Amatunda imbuto zifasha mu mikorere myiza y’umubiri

0
15190
amatunda
Imbuto z'amatunda zikungahaye ku ntungamubiri umubiri ukenera buri munsi

Amatunda (passion fruit cg granadilla) agira amazina atandukanye bitewe n’akarere; bamwe bayita intababara, abandi bakayita maracuja, n’ayandi. Afite akamaro n’ibitunga umubiri bitandukanye bituma yitabazwa cyane mu mikorere myiza y’umubiri no kurinda indwara zitandukanye.

akamaro k'amatunda
Nubwo aya matunda atandukanye ariko yose agira imimaro imwe

Ibigize amatunda

Itunda rimwe ringana na garama 100 ni isoko y’intungamubiri zitandukanye harimo; antioxydants, vitamin zitandukanye nka A, C, na za B, imyunyungugu na fibres nyinshi. Ingano y’izi ntungamubiri mu itunda rimwe iri hejuru cyane , bituma iba rumwe mu mbuto z’ingenzi.

Akamaro k’amatunda ku mubiri

  • Uru rubuto rufatiye runini ubudahangarwa bw’umubiri, bitewe nuko amatunda akize kuri vitamin C, beta-carotene na cryptoxanthin ibi byose bikaba byongerera ingufu abasirikare b’umubiri bikanongera umubare wabo. Iyo uriye garama 100 zayo uba winjije 100% bya vitamin C umubiri wawe ucyenera ku munsi.
  • Habonekamo vitamin A iyi ikaba izwiho kurinda umubiri kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha no mu kanwa. Si ibyo gusa kuko iyi vitamin ni ingenzi mu buzima bw’amaso kuko irinda ubuhumyi cyane cyane kutareba neza iyo bwije.
  • Uru rubuto rukize kuri fibre, zizwiho gutuma ibyo twariye bigogorwa neza bikanafasha mu kwituma neza. 98% z’ibyo umubiri wawe uba ucyeneye ku munsi wabibona ugiye ufata garama 100 z’amatunda. Ibi bizakurinda impatwe (constipation), ndetse bifashe mu gusohora imyanda mu mubiri.
  • Amatunda akize kuri potasiyumu, ahubwo akagira sodium hafi ya ntayo. Ibi bituma aba imbuto z’ingenzi mu kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso no gukora nabi k’umutima. Si ibyo gusa kuko potasiyumu ituma umubiri ubasha gukoresha kalisiyumu iwurimo. Nubwo kugirango ibyo turya biryohe dukenera umunyu (ariwo sodium), si byiza kurya mwinshi. Ahubwo kurenza maracuja ku byo wariye bizafasha umubiri gukoresha sodiyumu ucyeneye, idakenewe isohoke mu nkari.
  • Amatunda afite 20% by’ubutare (fer/iron) umubiri ukeneye. Ibi bituma afasha mu kurwanya kuzungera no kubura amaraso, kuko byongera hemoglobin amaraso acyeneye. By’umwihariko ni ingenzi ku bagore batwite n’abonsa kuko baba bacyeneye ibitunga abantu 2. Si ibyo gusa kuko uretse ubutare, anakize kuri manyeziyumu, umuringa (copper/cuivre), na fosifore (phosphore). Ibi byose bifasha mu gukomera kw’amagufa no kuringaniza imyunyu-ngugu umubiri wacu ukeneye. Bizakurinda rero kuribwa n’amagufa, kubyimbirwa, kurwara goute na rubagimpande.
  • Amatunda arinda ikibazo cyo gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Arimo harman, iba mu bwoko bw’ibinyabutabire byitwa alkaloid, ikaba izwiho gutera ibitotsi. Rero mu gihe wumva wabuze ibitotsi, ufite stress, udatuje, mbere yo kuryama banza urye itunda 1, ubundi urebe ngo urasinzira neza.
  • Ubushakashatsi buheruka bwerekana ko ifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero na asima. Igishishwa cy’amatunda ntukagite. Kataguramo uduce duto duto ucanire mu mazi ubundi uhe umurwayi w’inkorora na asima. Bizafungura mu mazuru no mu gatuza ubundi babashe guhumeka neza. Ibi biterwa nuko iriya vitamin C ifasha umubiri guhangana na histamines arizo soko yo kuzahazwa na asima.
  • Potasiyumu irimo kandi ifasha mu mikorere myiza y’impyiko ndetse ku banywi b’itabi ifasha imibiri yabo gusohora uburozi buzanwa na ryo. Ku basiganwa ku maguru kandi n’abakunda siporo muri rusange ibongerera ingufu.

Amatunda aribwa ate?

Ushobora kurya iby’imbere ugata igishishwa, gusa banza uyaronge n’amazi meza kuko akenshi aho zihingwa ku bwinshi bazitera imiti. Igishishwa kandi na cyo mu gihe ugikeneye ntugite mu myanda, ukibike ahantu kuko twabonye ko kigira akamaro

Ushobora no gukoramo umutobe, wawukora wifashishije imashini zabugenewe cyangwa ugakoresha igitambaro cyiza wageneye gukora imitobe gusa, aho uzitonoreramo ugakamura, noneho uwo mutobe ukawuteka kugira ubikike igihe.

umutobe w'amatunda
Umutobe w’amatunda usibye uburyohe ugira n’intungamubiri nyinshi

Icyitonderwa

Kuko harimo amasukari anyuranye, ku barwayi ba diyabete si byiza kurya amatunda cyane

Niba wakoze umutobe nyuma y’igihe ukabona utangiye kuzaho urufuro, wumene kuko uba washaje.

Imitobe yakorewe mu nganda akenshi iba yongewemo ibindi si myiza cyane cyane ku bana bakiri bato

Niba uhisemo kuwukorera umwana, jya uvangamo utuzi kugirango ugabanye isukari.