Ibyiza bitandukanye massage yafasha umubiri

2
5230

Abenshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo.

Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri.

Ubusanzwe ifatwa nk’uburyo bwo kuvura no gufasha gukira vuba mu gihe urwaye. Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe ikozwe neza (aha turavuga ikorwa n’ababyigiye kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri) igirira akamaro umubiri cyane.

Massage ni iki?

Ubu ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cg se hakoreshejwe imbaraga.

 

Massage ikozwe neza yongerera byinshi umubiri
Massage ikozwe neza yongerera byinshi byiza umubiri

Massage ifasha iki umubiri?

Igira uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri;

  • Igabanya ububabare mu mikaya n’umugongo;

 

Niba wumva ubabara mu ngingo zitandukanye, ishobora kuba uburyo bwiza bwo gukuraho no kurwanya ububabare, kuko yongera imitemberere myiza y’amaraso igakuraho ububabare. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w’ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.

  • Ituma usinzira neza:

 

Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cg kubura ibitotsi. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira, irafasha cyane

Massage itera akanyamuneza no gusinzira neza
  • Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cg ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cg ageze kucyo ashaka

  • Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe; yongera imbaraga uturemangingo tw’umweru tw’amaraso (white blood cells) zo kurwanirira umubiri; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.

  • Yongera kumera neza k’uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza

Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri; bityo isuku n’isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n’ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.

  • Massage igabanya ububabare

Ku bantu bakunda kugira ububabare mu gice cy’umugongo hasi, kubabara umutwe muri rusange cg uruhande rumwe, uyu ni umuti mwiza.

Ni umuti mwiza w'ibibazo byose byibasira umugongo
Ni umuti mwiza w’ibibazo byose byibasira umugongo

Ni ibihe bibi bya massage?

Nubwo ifitiye akamaro kenshi umubiri, ariko ikozwe nabi nabwo ishobora kwangiza umubiri, ubusanzwe ntigomba kubabaza cg gutuma umererwa nabi, niba uri kuyikorerwa ukumva ubabara hita ubivuga ako kanya. Ibibazo byinshi biterwa na massage bituruka ku kubabara igihe kinini iyo hari gukoreshwa imbaraga.

Hari abantu batemerewe gukorerwa massage, cyereka iyo wabigiriwemo inama na muganga. Niba ufite kimwe mu bibazo bikurikira banza ubaze muganga mbere yo kugana muri massage;

  • Ufite ibibazo byerekeranye n’urwungano rw’amaraso, harimo kuva cyane cg se kuvura kw’amaraso kutagenda neza
  • Ufite ibisebe cg se ubushye ku mubiri
  • Niba waravunitse cyane amagufa
  • Ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa
  • Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza

Mu gihe utwite cg se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora kuyikorerwa.

 

2 COMMENTS