Inzoga imara inyota
Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.
Inzoga itera akabaraga
Oya ntabwo itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.
Inzoga irashyushya, iyo hakonje
Oya, ntabwo ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’ aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.
Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo
Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.
Inzoga ituma utekereza neza
Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.
Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza
Oya, igituma abagabo bazinyoye bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka.
Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.
Urakoze cyane Phn Natacha. Nanjye ndi Phn nkawe. Maze gusoma inkuru yawe, ndagira nkubwire ko ntanywa inzoga utaza kugira ngo nuko ntazinywa.
1. Icyambere nuko utanga ikiboneka nk’akamaro k’inzoga warangiza ukabihakana. Mbona icyaba cyiza wabihakana wifatikije reference scientifiques zifatika. Par ex, ukavuga ngo: “Nkuko ubushakashatsi bwakozwa na …. ukorera …. bwagaragaje ko ……” ibyo bituma abona ko utahakanye ugendeye ku marangamutima yawe.
2. icya kabiri; ese hari ibyiza byazo? niba bihari wari kubigaragaza then ugakora comparaison risques/benefices zazo noneho uzinywa agahitamo..
Ndangije ngushimira kubwa initiative nziza yo kwigisha abanyarwanda mu rurimi bumva.
Ntabwo mbyemeye,haribyo nakwemera ariko 80% sinabyemera,kuki se abantu baba ahantu hakonja bazinywa cyane?
Kuki se hari abakora viol bazinyweye nuko baba batekereje,kuki se iyo bazinyweye bamwe batarangiza ibyo ndabihakanye biduhe ugaragaza proof zuko byideforma bitari ibyo ibyo nawe ibitekerezo byawe.