Ibyo ugomba kumenya kuri chlorpheniramine

0
3645
chlorpheniramine

CHLORPHENIRAMINE ni umuti uba mu miti yo mu itsinda rya antihistamines, ikaba imiti ivura ubwivumbure bw’umubiri n’ibindi bijyana na bwo

Uboneka ari ibinini cyangwa umuti w’amazi unyobwa n’abana ndetse ushobora no kuboneka ari umuti uterwa mu rushinge

Uyu muti ukunze kwitwa Polaramine cyangwa Piriton

  1. Chlorpheniramine ikoreshwa ite?

Ukoreshwa unyobwa ikinini kimwe cya 4mg inshuro hagati ya ebyiri na enye ku munsi ku bantu barengeje ibiro 37. Gusa kuko ushobora gutera guhondobera, mu gihe uri mu kazi wahitamo kuwunywa kabiri ku munsi, ku manywa ntuwunywe.

Abana nabo bakoresha umuti wabagenewe bakawunywa inshuro 2 kugeza kuri 4 hagendewe ku buremere bw’indwara.

  1. Uyu muti ukoreshwa ryari?

Uyu muti ukoreshwa mu gihe cyose umubiri wawe ugaragaje ubwivumbure ku bintu binyuranye. Ibyo ni nki’nkorora n’ibicurane bitewe n’ihinduka ry’ikirere, kwishimagura cyangwa uduheri twatewe n’ibyo wariye cyangwa amavuta wisize, cyangwa se imiti uri gukoresha, ubwivumbure bw’umubiri ku ivumbi cyangwa ubwayi n’ibindi bigendanye n’ubwivumbure

Unaboneka ari umuti w’amazi uhabwa abana
  1. Ni izihe ngaruka watera?

Uyu muti ushobora gutera;

  • Guhondobera,
  • Kumagara mu kanwa,
  • Kureba ibirorirori,
  • Gususumira no kutituma.

Iyo kimwe muri ibi bibaye uhagarika umuti ukabimenyesha muganga.

  1. Ibyo kwitondera

  • Mu gihe wanyoye uyu muti si byiza gukoresha ibintu bisaba kwitonda nko gutwara ikinyabiziga, gukoresha imashini zisaba imbaraga n’ibindi.
  • Mu gihe uri kuwunywa ntugomba kunywa inzoga
  • Imiti myinshi ivura grippe uyu muti uba uvanzemo. Si byiza rero kuwunywa ngo unawuvange n’iyo miti yindi nka Coldcap, Dacold, Flucoldex, Febrilex, n’indi y’uruvange ivura grippe
  • Mu gihe ukoresha Chlorpheniramine utwite si byiza kurenza iminsi 5 ukiwunywa
  • Mu gihe wonsa cunga ko umuti udatera umwana guhondobera. Ubonye bitera umwana guhondobera usabwe kuwuhagarika
  • Ntugomba kuwukoresha mu gihe ukoresha imiti y’igicuri cyangwa imiti yose ivura ihungabana rinyuranye.
  • Ntuhabwa umwana uri munsi y’umwaka 1.
  • Ku barengeje imyaka 60 ugomba kuwitondera kimwe n’umurwayi wa prostate.

Mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose banza ugishe inama muganga cg undi muhanga mu by’imiti.