Guhumeka ni ukwinjiza umwuka tuzi nka oxygene (soma ogisijeni) (O2) ugasohora uwitwa gaz carbonique (soma gazi karubonike) (CO2). Ibi bibera mu mazuru kuko niyo yakorewe kunyuramo umwuka uhumeka kandi arimo n’ubwoya bugenewe gutangira imyanda iza muri wa mwuka.
Nubwo rimwe na rimwe nk’iyo turi kwahagira cyangwa turwaye ibicurane usanga duhumekera mu kanwa, nyamara ni amakosa tuba dukoze iyo bikozwe umwanya munini. Kuko uko mu kanwa hakoze siko mu mazuru hakoze kandi guhumekera mu kanwa byongera ibyago byo kuba warwara isundwe, indwara yo kunuka mu gihanga, ndetse no kugira mu kanwa hahora humagaye.
Ese guhumeka bigenda bite, bimaze iki?
Ibimera nibyo biduha umwuka duhumeka. Rero dukoresheje amazuru yacu, wa mwuka urinjira ukagera mu bihaha.

Iyo ugezeyo uhura n’amaraso aba avuye mu mubiri aje gutunganyirizwa mu bihaha nuko hakabaho icyo twakita nk’igurana maze ahari hari wa mwuka wa CO2 hagasimburwa na O2.
Iyo birangiye amaraso arimo O2 akwirakwizwa mu mubiri nuko ya O2 igahura n’intungamubiri ziba zavuye mu byo twariye cyangwa twanyoye icyo gihe biba biri mu ishusho y’isukari (C6H12O6). Nuko ya sukari igakorana n’uwo mwuka maze bigatanga imbaraga zituma umubiri wacu ukomeza gukora, tugakomeza kuba bazima.
Mu butabire (chimie/chemistry) tubyerekana dutya:
C6H12O6+6O2 ->6H2O+6CO2+Energy

Ziriya mbaraga rero niwo musaruro wa mbere wo guhumeka. Ibindi tubifata nk’imyanda kuko iriya CO2 irasohoka mu gusohora umwuka uhumeka.
Muri macye;
- Nta bimera, nta guhumeka
- Iyo tudahumetse, nta mbaraga
- Nta mbaraga, nta buzima
- Iyo hatari ubuzima, ni ugupfa.
RENGERA UBUZIMA BWAWE UHUMEKA UMWUKA MWIZA.
- Utera ibiti ahagukikije
- Wirinda ibyuka bihumanya ikirere
- Ureka kunywa itabi kuko ryangiza ibihaha bigufasha mu guhumeka.
- Ufungura amadirishya y’inzu ku manywa kugira ngo umwuka mwiza winjire
- Wivuza hakiri kare indwara zose zikubuza guhumeka neza
Amagara araseseka ntayorwe


















wooowww!! turabyishimiye cyane nukuri mukomeze mudufashe mugusigasira amagara
[…] gripe ukoresha iki cyayi kenshi. Kuko kizwiho gufasha mu muhogo n’utundi tubazo two mu nzira yo guhumeka. Iki cyayi kivura inkorora ndetse gituma ubasha kugira gikororwa gicika, kikabasha […]
[…] duhumeka mu munota ni igipimo cy’ingenzi dore ko impinduka muri byo byerekana ko ushobora kuba ufite […]
[…] afite oxygen nkeya, muri macye atabasha guhumeka […]
[…] ahubwo nuko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi, si uburwayi […]
[…] gace k’ubwonko kakaba ari agace kagenzura ibikorerwa mu mubiri imbere twe tutagiramo uruhare nko guhumeka, gutera k’umutima, gukora kw’igifu, n’ibindi bibaho byikoresha kugeza dushizemo umwuka. […]
[…] barwayi benshi iyo kubagwa birangiye ka gahombo kabafashaga guhumeka gakurwamo nuko bagahumeka neza. Nyamara kuri bamwe cyane cyane abari bashaje cyangwa se barembye […]