ku bindi bisobanuro.
Great! Ariko kuduhamagara ntabwo ari sawa kuri twese, keretse wenda habayemo akabazo katumvikana. Nkanjye sinumva ariko ndasobanukiwe, sms cg izo instructions birahagije. Bazashyirireho abashaka guhamagarwa option ya call me but atari ushaka service wese. Thanks!